Umuntu wese wifuza gukuramo inda ku bushake ,hari ibintu bitandukanye uwo muntu agomba kuzirikana harimo ko igikorwa cyo gukuramo inda gishobora kumutera urupfu ,kuba yakurwamo nyababyeyi ndetse no kuba yakwibasirwa n'ama infegisiyo anashobora kugera muri nyababyeyi
gukuramo inda ku bushake ni igikorwa kigomba kubanza gutekerezwaho no kba nyiri kugikorerwa ariwe wabyishake ,akaba yanasobanuriwe ingaruka zibirimo,uko umuntu akuramo inda ikuze niko n'ibyago yamuteza byiyongera.
Mu Rwanda ,gukuramo inda ku bushake ni igikorwa cyemewe n'amategeko ,ariko hakagenderwa kubyo amategeko yemeje ,harimo nko kuba uwayitewe ari umwana uri munsi y'imyaka 18 ,kuba ayratewe inda afashwe ku ngufu ,kuba ayaratewe inda nuwo bafitanye isano nibindi ,, kandi ibyo bigakurwa amaze kuzuza agafishi kabigenewe akanasinya ko abyemera ku bushake.
Ariko hari izindi mpamvu zemerwa n'abaganga ,banabyisabiye umurwayi mu gihe babona ,ubuzima bw'umubyyi buri mu kaga ,nkuko tubikesha ikinyamakuru cya mayoclinic izo mpamvu ni iz
1.Kuba utwite inda ariko ikaba iri hanze ya nyababyeyi aribyo bita extrauterine pregnancy
2.Kuba ufite uburwayi bukomeye nk'uburwayi bw'umutima ,diyabete ariko isukari itari ku murongo mwiza ,kuba ufite uburwayi bw'umwijima bwa kurenze nibindi..
3.kuba bigaragara ko umwana afite ubumuga budatuma abaho nyuma yo kuvuka
4.Kuba bakunyuza mu cyuma umutima w'umwana ntiwumvikane kandi inda ikuze kandi ukaba ufite n'ibindi bimenyetso.
5,Kuba ufite ibibazo bikomeye mu kuvura kw'amaraso
6.Kuba warasamiye ku gapira ko mu nda ibyara kandi ukaba utabishaka
Dore ibyago biterwa no gukuramo inda
1,Kuba kuvamo hakoreshejwe ibinini ukaba wabagwa
2.Kuva cyane bikabije
3.Ama infegisiyo atandukanye
4.Ibibazo mu nda nko kubabara mu nda
5.Kuba nyababyeyi yakwangirika
6.Kuba nyababyeyi yazamo inkovu bityo bikakongerera ibyago byo kuba inda zavamo no mu gihe uzishaka
7.Kuba nyabyeyi yatoboka
8,Kuba bimwe mu bice by'inda byasigara muri nyababyeyi bityo bikaba byaguteza infegisiyo mu maraso
9,Urupfu
Izindi nkuru wasoma
Dore ibyo ukwiye kumenya mbere yo kunywa ibinini bikurinda gusama
Indwara y’ise : impamvu iyitera,ibimenyetso byayo ,uko wayirinda nuko ivugwa
Abagabo nabo baba bagiye gukorerwa ibinini byo kuboneza urubyaro