Ibimenyetso by'ihungabana nuko wafasha uwahuye naryo

Ibimenyetso by'ihungabana nuko wafasha uwahuye naryo

Nyuma yo guhura no kunyura mu bihe byakomereye ubuzima bwawe ndetse byashoboraga ku kuviramo urupfu ,nko gukorerwa akarengane gakabije ,gufatwa ku ngufu ,kwicirwa umuryango ,gukora impanuka ihambaye ,kunyura mu bihe by’intambara nibindi ,,,,nyuma yo kunyura muri ibi bihe umuntu hari igihe runaka bigaruka akongera kwiyumva nkuri muri cya gihe cyamukomereye.ndetse akanumva asumbirijwe nkuko byari bimeze icyo gihe .

kurira ,kwigunga no kwiheba ni bimwe mu bimenyetso by’ihungabana.

Iyo umuntu yinjiye muri iyi mimerere ndetse no kwiyumva nkuko byari bimeze muri cya gihe cya mukomereye nibyo bita ihungabana ,rikaba ribs rikomotse ku mateka ashyaririye yanyuzemo.

Nkuko abantu dutandukanye niko n’ibimenyetso byaryo bitandukana ndetse n’uburyo bwo gufasha umuntu ngo asohoke muri ibyo bihe bimukomereye bugatandukana.

Ibimenyetso by’ihungabana

Umuntu ufite ihungabana agaragaza ibimenyetso bitandukanye birimo.

1.kwiheba no kwigunga ujumva uri wenyine nta muntu wizeye.

2.Kubura ibitotsi no kunanirwa gusinzira

3.Gusubira muri bya bihe byagukomereye ukongera kwibona wabisubiyemo.

4.Agahinda gakabije no kwitakariza icyizere cyo kubaho.

5.Kugaragaza guhangayika cyane ku buryo n’ukuri hafi abibona ,akabona USA n’uwatakaye .

6.Kurira cyane gutabaza utakaka cyane usaba ubufasha

7.Kugira ubwoba bwinshi no kugaragaza umuhangayiko ukabije.

8.Kumva ushaka kuba wenyine ,ukigunga mbese ujumva nta wundi muntu ushaka hafi yawe.

Hari ibindi bimenyetso umuntu wahuye n’ihungabana ashobora kugaragaza bihuriweho n’ubundi burwayi aribyo

1.Kuribwa umutwe bikabije.

2.Kugira iseseme

3.Kuribwa mu nda.

4.Kugira umunaniro udasanzwe.

5.Gutera cyane ku mutima.

6.Guhumeka insigane.

7.Kugira umujinya mwinshi.

8.Kumagara

9.Indwara ya constipation

Umuntu wahuye n’ihungabana agaragaza bimwe muri ibi bimenyetso ndetse hakaba n’igihe bishobora gukara akaba yakenera ubufasha bwisumbuye bw’abaganga ,mu gihe ubona umuntu wawe yagize bimwe muri ibi bimenyetso nicyo gihe cyiza kiruta ibindi cyo kumuba hafi .

Ni gute wafasha umuntu ufite ihungabana ?

Mu buryo bwo gufasha umuntu ufite ihungabana ,intambwe ya mbere ni ukumuba hafi ,ukamutega amatwi .

1.Kuganirizwa ,umuntu wahuye n’ihungabana aba akeneye kuganirizwa ,kumuhumuriza no kumwereka ko ibyo bitazasubira ,ntugomba kumuhatira kuvuga ,niba akeneye amazi yo kunywa yamuhe Kandi wirinde kumucira urubanza no kumwereka ko ibyabaye yari amakosa ye .

2.Kumutega amatwi ,ni byiza niba ashaka kuvuga ,kurira muhe umwanya abikore Kandi umutege amatwi ,umwereke ko uhari Kandi kubwe.wituma yiyumva nkaho utamwitayeho cg nkaho ari wenyine.

3.Kumushakira ubufasha bw’abaganga ,iyo ibimenyetso bikomeza gukara ,ni byiza kumushakira ubufasha bw’abaganga bakamuganiriza bya kinyamwuga bibaye ngombwa banakoresha imiti yabigenewe ,bakamuvura ibimenyetso nko kubabara umutwe nibindi…

Mu gihe ubona bimwe muri ibi bimenyetso ni byiza kuganiriza inshuro wizeye ndetse nabonmu muryango wawe wizeye bakagufasha gusohoka muri ibyo bihe ,

mu gihe uha ubufasha umuntu wahuye n’ihungabana ni ibyo kwitondera kubera ko ikoze ikosa rimwe ushobora kurushaho kumutera ibikomere Aho kumuvura ,amagambo yawe ,uburyo umwitwaraho byose ugomba kubigenzura ,niyo yakubwira nabi byihanganire ntaba ariwe ahubwo ni ibyo bikomere n’inguma zibyo yanyuzemo biba bibimuteye.

Dusoza

Muri rusange mu guha ubufasha n’ubuvuzi, umuntu wahuye n’ihungabana cya mbere ni ukumuganiriza ,kumuteraga amatwi no kumuba hafi .iyo ibi byanze bashobora no Gukoresha imiti yabigenewe ariko igatangwa ari uko uburyo bwa mbere bwananiwe ,Dore ko ku bantu benshi bahuye n’ihungabana bukora neza.

Izindi nkuru wasoma:

Mugabo,Nubona ibi bimenyetso ku mufasha wawe ,Urabyitondere

Indwara ya Pulmonary Fibrosis

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post