Sauna na massage ,abantu benshi bibwira ko ari ibikorwa by'abakire bamwe bafite amafaranga yo gutera inyoni ariko siko bimeze kuko buri muntu wese arayikenye ,dore ko ifite akamaro gakomeye ku mubiri wa muntu nko gusohora imyanda no kuruhura umubiri n'intekerezo
Massage ituma imikaya irambuka ,amaraso agatembereza neza bityo bikakumara umunaniro amavunane ndetse n'ibice by'umubiri bigakora neza ariko biruhuka.
Naho Sauna ,mu mikorere yao ahanini ni ugusohora imyanda n'uburozi mu mubiri ,imitsi ikazibuka ,umubiri ugafungura utwenge two ku ruhu ,ari nabyo bita detoxification ,ikaba inakurinda n'uburwayi butandukanye.
Muri Sauna bakoresha ubushyuhe bwinshi ku buryo umuntu atutubikana ,akabira icyuya cyinshi ,imikaya ye ikoroha ,umunaniro ukamushyiramo ,bikaba ari na byiza cyane guhita ukorerwa ka massage mu gihe uvuye muri ka sauna.
Iyo umuntu ari muri sauna ,umubiri we ugira impinduka zitandukanye zirimo ko imikaya yoroha ,imitsi ikaguka bitewe n'ubushyuhe ,uburozi n'imyanda bigasohokera mu byuya ,maze umwuka mwiza wa ogisijeni ugakwirakwira umubiri wose .
Ubushyuhe bwo muri Sauna buba ari bwinshi cyane ,bityo si byiza kumaramo umwanya munini cyane kuko byagutera umwuma ,umuvuduko w'amaraso ukagabanuka bityo ukaba wafatwa n'isereri ukikubita hasi.
Si byiza kunywa inzoga mbere yo kujya muri Sauna kuko bituma inzoga zigufata cyane ndetse ukaba wanafatwa n'umwuma vuba .
Dore akamaro ka Sauna na massage
1.Kunoza imitemberere y'amaraso
Iyo ri muri sauna ubushyuhe buba ari bwinshi cyane ,bityo bikongera n'ubushyuhe bw'umubiri ,imitsi ikaguka ,umutima ugatera cyane ,ibyo bigatuma amaraso atembera neza.
2.Kugabanya umuvuduko w'amaraso
Sauna ni kimwe mu bintu byafasha abantu bafite uburwayi bwa hypertension .aho ituma umuvuduko w'amaraso ugabanuka kubera ubushyuhe bwayo.
3.Gusohora imyanda n'uburozi
Iyo umuntu abira ibyuya ,ninako iyo myanda ninako iyo myanda ndetse n'uburozi busohoka bityo bikaba byanakurinda indwara zitandukanye
4.Kuvura ububabare bw'imikaya n'amavunane
cyane cyane massage izwiho kvura imikaya ikubabaza ndetse ukanatundakana n'amavunane ,iyo umuntu akorewe ka massage mubiri we wose uraruhuka bityo bikaba byanamurinda indwara ziterwa na stress n'umunaniro ukabije.
5.Kongerera imbaraga ubudahangarwa bw'umubiri
urubuga rwa healthline rwandika ku nkuru zivuga ku buzima ruvuga ko massage ari imwe mu bintu bikangura ubudahangarwa bw'umubiri ndetse indwara z'ibicurane nizindi ziterwa nuko ubudahangarwa bw'umubiri bwagabanutse ugatandakana nazo.
Dore zimwe mu ndwara zagaragajwe n'ubushakashatsi ko massage ishobora kuzivura
1.Kubabara umutwe
2.Ibibazo mu igogora
3.Kubabara imikaya
4.Kubura ibitotsi cyane cyane bikomoka kuri stress
5.Kubabara umugongo wo hasi
6.Kubabara imikaya yumva
7.kuba imitsi yikanze
Iyo massage itakozwe neza ishobora kugukururira ibyago birimo
1.kuba byakongerera ku bantu bafite ibibazo byo kuvura kw'amaraso
2.kuba ushobora kuvunika mu gihe fite uburwayi bwa osteoporosis bufata amagufa
3.Ibibazo bya infegisiyo nibindiii
Umusozo
iyo sauna ikozwe igakurikirwa na massage ni byiza cyane kandi nibwo ubasha kuronka neza ibyiza bizivamo ,s byiza kunywa inzoga mbere yo kujya muri sauna kuko bituma inzoga zigufata cyane kandi umwuma ukaba wakuzahaza karabirana.
nyuma yo gukorerwa sauna na massage ukwiye gushaka ibinyobwa bihagije bisimbura amazi umubiri uba watakaje ,ibyo bikaba bikurinda ndetse bikanasubiza ubuyanja n'imbaraga wa mubiri ,
Izindi nkuru wasoma
Vitamini zitandukanye ,akamaro kazo n’ibiribwa wazisanga
Ibyago bihambaye indwara ya Toxoplasmosis iteza ku mugore utwite