Pulmonary fibrosis ni indwara ifata ibihaha iterwa nuko ibihaha byajemo inkovu ,cyangwa imikaya yabyo yarakomeye itakibasha korohereza ihererekanywa ry’umwuka winjira n’umwuka usohoka.muri make ibihaha ntibiba bigikora neza biturutse ku kuba byarajemo ikimeze nk’inkovu.
Inkovu yo mu bihaha ishobora guterwa n’ibintu bitandukanye birimo uburwayi ,guhumeka ibinyabutabire bikangiza ibihaha ndetse akenshi usanga impamvu ya nyayo yabiteye itazwi.
Inkovu yatewe no kwangirika kw’ibihaha ntishobora kuvugwa ariko uhabwa imiti ikoroshya ibimenyetso ndetse umuntu agakomeza kubaho no gukora imirimo ya buri munsi.
Ibimenyetso by’indwara ya Pulmonary fibrosis
1.Guhumeka bigoranye
2.Inkorora y’akayi ihoraho
3.Guhorana umunaniro
4.Gutakaza ibiro ku buryo budasanzwe
5.Kubabara mu ngingo no mu mikaya
6.Inzara zirakomera ku mpera z’intoki n’amano ugasanga habaye ubururu nk’ikimenyetso cyuko mu maraso hatageramo umwuka uhagije.
Ubukana bw’ibimenyetso bya Pulomonary fibrosis bitandukana bitewe n’umubiri wuyirwaye ndetse n’ikigero ibihaha bye byagiritseho.iyo ibimenyetso byakaze abaganga bakongerera umwuka ndetse ukanahabwa nindi miti itandukanye.
Impamvu zitera indwara ya pulmonary fibrosis
1.Guhumeka ikinyabutabire cya silica ,ahanini kikaba gikomoka ku mikungugu itumuka nko mu gihe bubaka ndetse no mu bindi bikorwa bituhura imikungugu.
2.Guhumeka ikinyabutabire cya Asbestos ,Asbestos iza ku mwanya wa mbere mu kwangiza ibihaha no gutera kanseri y’ibihaha.
3.Guhumeka imyanda n’ubwoya bw’amatungo n’inyamaswa , ku bnatu bamwe na bamwe guhumeka bene ibi bishobora kubatera iki kibazo cy’ubu burwayi bwa pulmonary fibrosis.
4.Imiti imwe n’imwe , nk’imiti ya kanseri,imiti y’umutima ,antibiotic zimwe na zimwe byose bishobora kugutera ubu burwayi
5.Uburwayi butandukanye nka dermatomyositis ,umusonga sclerodema nubundi nabwp bushobora gutera iki kibazo
Dore bimwe mu bintu bigushyira mu byago byo gufatwa n’ubu burwayi bwa Pulmonary Fibrosis
1.Imyaka
imyaka o muza bukuru ikongerera ibyago byo kwibasirwa nubu burwayi
2.Kunywa itabi
Itbai naryo riri mu bintu byangiza ibihaha bityo rikaba ryanateza inkovu mu bihaha
3.Umwuga ukora utuma uhumeka imikungu n’ibinyabutabire bitandukanye
5.Kuba uri ku miti ivura kanseri