Akamaro ku rubuto rwa pome ku mubiri wa muntu

Akamaro ku rubuto rwa pome ku mubiri wa muntu

Urubuto rwa pome ni urubuto rutangaje kubera intungamubiri n’akamaro kadasimburwa rufitiye umubiri ,pome ibonekamo amavitamini atandukanye nka Vitamini C ,Vitamini K ,A na B ndetse nizindi vitamini zitandukanye ,hakabonekamo n’imyunyungugu y’ingenzi nka cuivre ,potasiyumu nizind ntungamubiri nyinshi cyane.

Hari imvugo bavuga kuri pome yamamaye ivuga ngo Rya pome imwe ku munsi .wirukane muganga mu buzima bwawe ,ibi bikaba bisobanura umwanya udasanzwe abantu baha urubuto rwa pome mu buzima bwabo ,abahanga mu mirire basobanura ko pome ari urubuto rudasanzwe mu bijyanye no kurinda umubiri ,ruha umubiri intungamubiri z’ingenzi.

Dore akamaro ka pome ku mubiri wa muntu

1.Kugabanya ibiro by’umurengera

Ku bantu bafite ibiro byinshi ,bakaba baragerageje gukoresha ubundi buryo bwose bwo kugabanya ibiro bikanga ,bagirwa inama yo gukoresha urubuto rwa pome ,urubuto rwa pome rubonekamo ibyitwa fibers bifasha umubiri kugabanya ibiro ndetse bikagabanya n’ubusambo bwo kurya .

Abahanga mu mirire bavuga ko kurya urubuto rumwe rwa pome bituma umubiri wumva uhaze ,udakeneye amafunguro yo kurya mu gihe kingana n’amasaha ane .ibi bikaba bifasha umubiri kwakira ibitera imbaraga bike ndetse n’izindi ntungamubiri dukomora mu byo kurya ,ibi bikaba byafasha uyu muntu ufite ibiro by’umurengera kugabanya ingano y’amafunguro afata ku munsi bityo bikanagabanya ibiro bye.

2.Pome irinda umutima wa muntu

Abahanga bavuga ko pome irinda umutima wa muntu ,aho kuyirya bikugabanyiriza ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima ,ibi bikaba biterwa n’ibinyabutabire byitwa polyphenols biboneka mu rubuto rwa pome,ndetse hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ibindi binyabutabire bizwi nka flavonoid nabyo biboneka muri pome bigira uruhare rukomeye mu kurinda umutima .

Pome nanone zigabanya ibyago byo gufatwa n’indwara ya Stroke itera guturika tw’udutsi two mu bwonko ,pome igabanya ibinure bibi mu mubiri bya koresiteroli ari nabyo ahanini bitera ibi bibazo by’indwara z’umutima .

3.ni nziza cyane ku muntu urwaye Diyabete

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bafite Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ,bwagaragaje ko Pome ari imbuto z’amahitamo ya mbere kuribo kubera ko itabonekamo isukari nyinshi nk’izindi mbuto kandi ikaba inatera imikorere myiza y’umusemburo wa insuline bityo ikaba yanabafasha kugabanya isukari nyinshi .

Ibi tuvuze haruguru ahanini bigaterwa n’ibinyabutabire bya Polyphenols ,quercetin na phloridzin ibi binyabutabire ni ingenzi cyane ku murwayi wa diyabete ndetse akaba ari nabyo bigira uruhare runini mu kugabanya isukari mu mubiri we.

4.Kunoza imikorere myiza y’igogora

Urubuto rwa pome rushyirwa mu byiciro by’ibyitwa Probiotic ,probiotic zikaba zigira uruhare runini mu kurinda no kunoza imikorere myiza y’amara.n’igogora muri rusange.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga batandukanye bavuga ko urubuto rwa pome rugira uruhare runini mu kunoza imikorere myiza ya bagiteri zizwi nka microbiata .izi zikaba ziba mu mu mara ariko zidateza uburwayi ahubwo ziturinda izindi bageteri mbi zidutera uburwayi bityo pome ikaba ari nziza cyane mu kunoza imikorere y’amara no kunoza igogora.

5.Irinda uburwayi bwa kanseri

Kurya urubuto rwa pome bigabanya ibyago byo kurwara indwara za kanseri y’amabere ,kanseri yo mu mara ,kanseri y’ibihaha ndetse n’ubundi bwoko bwa kanseri butandukanye.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore bafite kanseri y’amabere bwagaragaje ko kurya urubuto rwa pome ku munsi byabagabanirije inbyago byo kwicwa na kanseri vuba ndetse binabafasha no kutazahazwa n’ibinyemetso byayo.

6.Ni urubuto rwiza ku muntu urwara asima

Urubuto rwa pome rufasha umubiri mu kurwanya ibinyabutabire bya free radicals ,ibi binyabutabire akaba aribyo bizamura bikaba n’intandaro zo kuzamura crise (crisis)urubuto rwa pome rukungahaye ku ntungamubiri zifasha mu kugabanya inflammation y’inzira z’ubuhumekero.

7.Pome irinda ubwonko ikanatuma bukora neza

Kubera ikinyabutabire cya Quercetin gifasha mu kurnda ubwonko no kunozaimikorere myiza yabwo,kurya pome binagabanya ibyago byo gufatwa n’uburwayi bwa Alzheimer na dementia.

8.Kongera ubudahangarwa bw’umubiri

Kubera Vitamini C nizindi ntungamubiri zitandukanye ziboneka mu rubuto rwa pome bitum ziba ingenzi mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri ndetse no kuba yanafasha mu kuvura uburwayi bworoheje nk’ibicurane.

Ubushakashatsi bwakoze mu mwaka wa 2017 bwagaragaje ko kurya urubuto rwa pome bituma abasirikari b’umubiri bakanguka ,ibi akaba aribyo bitera kwiyongera ku ubudahangarwa bw’umubiri.

Izindi nkuru wasoma

AKAMARO K’AVOKA

Waruziko watermelon yongera akanyabugabo Sobanukirwa nakamaro ka watermelon

Ibintu byagufasha gukesha uruhu no kongera ubwiza wifashishije ibintu kamere

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post