Abantu bakundana kuba bashwana ni ibintu bisanzwe ahubwo uburyo mukemura ibyo bibazo mufitanye nicyo cy’ingenzi ,muri iyi nkuru turakubwira ibintu 9 byagufasha kwiyunga n’umukunzi wawe mu gihe mwashwanye.
Abahanga mu mibare ya muntu bemeza ko iyo abantu bashwanye ,bakaza gukemura amakimbirane bafitanye mu buryo bumvikanyeho ubwabo ,bibasigira urukundo rwisumbuyeho ndetse no kumenyana nabyo byisumbuyeho
Umukobwa n’umuhungu,iyo bakundana ariko bakaza gushwana no kugirana utubazo twa hato na hato ,uko bakemura ayo makimbirane bitanga ishushoy’imibanire bazagirana mu rugo rwabo ,burya gukemura amakimbirane neza ni ugusasa inzobe ,mukaganira kandi buri wese agaca bugufi.
Dore ibintu 9 byagufasha gukemura amakimbirane n’umukunzi wawe
1.kumenya imvano y’amakimbirane
Intambwe ya mbere ni ukumenya icyo mupfa ,ukakiva imuzi,ukamenya imvano yacyo ,uko byatangiye nicya bisembuye ,ibi bigufasha kumenya amagambo uri bukoreshe n’uburyo uri bwitware ,hanyuma kandi bikaguha no kumenya niba uri mu ikosa ndetse n’uruhare rwawe muri iryo kosa.
2.Kwiyoroshya mu kibazo no kugerageza kumva mugenzi wawe
Nyuma yo kuva imuzi ikibazo ,wanagisesenguye utangira kwibaza uruhare rwawe wakora kuri wowe kugira ngo ayo makimbirane muyakemure ,hanyuma ukaba n’uwambere mu kumwegera waba uri mu ikosa cg utaririmo ,muri uko kumwegera ,gerageza kwicisha bugufi ,kwitonda nogukoresha amagambo yoroheje kandi adasesereza.
3.Kumutega amatwi nta kumucira urubanza
Birashoboka ko umukunzi wawe yaba yari afite impamvu yumvikana yatumye mushwana ,bityo ni byiza kumutega amatwi no kumva uruhande rwe nuko yumva ibintu ,kumva bituma ushyira mu gaciro kandi ugafata umwanzuro ufatika ushyingiye ku kuri aho gushyingira ku marangamutima.
5.Kureba ibyo muri guhurizaho nibyo mwumva kimwe
Iyo mumaze kwicara no kuganira m buryo bwumvikana ,ni byiza kureba ku ngingo murikumvikanaho ,bityo mukaziha ingufu zikanaziba cya cyuho cyibyo mutumvikanaho,ni byiza burya gusesenguraburi kantu kose ,uko kari kandi hatabayeho kwikomeza no gufunga umutwe.
6.Gerageza kwishyira mu mwanya w’umukunzi wawe
Ibi bizagufasha kurebera ikibazo muwundi mwanya kandi no ku rundi ruhande ,wiyumvishe uburyo amerewe ,uburyo arwana nibyo bibazo ,kandi ibi bizanagira n’uruhare rwiza mu gukemura ayo makimbirane.
7.Hindura amahameubona yangiza umubano wawe n’umukunzi
Hari igihe uba ufite amahame ,ayo mahame ugasanga niyo mvano yo gushwana no kubwirana nabi ku mukunzi wawe ,bityo ukaba ukwiye kuyahindura ,aha twavuga nko kutavaku izima ,kumva ko ari wowe mutwe wa byose ,kumva ko ari wowe wenyine ufite ijambo ,kudaca bugufi ,kudasaba imbabazi ,nibindi ….
8.Igomwe bimwe kandi ugerageze kubaka ubucuti mwese munyuzwe nabwo
Nyuma yo gukemura utubazo ufitanye n’umukunzi wawe ,mugerageze mwubake ubucuti mwese mwibonamo ,bwa bundi mwese muryoherwa nabwo ,ni byiza kuganira ku buryo buhoraho kandi no kubishyira muri gahunda zanyu zihoraho.
Izindi nkuru wasoma
Urukundo:Niba uri mu Rukundo ,Itondere ibi bintu byakwangiza umubano wanyu
9.Mwirinde gucyurirana
Niba ikosa ryarabaye ,mukabiganiraho ,mukabikemura birangirire aho ,mwibigira intambara ,agakomye kose ngo mwibukiranye y’amakosa ,burya ntazibana zidakomanye amahembe ,ariko kubakira no gukura isomo kubyo mwanyuzemo bibaha imbaraga zo kugiraaumubano urambye.