Kubyara umwana ugasanga afite ibara ry’uruhu rw’umweru bitungura benshi cyane cyane iyo yavutse ku bantu birabura ,bamwe bakagira ngo ni amarozi cyangwa uburwayi umwana yavukanye kubera ubujiji n mu rugo hakaba havuka amakimbirane.
Ubundi nyamweru ni ubumuga bw’uruhu aho umuntu avukana uruhu rufite Melanin nkeya cyangwa nta nayo ,Melanin ikaba ariyo igena ibara ry’uruhu ,buriya abirabura kubera ko bagira melanine nyinshi mu ruhu ,abazungu ni abazungu kubera ko baba bafite melanine nkeya mu ruhu rwabo.
Kubyara nyamweru bikaba ari ishobora kuboneka mu turemangingo sano ,aho umubyeyi wa Nyamweru aba afite ibyago byinshi yo kuba yabyara umwana nawe akaza ari nyamweru.
Ikinyamakuru cya Medical News Today kivuga ko Agace ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ,Ijanisha ryo kuba wabyara Nyamweru riri hagati y’umuntu 1 ku bantu 2.000 na 5.000 naho ku mugabane w’uburayi na Amerika iri janisha rikaba riri ku muntu 1 ku 17.000 na 20.000.
Ubumuga bw’uruhu butuma umuntu aba Nyamweru bufata abantu bose ,baba abirabura n’abera ndetse waba uri igitsinagabo cyangwa igitsinagore bushobora kugufata.
Dore bimwe mu bintu ukwiye kuzirikana kuri nyamwru
1.Nyamweru biterwa n’ikibazo ku turemangingosano
2.bigaragarira ku ruhu ,ku maso ,ku musatsi no kureba ,iyo ufite ubumuga bwa Nyamweru
3.Nta muti uriho wo kuvura ubumuga bwa nyamweru
4.Ku isim yose ,umuntu 1 ku bantu 70 aba afite ubu bumuga
Abantu bafite ubumuga bwa Nyamweru baba bafite ibyago byinshi byo kuba barware kanseri y’uruh ,ibi bigaterwa nuko mu ruhu rwabo nta melanine ibamo cyangwa hakaba harimo gake gashoboka .Melanine ninayo igabanya imirasire y’izuba ,ikazibuza kwinjira mu ruhu ,iyo mirasire y’izuba yo mu bwoko bwa Ultra Violet (UV) niyo yongera ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu.
Bityo ni byiza kwirinda izuba niba ufite ubumuga bwa nyamweru.ukirinda wambara amalunette arinda izuba ndetse yajya no gusohoka mu nzu uruhu rwe akarusiga amavuta yabigenewe abuza imirasire y’izuba kwinjira mu ruhu.
Ibimenyetso bigaragara ku muntu ufite ubumuga bwa Nyamweru
1.Uruhu rwe ruba rusa umweru ,rkaba rutwikwa n’izuba ku buryo bworoshye.
2.Nanone uruhu rwabo rugaragaraho utdomo twinshi twirabura
3.Umutsatsi wabo uba uri hagati y’ibara ry’umweru na Brown ,ukabona ujya gusa n’umweru ariko Atari umweru neza. Ariko iyo umuntu amaze gukura ugenda uhinduka umukara gake gake
4.Amaso yabo aba asa ubururu.
5.bahura n’ibibazo byo kutabona neza nkaho iyo umwitegereje mu maso ubona amaso ye ahora abyina aribyo bita nystagmus nanone bahura n’ibibazo bya myopia byo kutabona neza.
6.Amaso yabo ntiyihanganira izuba
Ni iki mu by’ukuri gitera umuntu kuba Nyamweru?
Nkuko twabibonye kugira ngo umuntu abe Nyamweru nuko avukana pigment ya Melanine keya mu ruhu rwe ,ibi bikaba biterwa ahanini n’ibibazo ku turemangingosano.
Mu ruhu habonekamo utugirangingo duto tuzwi nka melanocytes aritwo tubyara tukanarema melanine,iyo habaye impinduka ntoya kuri utu tugirangingo bituma umuntu ahura n’ikibazo cyo kubyra nyamweru cyangwa akaba yaba we mu gihe bibaye akiremwa mu nda.
Abenshi mu bantu ba nyamweru bahurira ku kutagira mu mubiri wabo ibyitwa Tyrosinase (soma Tirozinaze) iyi akaba ariyo ihindura uduce twa poroteyine ziri mu mubiri ikazihinduramo ya pigment ya melanine (ari nayo igena ibara ry’uruhu)
Ese ababyeyi babiri badafite ubumuga bwa Nyamweru bashobora kubyara umwana ufite ikibazo cyo kuba ari Nyamweru ?
Igisubizo ni Yego .Iyo umwe bu babyeyi afite ikibazo ku karemangingosano gishobora gutuma yabyara nyamweru ariko kikaba kitaragaragaye kuri we ,aribyo bita Recessive,
Iyo rero umwe mu babyeyi afite icyo kibazo ,haba hari ibyago byinshi bya 1 kuri 4 byo kuba babyara umwana akavuka ari nyamweru.
Iyo rero umwe mu babyeyi afite ubu bumuga bwa nyamweru ,icyo gihe ibyago byo kubyara nyamweru nyamweru byiyongera cyane.
Dore ibyago ba Nyamweru bahura nabyo
1.Kwibasirwa n’iyangirika ry’uruhu rwabo
Izuba ryangiza uruhu rw’umuntu ufite ubumuga bwa nyamweru ku kigero kiri hejuru, abantu bafite ubu bumuga bahura n’ibibazo bya kanseri y’uruhu ndetse nizindi ndwara zaterwa no gutwikwa n’izuba.
2.Kutabona neza
Abantu ba nyamweru bahura n’ibibazo byo kutabona neza ,bakba bakenera ku nganirwa n’indorerwa .
3.Guhabwa akato
Umuntu ufite ubumuga bwa nyamweru ashobora kunenwa no kwinubirwa n’abandi kubera babona gusa atameze nkabo
Ibi bikaba bidakwiye kandi nta mpamvu yo kumwishisha no kumuha akato.