Igitsinagore akenshi bibaza ibimenyetso byakwereka ko umusore cg umugabo ari umugabo ntagereranywa mbese rudasumbwa mu rugo ,wa mugabo umenya urugo rwe ,akarwitaho ,agakunda umugore we n’abana be .
Muri iki gihe bigora benshi kubona umufasha ukwiye ,byaba ku gitsinagabo cyangwa ku gitsinagore ,ariko burya abagabo ba nyabo ,ba bagabo bamenya abagore babo ,bakabashyira imbere muri byose hari ibintu bahuriraho
Dore ibimenyetso byakwereka umugabo muzima
1.Umugabo ufite imigambi n’intego
Umusore mukundana cyangwa umugabo ni umugabo ufite intego n’icyerekezo kizima ,niba ari yego ni byiza cyane ,umugabo akwiye kugera intego yibyo yifuza kugeraho no guteza imbere urugo rwe .
Umusore uzavamo umugabo muzima agira gahunda n’intego kandi ukabona ahora aharanira ikizateza urugo rwe imbere ,bitandukanye na wa musore usa naho ibyo akora byose na gahunda ze ameze nk’agati gahuhwa n’umuyaga ,ukakerekeza iyo gashaka.
2.Umusore ugira gahunda kandi ukabona afite ikintu cyo kukurinda
Umusore /umugabo w’igenga ,uhorana gahunda ni umugabo wa nyawe kandi uzamenya urugo rwe n’umugore we ,ariko aba agomba kuba yifitemo ikintu cyo kurinda umukunzi we kandi aho uri hose ukumva ahangayikishijwe n’umutekano we.
3.Arakubaha kandi nawe akiyubaha
Umusore wiyubaha kandi nawe akakubaha ntiyaguca inyuma ,ahubwo mu byo akora byose abishyiramo kuguha agaciro no kukaguhesha mu bandi.
4.Afata iya mbere m kuyobora iyo muri kumwe cyangwa ari mu bandi
Iyo uri mu bandi ,uri kumwe n’umukunzi wawe ubona afata iya mbere mu kuyobora no gutanga ibitekerezo ,burya umugabo aba agomba kuba nyambere mjuri byose kandi akaba azi gufata iya mbere no kumenya icyerekezo gikwiye.
5.nta bika inzika ,nta namashyari agira
Kubana n’umugabo ubika inzika bigora benshi ,ni byiza ko amahitamo ya mntu yirinda umuntu uzamubera umutwaro ndetse agahora amucyurira ibyahashize wagizemo integer nkeya.
6.Azi kukuganiriza
Umugabo udatuma wiyumva nkaho uri wenyine ,wawundi ukuganiriza mbese akakwereka ko uhari igihe cyose ,burya ubuzima buryoha iyo ufite muntu ukwereka ko ukunzwe kandi ko ahari igihe cyose.
7.Agufasha muri byose
Umukunzi mwiza ni ugufasha kandi akagutera ingabo mu bitugu ,iyo umukunzi atagufasha bituma wiyumva nkaho uri wenyine kandi bigatuma wibona nkaho udakunzwe.
8.Ni umuntu ushimira
Gushimira ni umuco mwiza kandi w’ingenzi .umukunzi ugushimira muri byose niyo twaba ari utuntu duke ntacyo wamunganya
Izindi nkuru wasoma
Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo
Uko abakobwa bari gukorera akayabo k’amafaranga ku rubuga nyamamaza busambanyi rwa Onlyfans
Amakosa 8 akwangiriza urukundo nyamara wowe utabizi
Urukundo: Imitoma iryoheye amatwi wabwira umukunzi wawe ntazigere akwibagirwa