Mburugu ni imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ,ikaba iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa Treponema Pallidum ,aka gakoko umuntu akandura iyo akoze imibonano mpuzabitsina n’umuntu ufite iyi ndwara.
Mu mwaka wa 2019 ,mu gihugu cya Amerika honyine abantu bagera ku 129,813 bari bafite iyi ndwara ,indwara ya mburugu ika yandura cyane ndetse ikaba inaboneka hirya no hino ku isi.
Ikimenyetso cya mbere ku muntu wanduye mburugu ni ukuzana agaheri gato ,kataryana hafi y’igitsina ,kakaba kagaragara aho ubu bukoko bwinjiriya ,hashobora kba mu myanya y’ibanga ,mu kanwa ku bakora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa ,mu kibuno kubayikorera mu kibuno ,aka gaheri bakita Chancre mu gihe gito kakba kikiza.
Ushobora kubana n’indwara ya Mburugu ,igihe kirekire nta bimenyetso ugaragaza ndetse abenshi bakaba babimenya ari uko indwara imaze kubarembya.
Nubwo bwose ushobora kumara igihe kirekire gishobora no kugera ku myaka ubana n’iyi ndwara ya mburugu nta bimenyetso ,ariko yo ntiba yicaye ahubwo iba ishobora no kuba iri kwangiza ingingo fatizo mu mubiri wawe nka umutima ,ubwonko ,amatwi n’amaso.
Mburugu ishobora kuyandura uramutse uhuye n’aka gaheri gato ka chancre ,ni ukuvuga nko mu gihe muri gusambana ,,mburugu ntiyakwandurira nko mu gusangira ibikoresho ,nka ubwiherero ,gutizanya imyenda yo kwambara nkuko bamwe babikeka.
Dore ibyiciro umurwayi wa mburugu anyuramo
Icyiciro cya mbere (primary stage)
Kikaba ari icyiciro kimara Ibyumweru 3 cyangwa 4 bibarwa uhereye umunsi wanduriyeho agakoko gatera indwara ya mburugu.
Iki cyiciro kirangwa n’aka gaheri ka Chancre ,aka gaheri muri rusange ntikarenza ibyumweru bitatu kataragenda .
Icyiciro cya Kabiri (secondary stage)
Muri iki cyiciro nibwo umuntu agaragaza bimwe mu bimwe bimenyetso nko
kubabara umutwe ,
kubyimba mu mayasha
umunaniro ukabije,umuriro
gutakaza ibiro
gutakaza kumva no kubabara mu ngingo.
Icyiciro cya gatatu (latent phase)
Muri iki cyiciro ibimenyetso byose biba byarakize ,ku buryo indwara isa naho yasinziye ,ariko burya agakoko kaba kibereye mu mubiri .kandi iki kicyiro gishobora no kumara imyaka myinshi
Icyiciro cya Nyuma (Tertiary phase)
Ubushakashatsi bugaragaza ko ijanisha riri hagati ya 14 na 40 ku ijana ry’abantu banduye mburugu bagera muri iki cyiciro batarivuza.
Dore bimwe mu bintu biranga iki cyiciro
1.Ubuhumyi
2.Gupfa amatwi
3.Uburwayi bwo mu mutwe
4.Gutakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe
5.indwara za mugiga
6.indwara z’umutima
7.indwara z’imyakura yumva
Iki cyiciro cya nyuma kikaba ari icyiciro kibi cyane aho kirangwa n’iyangirika rikomeye rya bimwe mu bice by’umubiri ,ibi bikaba biterwa nuko udukoko twa mburugu tuba twaragiye tukamunga umubiri wose ,
Bikaba ari byiza kwivuza kare mu gihe ukeka ko wanduye indwara ya mburugu kugira no wirinde ibi bibazo ,
Gusuzuma no kuvura indwara ya Mburugu
Iyo basuzuma indwara ya mburuggu ,bafata amaraso ,hifashishijwe ibikoresho byabigenewe maze bakareba ko muri ya maraso kom nta bwandu bwa mburugu bubonekamo.
Mburugu ni indwara ivugwa igakira neza nta nizindi nkurikizi iteye ,mu buvuzi bwayo bifashisha imiti yo mu bwoko bwa antibiotic nka Doxycline na Ceftriaxone.
Bitewe n’icyiciro uburwayi bugezemo muganga niwe ushobora kugena ubwoko bw’umuti aguha waba uwo guterwa mu nshinge cyangwa ibinini ariko bagatanga imiti yo bwoko bwa penicillin.
Ku bagore batwite baba bagomba kwipimisha mburugu kubera ko itera ibibazo bikaze kuribo no ku bana batwite ,aha twavuga nko kuba inda yavamo ,kubyara igihe kitaragera ,kubyara umwana ufite ibiro bike ,kuba umwana yapfira mu nda nibindi..
Ni gute wakwirinda indwara ya Mburugu?
Muri rusange birashoboka kwirinda iyi ndwara ukoira ibi bikurikira
1.Gukoresha agakingirizo mu gihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina
2.Kugira umuntu umwe muryamana gusa kandi akaba yaripimishije ubu burwayi
3.kwirinda gutizanya ibikoresho byagenewe gukoreshwa mu kwikinisha (sex toys)
4.Kwipimisha kenshi ubu burwayi