Uburwayi bwa Toxoplasmosis ni iburwayi buterwa no kubana n’injangwe aho ubukoko bw’iyi ndwara buboneka mu mwanda wayo ,nanone kurya inyama zitahiye neza nabyo byongera ibyago byo kuba wafatwa n’ubukoko butera iyi ndwara buzwi nka toxoplasma gondii.
Mu Rwanda ,umugore wese utwite ugiye kwivuza ku bitaro bikuru apimwa amaraso ,bakareba ko nta burwayi bwa toxoplasmosis afite ,ibi ni mu rwego rwo gusuzuma hakiri kare ko waba ufite ubu burwayi ,kugira ngo hirindwe ingaruka bwateza .
Igisa n’igitangaje kuri ubu burwayi nuko nta bimenyetso bugaragaza bityo ukaba ushobora kubana nabwo nta kimenyetso ugaragaza ,ukazabimenya gusa arubwo wipimishije ,indwara ya Toxoplasmosis iteza ibyago ku mwana ndetse akaba ashobora no kuyandura .
Iyo wagaragaje ibimenyetso bya Toxoplasmosis uba ufite indwara z’amaso ,umwijima ukabyimba ,zimwe mu mvubura zkimabyimba nazo ndetse n’indwara y’umuhondo izwi nka jaundice ikomoka ku iyangirika ry’umwijima.
Nkuko twabivuze haruguru ,indwara ya Toxoplasmosis ni indwara ushobora kwandura ivye ku kubana n’injangwe ,ndetse no kurya inyama zitahiye neza.
Ibarurishamibare mu nzego z’ubuzima ,mu gihugu cy’Amerika ,abantu barenga miliyoni 40 babana n’uburwayi bwa toxoplasmosis ,bake muribo nibo bagaragaza ibimenyetso ariko umubare munini nta kimenyetso bagaragaza.
Nubwo kugira umubiri ufite ubudahangarwa bukomeye bikurinda kuzahazwa n’ubu burwayi ariko ntibituma utabwanduza umwana utwite.
Ni gute umuntu yandura uburwayi bwa Toxoplasmosis?
Muri rusange inzira ushobora kwanduriramo ubu burwayi ni
1.Kurya inyama zidahiye neza
2.Kurya imbuto n’imboga bitaronzwe(bitogejwe neza)
3.Kugira aho uhurira n’umwanda w’injangwe.
4.Isuku nke yo mu gikoni
5.Gukorakora injangwe y’inyagasozi
Bimwe mu bimenyetso bigaragara ku muntu ufite indwara ya Toxoplasmosis
1.Kubabara mu mikaya
2.Kubabara umuutwe
3.Umunaniro ukabije
4.Umuriro
5.Kureba ibihu
6.Amaso aratukura
Ibi bimenyetso bishobora no kumara ukwezi ubifite
Dore ibyago indwara ya Toxoplasmosis iteza umugore utwite no ku mwana atwite
1.Kubyara igihe kitaragera
ibi bivuze kubyara mbere y’ibyumweru 37 bibarwa uhereye igihe wasamiye
2.Kuba umwana yapfira mu nda
Ibi nabyo ni ibyago byo kuba umwana yapfira mu nda
3.Gukuramo inda
Ibi nabyo ni ibyago byo kuba inda yavamo mbere y’ibyumweru 20 bibarwa uhereye igihe wasamiye.
Hari n’igihe umwana avuka ,umubyeyi we afite ub burwayi umwana akavuka ari muzima ariko afite zimwe mu ngingo z’umubiri zangiritse nk’umwijima nibindi…
Iyo uyu mwana yavukanye ubu burwayi bwa Toxoplasmosis ,niyo yakura ashobora guhura nibi byago bikurikira
1.Kugwinira mu mikurire ,byaba mu gihagararo no mu mitekerereze
2.Indwara z’amaso no kutabona neza
3.iyangirika ry’ubwonko
4.ibyago byo kurwara indwara y’Igicura biriyongera
5.Gutakaza ubushobozi bwo kumva
Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umwana ashobora kuba yavukanye uburwayi bwa Toxoplasmosis
1.Kuvukana uburwayi bw’amaso
2.Kuvkana umwijima ubyimbye
3.Indwara yumuhondo
4.Kugagara
5.Kuvukana umutwe munini cyane aribyo bita umutwe urimo amazi
6.Kunanirwa konka
7.Kuvukana ibiro bike cyane
8.Kuvukana uduheri ku ruhu
Dore uko wakwirinda indwara ya Toxoplasmosis
1.Kwirinda kubana n’amatungo mu nzu
2.Kwirinda kurya inyama ,amagi bidahiye neza
3.Kwirinda kunywa amata adatetse
4.Isuku yibyo turya nibyo dukoresha
5.Gukaraba intoki kenshi
6.Kwirinda gukorakora inyamaswa z’inyagasozi
Umusozo
Uburwayi bwa Toxoplasmosis ni uburwayi buvurwa bugakira ,aho umubyeyi ahabwa imiti yo mu bwoko bwa antibiotic ,aha twavuga nk’umuti wa Spiramycin ,pyrimethamine,sulfadiazine nindi myinshi itandukanye