Utubuye dufata mu mpyiko twaba duterwa ni iki? Sobanukirwa na byinshi ku tubuye two mu mpyiko (kidney stones)

Utubuye dufata mu mpiko tuzwi ku mazina y’icyongereza nka Kidney stones cyangwa Renal Calculi ,ikaba ari indwara iterwa no kwirema kw’ibimeze nk’utubuye tukaba tugenda tugafata mu mpyiko ariko dushobora no gufata ahandi hose mu nzira y’inkari ,nko mu ruhago ,no mu miyoboro y’inkari.

Utu tubuye tukaba tubabaza umuntu udufite ndetse ibimenyetso byatwo bigatandukana bitewe naho twafashe.

Inkomoko y’Utubuye dufata  mu mpyiko

Burya inkari ziba zigizwe n’ibinyabutabire bitandukanye ,ibi binyabutabire bikaba bikomoka ku myanda umubiri usohora ,ku binyobwa n’ibiribwa twariye ndetse burya no mu mwuka duhumeka nawo ushobora kwinjiza ibinyabutabire mu mubiri .

Iyo rero iyi myanda n’ibi binyabutabire ari byinshi noneho bigakubitana no kuba umubiri n’impyiko zawo bidakora neza wenda bitewe n’impamvu zindi .bya binyabutabire biragenda bikarema ibisa n’utubumbe duto cyane tumeze  nk’utubuye ,tukagenda tukiteka mu mpyiko no mu ruhago.

Zimwe mu mpamvu zongera ibyago byo kurwara utubuye vtwo mu mpyiko

1.Guhorana umwuma

2.Umubyibuho ukabije

3.Kurya amafunguro akungahaye ku ma poroteyine menshi n’umunyu mwinshi

4.Kuba warabazwe mu gifu

5.Kuba ufiteb uburwayi mu igogora rikaba ritagenda neza

6.kuba uri ku miti nk’imiti ivura igicuri ,iya hypertension nindi yakozwe bagendeye kuri karisiyumu.

Ibinyabutabire bitera utubuye two mu mpyiko

Muri ibyo binyabutabire bitera utubuye two mu mpyiko harimo

1.Iknyabutabire cya Karisiyumu

Karisiyumu ni kimwe mu binyabutabire bitera utubuye two mu mpyiko ku kigero kiri hejuru

2.Ikinyabutabireb cya Uric Acid

Aside urike ni ikinyabutabire kiza ku mwanya wa kabiri mu gutera utubuye two mu mpyiko ,iki kinyabutabire kikaba kiboneka ku bantu bafite ibibazo bya Goute ,Diyabete  n’umubyibuho ukabije.

3.Ikinyabutabire cya Struvite

Iki kinyabutabire nacyo kikaba kiboneka cyane ku bantu bafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’izifata mu miyoboro y’inkari.

4.Ikinyabutabire cya Cystine

Iki kinyabutabire kiboneka ku bantu bafite ikibazo cya Cystinuria ,cysteine ikaba iboneka mu mubiri ku buryo busanzwe.

Ibimenyetso byakwereka ko ufite utubuye two mu mpyiko  

Ikimenyetso cya mbere kigaragaza ko umuntu afite ikibazo cy’utubuye two mu mpyiko ni ububabare ,ubu bubabare bukaba bukunze gufata mu kiziba cy’inda cyangwa mu mugongo.

Ku bagabo ubu bubabare bukaba bunashobora kumvikana busa n’ubwimukira mu mayasha kandi bukaba bufite ingufu ku buryo nta kintu wakora mu gihe bwagufashe.

Ibindi bimenyetso umuntu  agaragaza birimo

1.Kwigarika inkari zikaza zivanze n’amaraso

2.Iseseme no kuruka

3.Inkari zinuka

4.Umuriro no guhinda umushitsi

5.Kwihagarika kenshi

6.Kunyara hakaza udukari duke cyane

Uburyo utubuye two mu mpyiko tuvugwa

Iyo bavura utubuye two mu mpyiko bavura ibimenyetso ,ingaruka zatwo ndetse nicya duteye

Umuntu udufite agirwa inama yo kunywa amazi menshi byibuze ibirahuri umunani ku munsi ariko bitari munsi y’ibirahuri bitandatu.

Nanone hari n’imiti ikoreshwa mu buvuzi bwatwo ariyo nka allopurinol ,thiazide diuretics,sodium bicarbonate,ibuprofen mu kuvura ububabare nindi myinshi ..

Bashobora ku kubaga tugakurwamo

Hari n’ubundi buryo bukoreshwa bavura utu tubuyev two mu mpyiko burimo kohereza ijwi mu mpyiko rigenda rikadushwanyaguza ,ubu buvuzi buzwi ku izina rya lithotripsy.

Dore uko wakwirinda utubuye dufata mu mpyiko

1.Kunywa amazi menshi

Kunywa amazi menshi ni imwe mu bintu birinda kuba wakwibasirwa no gufatwa n’utubuye two mu mpyiko ,kuko bituma inkari ziba nyinshi n’imyanda igasohoka ku bwinshi.

2.Kurya imbuto n’imbuga ku binshi

Byagaragajwe n’abahanga ko bene aya mafunguro ari ingenzi cyane m kurinda ko umuntun yakwibasirwa n’ibibazo by’utubuye two mu mpyiko.

3.Kudashyira umunyu mwinshi mu biryo

Umuntu nawo uri mu bintu byongera ibyago byo gufatwa n’utubuye two mu mpyiko ,iyo rero watabanijwe mu mafunguro nawe bikugabanyiriza ibi byago .

4.Kwirinda umubyibuho ukabije

Burya umubyibuho nawo uri mu bintu byongera ibyago byo kuba wakwibazirwa n’bu burwayi ,ni byiza rero kubungabunga ibiro byawe.

Izindi nkuru wasoma

Ibiribwa bitandukanye bibonekamo Vitamini A ku bwinshi

Ubwoko 3 bw’ibiribwa bwagufasha kuramba

Ibyago bihambaye indwara ya Toxoplasmosis iteza ku mugore utwite

Kurikira iyi nkuru mu mashusho
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post