Abantu bakunda kugira ibibazo byo kubabra mu mugongo no mu gituza ,ibi bikaba bishobora guterwa n’impamvu zitandkanye zirimo nizikomeye cyane zanateraurupfu bidakurikiranywe vuba ngo umuntu ahabwe ubufasha bwa kiganga.
Ikinyamakuru cya healthline.com ndetse n’ibindi bitandukanye birimo nka webmed.com ,medlineplus.com ndetse nibindi byinshi bikorera kuri murandasi byanditse impamvu zitandukanye zitera kubabara mu gituza rimwe narimwe no mugongo bikazana cyangwa umuntu akaba ababara hamwe muri aha.
Dore impamvu zitera kubabara mu gituza no mu mugongo
1.Indwara y’umutima
Iyi ndwara y’umutima izwi ku izina rya heart attack ,ikaba iterwa nuko amaraso arimo umwuka mwiza wo ogisigeni atarimo kugera mu mutima ,ibi bikaba bishobora guterwa nuko hari akantu kafunze imitsi ijyana amaraso mu mikaya y’umutima bityo iyi mikaya ikabura umwuka mwiza.
Iyo umuntu afashwe niyi ndwara ya heart attack ahita ako kanya yumva ububabare bukabije bwo mu gituza bushobora no kumvikanira mu mugongo ,uyu aba akeneye ubufasha bw’abaganga byihutirwa.
2.Uburwayi bwa Angina
Angina nabwo ni uburwayi bw’umutima buterwa nabwo nuko imikaya y’umutima itari kugerwamo n’amaraso ,ikaba kandi ari ikimenyetso cyuko ufite ibyago byinshi byo kurwara heart attack.
Anginanayo irangwa n’ububabare bwo mu gituza bunakomereza mu mugongo.
3.Indwara ya pericariditis
ikaba ari indwara iterwa nuko kamwe mu gace kazengurutse umutima twagereranya nigifuniko cyawo kagize inflammation ,nayo ikaba irangwa no kubabara mu gituza bikabije kandi bikagera no mu mugongo
Ubu burwayi bwa pericarditis babazwe mutima cyangwa bakaba bafite buriya burwayi bwa heart attack nanone iyi ndwara ishobora guterwa nibyitwa autoimmune conditions aho umubiri wirwanya ubwawo.
4.Indwara ya Aortic Aneurysm
Iyi ikaba ari indwara ifata umutsi munini utwara amaraso uzwi nka Aorta ,uyu mutsi ukaba ukura amaraso meza mu mutima uyohereza mu mubiri hose ,iyo rero uyu mutsi ukomeretse bitera igisa nikibyimba(bulge) kuriwo bityo bitewe naho wakomeretse ukaba wahumva ububabarebityo iyo ari mu gituza ubwumvira aho.
5.Indwara ya Pulmonary embolism
Pulmonary embolism ni burwayi buterwanuko imitsi ijyana amarasomu bihaha yazibye ,ibi bikaba byaterwa n’akabumbe gato k’amaraso gashobora kuwufunga kakabuza amaraso gutambuka.
Iyo rero umuntu afite iki kibazo cya pulmonary embolism ababara mu gituza ,agasa nubuze umwuka ,ndetse ubwo bubabare bugakwirakwira mu mugongo no mu ijosi.
6.Indwara ya Pleurisy
Iyi ikaba ari indwara ifata akanyama twagereranya nk’igifuniko cy’ibihaha ,iyo rero karwaye bituma umuntu ababara mu gituza kandi ubwo bubabare akaba ashobora no kubwumvira mu mugongo.
Iyi ndwara ishobora guterwa n’ama infegisiyo yagafashe ,ishobora guterwa kandi na kanseri ndetse naya ndwara ya autoimmune aho umubiri wirwanya ubwawo.
7.Ikirungurira
Ikirunguriranacyo kiri mu bintu bitera kubabara mu gituza cyane,ububabare bwacyo bukumvikanira hagati y’amabere ,ikirungurira gishobora kuba ikimenyetso cyuko ufite uburwayi bw’igifu.
8.Ibisebe byo mu gifu
Umuntu ashobora kubabara mu gituza no mu bitugu bitewe nuko afite ibi bisebe byo mu gifu ,ibi bisebe bikaba biherekezwa no kubabara mu nda kandi bikaba biterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa bagiteri kitwa Helicobacter Pyroli.
9.Utubuye dufata mu gasabo k’indurwe
bene utu tubuye natwo dutera ibibazo byo kubabara mu gituza ndetse no mu mugongo ,ariko ububabare bwatwo uba wumva busa n’ubwimukira mu bitugu.
10.Gukomereka kw’imikaya cg kuyikoreshaa cyane
Gukora imirimo ivunanye cg siporo zivunye nabwo bishobora kugutera kubabara mu gatuza no kumva umugongo ukubabaza ariko bigakira nyuma y’igihe runaka.
11.Akagufa ku mugongo kavuye mu mwanya wako
Umugongo ugira utugufa duto bita Discs iyo rero kavuye mu mwanya wako karababaza cyane ,kubera ko gakanda imyakura yumva ,ububabare bukagusaga ariho umuntu ababara no mu gatuza n’umugongo.
12.Uburwayi bwa kanseri
Kanseri zimwe na zimwe zitera kubabara mu gituza nka kanseri yo mu bihaha ndetse na kanseri y’amabere,
Umusozo
Kubabra umugongo no mu gituza bihoraho ni uburwayi bwo kwitondera busaba kujya kwa mugangabakareba ikibitera ,akenshi usangabyaratewe nikibazo kivugwa kikavaho burundu .