Ni gute wacika ku kibazo cyo kugona?, sobanukirwa na byinshi ku gitera kugona nuko watandukana nabyo

Ni gute wacika ku kibazo cyo kugona?, sobanukirwa na byinshi ku giterakugona nuko watandukana nabyo

Kugona ni uburwayi bubangamira nyiri ukubugira nabo babana nawe,iyo umuntu agona ,agasinzira mbere yawe nibwo wumva ko bibangama cyane ndetse ukaba udashobora kugoheka kubera ijwi riva muri uko gusinzira kwe.

Kugona ni uburwayi nk’ubundi,akenshi ubufite nta kibazo aba afite ,nta nubwo apfa kubimenya buretse kubiwirwa n’abandi ,ariko kuri bamwe hari abo bitera kubyuka bumagaye mu kanwa ,babara umutwe ndetse banafite umunaniro ariko ibi bikagaragara kuri bake.

Muri rusange kugona ni ugusohora ijwi ryumvikana mu gihe usinziye ,iki kikaba ari ikibazo gikunze kugaragara ku bantu benshi cyane cyane igitsina gabo ,mu mibare abagabo nibo bafurura ari benshi kurusha abagore.

Hafi y’abantu bose ,burya barafurura ,gufurura kuri bamwe bishobora kwerekana ikibazo cy’ubuzima gikomeye bashobora kuba bafite.

Kuri benshi guhindura imibereho nko kugabanya ibiro ,kwirinda inzoga ,kuryamira uruhande (kuryamira urubavu) nibindi bishobora kubavura ubu burwayi.

Ibimenyetso bigaragara ku muntu ufite ikibazo cyo kugona

1.Kuba ashobora guhagarara guhumeka by’akanya gato mu gihe asinziye kandi ibi bikamubaho kenshi

2.Gusinzira mu masaha y’akazi ,akumva afite ibitotsi rwose

3.Kubyuka ababara umutwe

4.Kubyuka akumva ababara mu nkanka rimwe na rimwe ariko

5.Gusinzira ariko akikangura kenshi hagati mu ijoro

6.Guhumeka nabi mu ijoro mu gihe asinziye

7.Ku bana bato bashobora kudatsinda neza mu ishuri.

Impamvu zitera kugona

Kugona biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ziz

1.Imiterere yo mu nkanka itameze neza

Ku batu bamwe biterwa nuko mu rusenge rwa akanwa ywe no gusubiza inyuma mu nkanka hatameze neza,ibi bigaterwa nuko hafunganye ,hanyuma waba usinziriye bikamera nkaho hafunganye.

2.Kunywa inzoga z’umurengera

Kunywa inzoga nyinshi cyane nabyo bishobora ku gutera ikibazo cyo kugona ,ibi bigaterwa nuko inzoga zitera imikaya yo mu nkanka kwirekura bityo ikaba yafunganya umwanya w’ubuhumekero mu gihe usinziye.

3.Gufungana mu mazuru

Iyo mu mazuru hafunganye nabyo bishobora gutera iki kibazo cyo kugona

4.Kutabona umwanya wo kuruhuka

kumara umwanya munini ukora ubutaruhuka nabyo bishobora kuba intandaro yo kuba wagona

5.Kuryama nabi

kuryama ugaramye nabyo biri mu bintu bishobora gutuma imyanya y’ubuhumekero idafunguka neza bityo ukaba wagona mu gihe waryamye ugaramye.

Dore bimwe mu bintu byongera ibyago byo kuba wagona

1.Kuba uri igitsinagabo nkuko twabibonye burya abagabo nibo bagona ku kigero kinini kurusha abagore

2.Kuba ufite umubyibuho ukabije

3.Kuba mu buryo karemano imyanya y’ubuhumekero yawe ifunganye

4.Kuba unywa inzoga nyinshi ugasinda

5.Kuba ufite uburwayi mu mazuru butuma hafungana

Dore uko bavura iki kibazo

Iyo bavura kugona bibanda cyane mu guhindyra imibereho ndetse no kuvura ikibitera nko kugabanya ibiro ,kwirinda kunywa inzoga nyinshi,kuryamira iruhande nibindi …

Ariko bashobora no kuvura umuntu bamuha udukoresho twabigenewe ashyira mu kanwa mu gihe agiye kuryama.

ashobora nanone kubagwa ,imyanya ifite ikibazo y’imbere mu kanwa ikavugwa neza ,hari n’ubundi buryo butandukanye bashobora kuvuramo ikibazo cyo kugona.

Dore icyo wakora niba ugona

1.Kwirinda umubyibuho ukabije

Nkuko twabibonye umubyibuho ukabije ni imwe mu bintu bituma umuntu agona ,ibi bigaterwa nuko ibinure bifunga mu nkanka bityo umwanya waho ukagabanuka ,ibi akaba aribyo bitera ijwi ryumvikana mu gihe usinziye ari nabyo bita kugona.

2.Kuryamira urubavu

Kuryamira iruhandi bituma umwuka winjira neza mu buhumekero ,imyanya y’ubuhumekero igafunguka neza ,ibi bikaba bifasha cyane abantu bafite ikibazo cyo kugona.

3.Kuryama ariko umtwe wigiye hejuru

ni ukuryama ariko ukisegura nabyo bikaba bigaragazwa ko bituma imyanya y’ubuhumekero ifunguka neza bityo umuntu ntagone mu gihe asinziye.

4.Kwivuza indwara zo mu mazuru

iyo amazuru afunganye nabyo biri mu bintu bitera kugona bityo bikaba ari byiza kwivuza bene ubu burwayi hakiri kare.

5.Kwirinda kunywa inzoga nibindi bisindisha

Inzoga nazo ziza ku mwanya wa mbere mu bintu bitera abantu kugona kubera ko zituma imikaya yo mu nkanka yoroha bityo ikaba yafunga inzira z’ubuhumekero mu gihe usinziye.

6.Kureka itabi

Burya itabi naryo rihuzwa cyane niki kibazo cyo kugona ndetse rinateza nibindi byago ku mubiri ,bityo ni byiza kurireka burundu.

7.Kuryama no gusinzira bihagije

Ubndi umuntu mukuru aba agomba gusinzira byibuza amasaha arindwi ku munsi ,iyo utayagezaho umubiri wawe urananirwa bityo waryama unaniwe ukaba wagona

Izindi nkuru wasoma

Uko wacika ku ngeso yo Kwikinisha

Vitamini zitandukanye ,akamaro kazo n’ibiribwa wazisanga

Umuti wa Sida waba ugiye kuboneka ,sobanukirwa na byinshi ku umuti wa Rukobia uri kwirahirwa n’abahanga mu buvuzi bw’indwara ya Sida

inama ku buryo twakwirinda indwara za kanseri

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post