Umubiri wa muntu ugizwe na 70% by’amazi ,kunywa amazi menshi ni igenzi cyane ku buzima ,amazi abumbatiye ubuzima bwa muntu ,aho afasha mu mikorere yawo ya buri munsi ,nta mazi mu mubiri ,umuntu ntiyabaho ahubwo yahitanwa n’umwuma.
Buri wese azi akamaro ka amazi ku mubiri wa muntu ariko hari abantu benshi badakunda amazi ,Atari uko batazi akamaro kayo ahubwo ari uko inzoka yabo itabemerera kunywa amazi menshi ,banayasomaho bakumva batakiyashaka.
izindi nkuru bijyanye
Ibanga ritangaje riva mu kunywa amazi arimo indimu
Ibyago biterwa no kunywa amazi aarimo umutobe w’indimu n’uburyo wakwirinda ingaruka zabyo
Hari abantu benshi cyane cyane igitsinagabo badakunda amazi ndetse bakmva batayanywa ahubwo bakinywera inzoga gusa n’ibindi binyobwa nk’ibinyobwa birimo kafeyine ,ahubwo burya bene ibi binyobwa ni bimwe mu bituma umubiri wabo utakaza amazi menshi.
Iyo umubiri udafite amazi ahagije wibasirwa n’umwuma ,ukakuzahaza ndetse ukaba wanagutera ibindi bibazo bitandukanye mu mubiri.
Inama dukesha abahanga mu mirire ,bavuga ko hari ibintu bito wakora bigatuma urushaho guknda kunywa amazi no kumva wishimiye kuyanywa.
Muri ibyo bintu wakora harimo
1.Kuyongeramo ibara n’uburyohe
Kongera nk’imbuto mu mazi cyangwa ukaba wakatiramo ka kokombure bituma appetite wari ufitiye amazi yiyongera bityo ukaba ushobora kunywa amazi menshi ku buryo utabikekaga.
Si ibyo gusa ushobora no gukatiramo indimu ndetse n’ubundi bwoko bw’imbuto ,ukaba utaronka gusa kunywa amazi menshi iyo wabigenje gutya ahubwo unaronka intungamubiri ziva muri za mbuto.
2.Kuyashyira mu icuoa cyangwa mu kandi gakoresho gasa neza
Ibi nabyo ni bimwe mu bitera appetit, bikagukururira kumva wayanywa ndetse abahanga bavuga ko ubu ari uburyo bwafasha abantu benshi.
3.Gushyiraho intego
Burya gushyira gahunda n’intego y’amazi ukwiye kunywa ku munsi nabyo ni bimwe mu byagufasha kongera ingano y’amazi unywa ku munsi
Iyo ufite gahunda kandi ukayikurikiza ugenda wiremamo umuco mwiza wo kurushaho gukunda amazi ndetse no kumva kuyanywa ari bimwe mu bikorwa by’ingenzi ukwiye gukorera umubiri wawe.
4.Kunywa amazi ari akazuyazi
Wabyumvise neza ,kunywa amazi y’akazuyazi bituma nabwo urukundo ufitiye amazi rwiyongera ,burya abantu benshi bagorwa no kunywa amazi akonje ,iyo banyoye arimo agashyuhe gake byo bituma bumva banywa menshi kurushaho.
6..kurya no kunywa ibindi bintu birimo amazi menshi
Nk’ibiryo by’amasosi ,gikoma ,imitobe n’ama juice nabyo ni bimwe mu bintu byatuma ubasha kuronka amazi ahagije ku munsi ,ni byiza kwibanda kuri bene ibi biribwa n’ibinyobwa niba kunywa amazi byarakunaniye.
Umusozo
Amazi ni ngombwa ku buzima bwacu ,umuntu mukuru ntabwo aba agomba kujya munsi ya litiro imwe n’igice by’amazi anywa ku munsi ,iyo umubiri nta mazi ahagije ufite ucika integer bityo ukaba wakwibasirwa n’ibindi byago bitandukanye.