Mu Rwanda no ku isi hose ,iyo umwana akivuka aterwa urushinge rwa Vitamini K ,Vitamini K ikaba igira uruhare rukomeye mu kuvura kw’amaraso cyane cyane mu gihe umuntu yakomeretse.
Abahanga bo mu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima (WHO) bavuga ko Abana bose bakivuka baba bagomba guterwa Vitamini k kubera ko bavukana iyi vitamin nkeya mu mubiri wabo kandi iyi vitamin ibafasha mu kubarinda indwara ihitana abana benshi ya VKDB(Vitamin K Deficient Bleeding. Iyi ndwara ikaba irangwa no kuva bidasanzwe biterwa nko vitamini K ari nkeya mu mubiri.
Abana bakivuka rero baba bagomba kongererwa iyi vitamini kugira ngo bifashe umubiri wabo ubu burwayi ,ndetse binabongerere ubushobozi bwo kuvura kw’amaraso yabo.
Abana batararenza amezi 6 bavutse baba bafite ibyago biri hejuru byo kwibasirwa n’ubu burwayi bwa VKDB ,ubu burwayi bukaba butera kuvira imbere nko mub bwonko .
Mu buryo busanzwe ,aantu bakuru bakura Vitamini K mu mafunguro yabo ,kubera ko rero abana baba bari munsi y’amezi 6 baba bataratangira kurya kandi mu mashereka itabonekamo , niyo mpamvu baba bagomba guhabwa iyi vitamin mu bundi buryo kugira ngo barindwe ibibazo byo kuvura kw’amaraso.
Mu myaka ya 1990,hariho ibihuha ko umwana wahawe vitamini K akimara kuvuka aba afite ibyago byo kurwara kanseri biri hejuru ariko ubushakashatsi bwakozwe butandukanye bugaragaza ko nta kanseri bitera kuri abo bana ndetse ko nta n’impamvu yo kubyanga no kubyishisha.
Ikigo gishinzwe indwara z’ibyorezo cya CDC kivuga ko urushinge rumwe rwa Vitamini K ruha amahirwe umwana yo kudahitwa n’indwara zo kuvura kw’amaraso.
Ihuriro ry’abaganga b’indwara z’abana bo mu gihugu cya Canada bavuga ko Vitamini K iba igomba guhabwa buri mwana wese ukivuka ,akayihabwa ari urushinge.
Muri rusange abaganga bakunze gutera aka gashinge ka Vitamini K ku itako ,umwana aka gaterwa bitarenze amasaha atandatu avutse.
Urubuga rwa Healthline.com rwandika ku nkuru zivuga ku buzima ruvuga ko nta ngaruka Vitamini K igira ku mwana iyo yayihawe hagendewe ku biro bye.
Abana bavutse igihe kitageze by’umwihariko baba bagomba guterwa uyu muti kuko ubafasha kubarinda kubera ko baba bafite ibyago biri hejuru byo kuva ,bityo bakaba bakeneye ikintu cyo kubarinda no kongerera amaraso yabo ubushobozi bwo kuvura.
Umusozo
Muri rusange ,umwana wese ukivuka aba agomba guhabwa Vitamini K ,byaba byiza umubyeyi abajije muganga ko umwana yayihawe ,Si Vitamini K gusa abana bakivuka bahabwa ahubwo bashyindwa n’undi muti mu maso uzwi nka Tetracycline ophthalmique ,ukaba ari umuti wo mu bwoko bwa antibiotic ubarinda uburwayi bw’amaso buterwa na infegisiyo.