Vitamini B12 ni vitamini y’ingenzi mu mubiri wa muntu .yifashishwa mu kubaka uturemangingo ndangasano twa DNA ,mu kubyara imbaraga z’umubiri no mu kunoza imkorere y’ubwonko.
Nubwo bwose Vitamini B12 ushobora kuyibona mu mafunguro atandukanye ,kubera impamvu zitandukanye ishobora kuba nkeya mu mubiri ndetse bikaba binagaragara mu mikorere yawo ko ufite ikibazo cya Vitamini B12 nkeya.
Ubushakashatsi bwakorewe mu leta zunze ubumwe za Amerika bwagaragaje ko 20% by’abantu barengeje imyaka 60 baba bafite iyi vitamini B12 nkeya mu mubiri wabo .ibi bigaterwa nuko uko umuntu akura amara yabo agenda atakaza ubushobozi bwo kwinjiza mu mubiri intungamubiri ,ariko iki kibazo ntikigaragara ku bakuze gusa n’abana baton abo bahura nacyo ndetse n’abagore batwite.
Hari ibimenyetso bitandukanye byakwereka ko ufite Vitamini B12 nkeya mu mubiri wawe aribyo
1.Guhorana umunaniro
Umubiri wa muntu kenera Vitamini B12 kugira ngo ubashe kubona imbaraga,iyo rero umunt afite vitamini B12b nkeya mu mubiri umubiri we ntubona imbaraga zihagije ndetse ibi bikaba binatuma intete zitukura zitwara umwuka wa ogisigeni zigabanuka
Nanone kubura Vitamini B12 bitera ikibazo cyo kubura amaraso aribyo bita megaloblastic anemia bityo wahuriza ibi byose hamwe akaba aribyo bitera kumva ufite umunaniro.
2.Uruhu rureruruka cyangwa rugahinduka umuhondo
Iyo vitamini B12 yabaye nkeya mu mubiri ,binatera ikibazo cy’amaraso make ,bityo ikimenyetso kibigaragaza bikaba ari uko uruhu rweruruka rugasa umweru nk’ikimenyetso cy’amaraso make.
Nanone Vitamini B12 ishobora gutera uburwayi bita Jaundice bugaragazwa nuko uruhu ruhinduka rugasa umuhondo, ibi bikaba biterwa nuko ikinyabutabire cya bilirubine cyabaye cyinshi mu maraso.
3.Kubabara umutwe
Vitamini B12 nkeya mu mubiri ishobora gutera ikibazo cyo kubabara umutwe ndetse n’ibindi bibazo by’imitsi ,abantu benshi bafite ikibazo cya Vitamini B12 nkeya mu mubiri bahurira kuri iki kibazo.
4.Kwigunga no kumva wihebye
Iyo vitamini B12 yabaye nkeya mu mubiri binatera ibibazo ku bwonko bityo ukaba wagaragaza ibimenyetso byo kwiheba no kumva utameze neza.nanone kandi ibi bikaba biterwa nuko iyo vitamini B12 yabaye nkeya mu maraso ,bituma ikinyabutabire cya soofre kiboneka muri amino acids yitwa hemocysteine kizamuka ,ibi rero nabyo bikaba bigira ingaruka mbi ku bwonko ndetse bikaba byanatuma uturemangingo tumwe na tumwe tw’umubiri dupfa.
5.Ibibazo mu igogora
Vitamini B12 nkeya mu mubiri itera ibibazo birimo kuruka ,guhitwa ,kunnya impatwe kuri bamwe ,ndetse no kubura appetite.
6.Kubabara mu kanwa no kubyimba ururimi
Hari abantu iyo bafite vitamini B12 nkeya mu mubiri bahura n’ibibazo byo kubabara mu kanwa ndetse bakaba banabyimba ururimi ariko iki kimenyetso Vitamini B12 ikaba ishobora kugihuriraho nibindi bibazo bya vitamini nkeya nka Vitamini B2 ,Vitamini B3 nizindi…
7.Kumva ufite ibinya mu ntoki no mu birenge
Kumva utuntu tumeze nk’utu kujomba mu ntoki no mu birenge ku bantu batandukanye bishobora kuba ikimenyetso cya Vitamini B12 nkeya mu mubiri ,ariko nko ku bantu bafite uburwayi bwa Diyabete bashobora guhura niki kibazo kandi nta vitamini B12 bafite nkeya.
8.Kudafata umurego mu gihe cyo gutera akabariro
Iki nacyo ni ikimenyetso cyuko ufite Vitamini B12 nkeya mu mubiri ,kikaba gikunze kugaragara ku bagabo cyane
9.kutabona neza
Vitamini B12 ishobora gutera imikorere mibi n’iyangirika ry’umutsi wo mu jisho udufasha kubona witwa optic nerve bityo ukba wagorwa no kubona neza.
Izindi nkuru wasoma
Vitamini zitandukanye ,akamaro kazo n’ibiribwa wazisanga
Ibiribwa bitandukanye bibonekamo Vitamini A ku bwinshi
Akamaro ka Vitamini B ndetse n’ibiribwa wayisangamo
[…] Ibimenyetso byakwereka ko ufite Vitamini B12 nkeya mu mubiri […]
ReplyDelete