Sobanukirwa na byinshi ku miti yongera ibise n’ikoreshwa mu kubitera

Kugira ngo umugore abashe kubyara ni ngombwa ko aba afite ibise,imiti itera ibise n’ibyongera ikunzwe gukoreshwa kwa muganga ,iyo umugore Atari kubona ibise mu buryo bwa kamere ,

Muri iyo miti ,umuti ukunze gukoreshwa ni umuti wa oxyctocin ,uyu muti ukaba ukoreshwa bagamije kongera ibise ,bikaba bivuze ko uyu uhabwa umugore uri ku nda ,yegereza igihe cyo kubyara ariko nta bise bihagije afite.

Nanone hari undi muti  ukoreshwa mu gutera ibise aribyo bita induction of labor ,uyu muti ukaba witwa Cytotec ,irindi zina ni Misoprostol ,uyu muti ukaba uhabwa umugore bagamije kugira ngo inda ihishe maze ibise bitangire .

Mu mikoreshereze ukaba utandukanye ,uyu muti wa cytotec ukaba ukoreshwa ku muntu udafite ibise namba ,ahubwo bakaba bashaka ko bitangira ,nko ku bantu bafite inda yarengeje igihe ,nanone umuti wa oxyctocin wo ukaba uhabwa umugore uri ku nda ariko akaba afite ibise bidafite imbaraga ku buryo byatumwa umwana avuka ,bityo ugatangwa bagamije kongera ibise.

Ibise bigereranywa n’imbaraga zituma umwana abasha gusohoka ,akava mu nda ibyara .ibise bikaba biza ari ububabre bukomeye mu gihe abyara  ,kandi ninabyo burya bituma umwana asohoka n’umura ugafunguka.

Nta bise ufite ,ntibishoboka ko umugore yabyara ,buretse kubyara abazwe nibyo bishoboka gusa.ibise nibyo bigena uko umugore abyara n’igihe amara kun da ,mu buryo bwa kamere ibise birizana nta miti ya kizungu uhawe ariko hari igihe byanga ,hakifashishwa ya miti.

Dore zimwe mu mpamvu zituma uterwa ibise  

1.Mu gihe inda yawe irengeje igihe aribyo bita post term pregnancy

Mu buryo busanzwe inda imara igihe kiri hagati y’ibyumweru 38 na 42 ,ariko hari igihe ,iki gihe kirenga ibise bitaraza mu buryo busanzwe aho biterwa n’umusemburo wa prostaglandin mu bryo bwa kamere.

2.Iyo amazi umwana yoga yamenetse igihe cyo kubyara kitaregereza

Aya mazi umwana yogamo bayita amaniotic fluid ,akaba ari amazi arinda umwana ,abantu benshi bayita ngo agasimba karaturitse iyo aya mazi amenetse,nabwo iyo muganga abona aya mazi yashizemo afata umwanzuro wo kuguha umuti w’ibise.

3.Iyo bigaragara ko umwana yagwingiriye mu nda

Iki kibazo kibaho aho umwana aba atabona intungamubiri zitandukanye bitewe n’impamvu zitandukanye.

4.Iyo amazi umwana yogamo ari make

Ibi bikaba nabyo bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zishobora gutuma aya mazi agabanuka cyane ,nabwo hashobora gufatwa umwanzuro wo kuguha imiti y’ibise.

Hari izindi mpamvu nyinshi zitandukanye zishobora gutuma uhabwa imiti yongera ibise ariko zose zigahurira ku kuba umubyeyi afite ikibazo cyatumya atabyarira ku gihe cyangwa mu gihe bigaragara ko umwana aramutse atinze mu nda ,umwana  atwite ubuzima bwe bwaba buri mu kaga.

Zimwe mu ngaruka mbi ziterwa no kuba wahabwa imiti yongera ibise

1.Kubura ibise burundu

Ikinyamakuru cya webmed.com cyandika ku nkuru z’ubuzima kivuga 75% by’abagore bahabwa imiti itera ibise ,ntibiza neza ku buryo bwitezwe aribyo bita failed induction , 25% by’abagore bahabwa imiti yongera ibise nibo bigenda neza .

2.Gutera nabi ku umutima w’umwana

Imiti nka oxyctocin ishobora gutuma umwuka wa ogisigeni  ugera ku mwana  ugabanuka bityo umutima w’umwana ukaba watera nabi.

3.Kuba ibyago byo kuba nyababyeyi yaturika byiyongera

Kubera ko imiti yongera ibise ,ishobora kubyongera bikaba byinshi cyane ku buryo byakwangiza nyababyeyi.

4.Ibyago byo kuba wava cyane nyuma yo kubyara  biriyongera

Iyo umuntu yongerewe ibise ,aba afite ibyago byo kuba yava cyane nyuma yo kubyara ,nanone umuntu wigeze kubagwa abyara nawe ntabwo ahabwa iyi miti.

Izindi nkuru wasoma

https://ubuzimainfo.rw/sobanukirwa-umusemburo-wa-endorphins-umusemburo-wibyishimo/

https://ubuzimainfo.rw/byinshi-ku-musemburo-wa-oxytocin-ufatwa-nkumusemburo-wurukundo/

https://ubuzimainfo.rw/akamaro-kumusemburo-wa-esitorojeni-estrogenmu-mubiri/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post