Amerika yatangaje imigambi mibisha ifitiye Uburusiya

Binyuze kuri Minisitiri w’ingabo wa leta zunze ubumwe z’Amerika Bwana LIoyd Austin ,ku munsi w’ejo kuwa mbere ubwo yari mu kiganiro yavuze ko Bifuza ko Uburusiya bwatsindwa uruhenu ku buryo butazigera bushoz intambara ahandi Kandi yanatangaje ko gukomeza gufasha Ukraine mu buryo bwose bushoboka uwo mugambi izagerwaho.

Uyu mudipolomati akaba yatangaje Aya magambo akomeye ndetse yibazwaho na benshi nyuma yo gukorera uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Ukraine mu ibanga rikomeye ari kumwe na Bwana Antony Blinken.

Nanone uyu mugabo yatangaje ko Amerika igihe kohereza muri Ukraine inkunga ingana na Miliyoni 713 z’amadorali ya Amerika ,ugenekereje angana na miliyaridi 713 mu mafranga y’u Rwanda.

Kuva intambara y’Uburusiya na Ukraine ,Amerika imaze koherreza Ukraine inkunga ikabakaba milyaridi 3,7 z’amadorali ni ukuvuga akayabo ubariye mu mafranga yacu.

Uburusiya bwakomeje gutanga gasopo ku bihugu byoherereza intwaro igihugu cya Ukraine ariko bitamga biranangira ,Ukraine imaze intwaro zikomeye zirimo imbunda za rutura zihanura indege zikanashwanyaguza ibifaru .,Sisteme z’ubwirinzi zitahura ibisasu by’umwanzi ndetse zikanarinda ikirere ,Radari za gisirikari n’utudege duto tutagira abapiloti , ibimodoka bya gisirikari ,indege na Drones zitandukanye zirimo izikirwa na Turukiya n’abanyamerika ndetse n’izindi ntwaro nyinshi zirimo missile n’amasasu.

Iyi migambi ya Amerika n’abanyaburayi yo kwandagaza Uburusiya ikaba yaranenzwe na bantu bamwe na bamwe Kandi bakomeye bavuga ko Abaturage ba Ukraine bagizwe nk’agatego ndetse ngo nubwo yagerwaho hari byinshi bizaba bayarngiritse bikomeye birimo n’ubuzima bw’inzirakarengane buzahababarira.

Ubutasi bw’Abongereza buvuga ko intambara yo mu mugi wa Mariupol yashegeshe Uburusiya bikabije ndetse bunahatakariza byinshi byatumye bucika intege ,ngo nubwo bakajije umurego mu gace ka Donbass nta kintu kinini barageraho ngo Kandi urugamba ruragenda rubagora bikomeye.

Bwana Austin LIoyd akaba yari umujenerali mu ngabo za Amerika ubu akaba ari minisitiri w’ingabo ndetse Aya magambo ye akaba agaragaza imigambi ikomeye igisirikari cya Amerika gifitiye Uburusiya muri iyi ntambara yo Muri Ukraine.

Ubwo Kandi bari muri iki kiganiro batangaje ko Amerika yitegura gufungura ambasade yayo muri ukraine mu cyumweru gitaha ,Aho izafungurwa mu mugi wa LVIV uherereye mu burengerazuba bwa Ukraine. Ndetse abadipolomati bayo bazatangira kujyayo mu cyumweru gitaha.

Ubutegetsi bwa Biden bwatangajwe ko bwifuza gushyiraho Bwana Antony J.Blinken nk’ambasaderi wa Ukraine ,uyu mwanya ukaba wari umaze imyaka ibiri nta muntu uwubarizwaho.

Umwe mu badipolomati bakomeye muri leta zunze ubumwe za Amerika Yatangaje ko Uburusiya ni bwibeshya bugakoresha intwaro kirimbuzi muri Ukraine rizaba ari iherezo rya Putin ndetse n’akaga gakomeye ku Burusiya.

Izindi nkuru Wasoma

Phoenix Ghost ,Utudege duto tutagira abapiloti twitezweho kurimbura abarusiya muri iyi ntambara yo muri Ukraine

Isi mu kaga k’inzara n’ubukene bikabije mu bihe bya vuba

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post