Ku munsi wejo tariki ya 20/04/2022,Igihugu cy’uburusiya cyagerageje missile iri mu bwoko bwizambukiranya imipaka za ICBM (Intercontinental Ballistic Missiles) ikaba ufite ubushobozi budasanzwe mu iturika no mu isenya rihambaye.
Iyi missile yahawe izina rya RS-28 Sarmat ariko abanyamerika bayihaye izina rya Satani 2 ,iyi missile ya Sarmat ikaba ishobora kuraswa ikagera Aho bashaka hose ,no ku mpera z’isi ,ikaba ishobora gukora urugendo ruri hagati y’ibirometero 11.000 na 18.000 ,ikaba nanone itanga iturika rigera kuri magatoni 75 ,iki kikaba aricyo gisasu cya mbere kigeragejwe mu isi gishobora kwangiza byinshi.
Izi missile za Sarmat cg Satani 2 zishobora gushyirwaho imitwe y’ibisasu irenga 10 ndtse hakongerwa nibyo kujijisha bahaye izina rya Decoy ,ikaba Kandi ishobora gusenya ikintu cyose irashweho no kukirimbura ,Aho irashywe ikuraho connection y’ibyuma by’ikoranabuganga bihari Kandi Radari nizindi sisitemu z’ubwirinzi ziriho ntizishibora kuyihagarika.
Uburusiya bwari busangangwe indi missile ya mbere ku isi ya R 36 M VoyeVoda ,ikaba ari missile nayo yahabuye amahanga ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika kubera ubushobozi bwayo buhambaye ariko iyi missile ya Sarmat yo irenze kure iyi ya VoyeVoda kubera ko to ifite isenya n’ikuranabuhanga birenze kure iyi ya mbere.
bityp Sarmat ikaba ariyo ntwaro ya mbere itiho ku isi. Yakwivura benshi icyarimwe ,Perezida w’Uburusiya bwa Vladmir Putin yavuze ko ari ishema ku gihugu ndetse ko iyi ari intwaro itagamburuzwa bagezeho..
Nyuma yo kugerageza iyi missile ya Sarmat , abanyamerika n’abanyaburayi bahiye ubwoba ndetse iki kikaba ari igitego Putin abatsinze .
Misile ya Sarmat yageragerejwe mu gace ka Plesetsk gaherereye mu majyaruguru ashyira iburasirazuba by’Uburusiya ,ikaba iteganywa kugeragezwa inshuro 5 mbere yo gushyirwa mu ntwaro z’igisirikari Aho izasanga Satani ya 1 ,
Izindi nkuru wasoma
Mu Rwanda:ni ryari gukuramo inda ku bushake byemerwa n’amategeko?
Urumogi rusenya bikomeye ubushobozi bw’ubwonko ,Dore ingaruka zarwo ku bwonko
ingabo za ukraine zagotewe mu ruganda rwa Azovstal ziratabaza amahamga ngo azitabare