Intwaro zidasanzwe z'Umwuka Uburusiya bushobora gukoresha muri Ukraine

Mu gihe intambara y’Uburusiya na Ukraine ikomeje kwangiza ibintu ,ariko abantu benshi bayigwamo ,abandi bakava mu byabo birakekwa ko Uburusiya bwaba bwarakoresheje intwara idasanzwe y’ibiturika bikoresha umwuka uhumanye bikicira imbaga nyamwinshi icyarimwe.

Intwaro zidasanzwe z’umwuka ni ibiturika bikoresha umwuka wanduye twagereranya n’uburozi ,aho gitewe gikusanya umwuka mwiza waho wa ogisigeni ,hanyuma kikaza kubyara umuriro usandara ugakwirakwira hose aribyo bitera inkongi ikomeye aho cyatewe ndetse n’igihumeka cyose kihegereye kigahumeka kuri ubwo burozi bukagihitana.

Iki giturika kikaba kiba cyuzuyemo ibinybutabire bibi byo mu bwoko bya carbon,ibi biturika nanone byitwa Aerosol Bomb cyangwa Thermobaric Weapon Thermobaric biva ku magambo y’ikigiriki ariyo asobanura heat “umuriro na Pressure.

Imikorere y’iki giturika

Iki giturika kigizwe n’ibice bibiri kandi buri gice kikaba gifitemo ubushobozi bwo guturika no kwangiza ,iki giturika kikaba giterwa nkuko ibisasu bya Rocket ,aho indege igitwara ikakijugunya aho kigambiriwe gutera.

Iyo rero kimaze guterwa aho kigambiriwe cya gice cya mbere gihita gisandara ,kikarekura ibyuka bibi bimeze nk’igihu,ibi byuka bihita bikwirakwira hose ,mu mazu ,mu kirere ,mu ndaki nahandi ,hanyuma rero cya gice cya kabiri nacyo gihita gitangira gukora ,iki gice cya kabiri cyo gifata umwuka wa ogisigeni kikawukusanyiriza muricyo ,ubundi kikawubyaza umuriro ,uyu muriro nawo rero uhita unakwirakwira aho ya myuka yinjiye hose.

Ibi biturika bikaba ari byiza nko kubikoresha mu ndaki ,mu mazu ,mu buvumo n’ahandi hagoye kuba hakinjizwa amasasu ,iki giturika kandi gitera iturika n’isenyuka ridasanzwe ndetse kikanica ikintu cyose cyahumetse kuri ya myuka yagikomotse.

Mu mwaka wa 2003 nibwo bwa mbere ,Leta zunze ubumwe z’Amerika zagerageje ibi biturika ,hashize imyaka 4 n’Abarusiya nabo bahise babigerageza ,Igihugu cy’uburusiya nicyo kibitseho ibituritsa bisenya cyane byo muri ubu bwoko byahawe akazina ka father of all bomb ,aho gifite ubushobozi bwo kurekura ingufu kirimbuzi zingana na toni 44.bituma kiba igiturika gisenya cyane ukuyemo ibikozwe mu mbaraga za nuclear(bombe atomic)

Ni iki amategeko mpuzamahanga avuga kuri ibi biturika

Kugeza ubu nta tegeko mpuzamahanga ribuza ikoreshwa ry’ibi biturika ,ariko igihugu kiramutse kibikoresheje ahari nk’amashuri ,ibitaro ,amasoko ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi bityo abasivili bakahapfira ,ibi bibarwa nk’ibyaha by’intambara.

Ni hehe byakoreshejwe bwa mbere ?

Igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2001 aho byakoreshejwe muri Afuganisitani ,aho bari bagamije kurandura umutwe wa Al-Qaeda ,abarwanyi b’uyu mutwe bari bihishe mu misozi ya Tora Bora mu buvumi bwaho ,hanyuma baterwa iki gisasu kirabarimbura .

Nanone Leta zunze ubumwe za Amerika zagikoresheje ku nshuro ya kabiri mu mwaka wa 2017 ubwo bari mu rugamba rwo kurandura umutwe wa Islamic State

ariko hari abashakashatsi bavuze ko iki gisasu cyakoreshejwe bwa mbere mu ntambara ya kabiri y’sis gikoreshejwe n’Abadage ,ariko kikaba kitari gifite ubushobozi n’isenya ringana niryo ubu ibiriho bifite .ibi bisasu bikaba byaravuguruwe ku buryo bifite ubushobozi bwo kwangiza no gusenya .

Ubwo ubutegetsi bwa Bashar Al Assad ,umuyobozi wa Syria bwari busumbirijwe n’abashakaga ku buhirika ,byavuzwe ko nabwo Uburusiya bwamuhaye bene ibi bisasu ,akaba yarabikoresheje arimbura abamurwanyaga.

Ministeri y’Ingabo mu gihugu cy’uburusiya yemeje amakuru ko yakoresheje muri Ukraine ,ubwoko bw’ibi bisasu bikoresha umwuka aho yakoresheje icyitwa TOS-1A

Izindi nkuru wasoma

Ni iki gituma inyoni zibasha kuguruka ?Ese ni irihe banga ryihishe mu mababa yazo? Sobanukirwa nabyo

Byinshi ku itabi rya Menthol ryongerewemo ibihumura n’ibiryoherera ngo rireshye abarinywa

Ubucukumbuzi: Impamvu zitera izamuka ry’ibiciro ku isoko ,ese ninde ubyungukiramo?

Nubona ibi bimenyetso uzamenye ko uri mu urukundo rutazagira icyo rukugezaho ,urimo urata umwanya wawe rwose

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post