Sobanukirwa na byinshi ku mikorere y'umurindankuba


Sobanukirwa na byinshi ku mikorere y'umurindankuba

Umurindankuba ni agakorekoresho gakoze mu cyuma kagenewe kurinda ko inkuba ikubita cyangwa itwika ikintu kagenewe kurinda (icyo kintu gishobora kuba inzu ,inyubako runaka ,csantere itanga umuriro w'amashanyarazi nibindi..)

Iyo inkuba ikubise ka karindankuba kashyizwe ku nyubako runaka ,gahita gafata ibyo bimeze nk'ibimenyetso by'amashanyarazi biva ku nkuba ,kakabyohereza mu rutsinga (ruba ruziritse kuri ka karinda nkuba) rubijya.na mu butaka bityo ntibijye kuri ya nyubako kagenewe kurinda ngo bihure n'ibintu bishobora kubyara umuriro.

Iyo bubaka sisiteme y'umurindankuba ku nyubako runaka ,bafata kakandi kameze nk'inkoni gakomeze mu cyuma ,bakashyira hejuru y'inyubako ,ubundi kagacomekwaho urutsinga rumanuka rukagera mu butaka ,ku buryo amashanyarazi ava ku nkuba ahita yakirwa na ka karindankuba ,kakayakomezanya muri rwa rutsinga ruyageza mu butaka atageze kuri ya nyubako.

Ubwo bukaba bwari uburyo bwa mbere .uburyo bwa kabiri nko ku nyubako ngufi ,bashobora gufata urutsinda rugashyirwa kuri kashipowa y'umuriro w'amashanyarazi ,ubundi rukoherezwa mu butaka .aho ruhita ruhura na ya nkoni ikozwe mu cyuma ariyo twise umurindankuba mwenyewe .bikaba bitandukanye n'uburyo bwa mbere kuko ho iyi nkoni ishyirwa hejuru y'inyubako.


Amateka y'umurindankuba

Bwa mbere umurindankuba watangiye gukoreshwa na Bwana Prokop Divis mu mwaka a 1753 mu gihugu cya Repubulika ya Czech ariko n'umuhanga w'Umunyamerika witwa Benjamin Franklin nawe yagize uruhare runini mu ikorwa ry'umurindankuba cyane cyane mu 'mirindankuba ikoreshwa ku mazu maremare ndetse n'ahantu hari umuriro w'amashanyarazi.

Uko amazu agenda aba maremare niko ibyago byo kuba yakubitwa n'inkuba byiyongera ,niyo mpamvu kuri bene aya mazu sisiteme y'umurindankuba iba igomba kuba yubatse neza nta cyuho ifite. nzu yakubiswe n'inkuba ishobora guhita itwikwa nayo cyangwa ikangirika bikomeye ,naho ikiremwamuntu cyo gishobora no gupfa.

Mu bihugu by'i Burayi ,insengero za kera zakundaga gukubitwa n'inkuba ndetse inyinshi muri zo zahitaga zishya cyangwa zikangirika.

Mu mwaka wa 1752 ,nibwo wa Munyamerika Benjamini Franklin yakoze umurindankuba uvuguruye ndetse ninawe wavumbuye igitekerezo cyuko icuma kimeze nk'inkoni arcyo umurinda nkuba aricyo cyahuza ,kikanakusanya ibimenyetso by'amashanyarazi bikomoka ku nkuba neza ndetse bikaba byashyirwa ahantu hamwe mu rwego rwo kwirinda ko byakwangiza ikintu runaka kigamijwe kurindwa.

Nubwo Benjamini Franklin atariwe wavumbuye ko inkuba itanga ibimenyetso bimeze nk'ibyamashanyarazi ariko niwe muntu wa mbere wabashize gushyira mu bikorwa no gukora ikintu agendeye kuri icyo gitekerezo cyari kiriho.

Mu mwaka 1820 nibwo Bwana William Snow Harris yazanye igitekerezo cyo gukora umurindankba udashyirwa ku nyubako ahubwo ushyirwa ku mato agenda mu nyanja kuko nayo yakubitwaga n'inkuba kenshi ,yaje kubigeraho nubwo bwose sisiteme ye itari imeze nk'imirindankuba yari isanzweho ariko imikorere yari imwe.

Uko iterambere ryagiye rikura ninako ibyago byo kuba inkuba yakwibasira henshi nabyo bizamuka ,cyane cyane byaba ibikorwa remezo bitwara amashanyarazi ndetse n'ibiyakoresha burya biba biri mu kaga ko kuba inkuba yabikubita.

Kimwe burya n'inzira zitumanaho ,nazo zikoresha ibimenyetso by'ibishashi bituma byakurura inkuba byoroshye niyo mpamvu ari byiza kwirinda kwitaba no gukoresha telephone mu mvura kuko bikongerera ibyago byo kuba wakubitwa n'inkuba.

Ibimenyetso by'amashanyarazi bikomoka ku nkuba biba bifite imbaraga rutwitsi ndetse bikaba byanatera ibyago bikakaye.

Dore icyo wakora ngo wirinde gukubitwa n'inkuba

Mu gihe imvura irimo kugwa ni byiza gukora ibi bikurikira kuko bikurinda kuba wakubitwa n'inkuba

1.Kuva ahantu hose hari ubuhaname no kudusongero kuko burya niho hambere yibasira

2.Si byiza kuryama ku butaka

3.Kugama munsi y'igiti kiri cyonyine kirazira kuko nacyo kibasirwa cyane

4.Tugirwa inama zo kva mu mazi yaba pisine ,mu kiyaga nahandi hose mu mazi

5.Kwirinda gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga nka telephone na televiziyo.

6.Gushyira kuri buri nyubako yose umurindankuba.

Umusozo

Umurindankuba ni ikintu cya mbere kibanze ku nyubako ,ni kimwe nuko mbere yo gutwara imodoka ugomba kba ufite ubwishingizi , kubaka inyubako runaka nta murindankuba bigushyira mu byago ,

Mu buryo busanzwe inkuba zikomoka ku bicu arinayo zikunze gukubita ahantu runaka mu gihe imvura igwa ,abantu batuye mu bice ikunze kwibasira ni byiza ko bakwiye guhora biteguye ko isaha ku isaha iki kiza cyabageraho

Izindi nkuru wasoma

Ni gute wacika ku kibazo cyo kugona?, sobanukirwa na byinshi ku gitera kugona nuko watandukana nabyo

Sobanukirwa na Byinshi ku buvuzi bukoresha imirasire y’itara buzwi nka phototherapy


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post