Igitunguru ni kimwe mu birungo bishyirwa mu biryo ,bikazana impumuro nziza mu mafunguro ,bigatuma ibiryo biryoha ndetse tukanabironkamo intungamubiri zitandukanye tubisangamo ,igitunguru ni kimwe mu biribwa by’ingenzi kuko bishobora no kuturinda uburwayi butandukanye.
Dore akamaro k’igitunguru
1.Gikungahaye ku ntungamubiri nyinshi kandi z’ingenzi
Ibitunguru tubisangamo intungamubiri zitandukanye zirimo amavitamini n’imyunyungugu itandukanye ,by’umwihariko igitunguru kibonekamo Vitamini C ifasha umubiri mu kuwongerera ubudahangarwa bw’umubiri arinayo mpamvu bifasha mu kurwanya uburwayi bumwe na bumwe bufata umubiri.
Nanone ibitunguru bikungahaye kuri Vitamini zo mu bwoko bwa B harimo nka VitaminiB6 na B9 izi zombi zikaba zifasha mu kongera amaraso no gutera imikorere myiza y’imyakurayumva.nanone ibitunguru bibonekamo imyungugu ya potasiyumu
2.Kurinda no Gutera imikorere myiza y’umutima
Ibitunguru byifitemo ibyitwa antioxidant bifasha mu kugabanya ibinure bibi bitera ibibazo by’indwara z’umutima,ibitunguru nanone byifitemo ubushobozi bw’ibyitwa anti inflammatory properties bigira uruhare mu kugabanya umuvuduko w’amaraso no kurinda kuvura kw’amaraso.
Ibitunguru byifitemo iibinyabutabire byitwa flavonoid bigabanya ibyago byo kuba wafatwa n’indwara z’umutima ndetse n’umuvuduko w’amaraso.
3.Bifasha mu kugabanya ibyago byo kuba wafatwa n’indwara za kanseri
Ubushakashatsi bugaragaza ko ibitunguru bigabanya ibyago byo gufatwa n’indwara ya kanseri ,inyigo yakorewe ku bantu barenga 13.000 byagaragaye ko kurya ibitunguru bigabanya ibyago byo kuba wafatwa n’indwara ya kanseri yo mu kibuno.
Ibitunguru nanone bibonekamo ikinyabutabire cya Sufure gifasha mu kugabanya ibyago byo kuba wafatwa na kanseri y’amabere ndetse nizifata ahandi hose,ikikinyabutabire kiba kiri muri forme itakwangiza umubiri.
4.Bishaka umubiri mu gushyira ku murongo ikigero cy’isukari mu maraso
Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya ibitunguru bifasha abafite uburwayi bwa Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ,ibitunguru bikaba nta ngaruka bigira ku izamuka ry’isukari mu maraso ahubwo inyigo zakozwe byagaragaye ko ibitunguru ari byiza ku babana n’ubu burwayi.
5.Gukomeza amagufa
Inyigo yakorewe ku bagore barenga 507 bageze mu za bukuru ,bari mu myka ya menopause baba kandi bafite ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’amagufa ,kurya ibitunguru rero bikaba bifasha amagufa yabo gukomeza kubumbatira imyunyungugu y’amagufa cyane cyane nka karisiyumu na fosifore.
6.Byifitemo ubushobozi bwo kwica udukoko two mu bwoko bwa bagiteri
Udukoko two mu bwoko twa Echelichia coli ,Pseudomanas Aeruginosa na Staphylococcus aureus nannone igiunguru cyagaragaje ubushobozi mu kwangiza bagiteri itera indwara ya korera izwi nka Vibrio Cholerae.
Ikinyabutabire cya Quercetin ni kimwe mu bigira uruhare mu kwibasira no kwangiza utwo dukoko two mu bwoko bwa bagiteri,
7.Kongera ubudahangarwa bw’umubiri
Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya The Journal of Mediators of inflammation ,kivuga ko mu bitunguru habonekamo ibinyabutabire bitandukanye bifasha mu kongerera imbaraga abasirikari b’umubiri ndetse no gufasha umubiri guhangana n’uburwayi.
8.Mu buvuzi bw’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero
Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya Daru journal of Pharmaceutical gifasha mu kurwanya indwara zifata mu buhumekero ziterwa na Allergies ,cyane cyane dore ko ahanini ama allergies ariyo atera izi ndwara zo mu buhumekero .
9.Kuvura indwara yo mu maso izwi nka COnjunctivitis
Mu gitunguru habonekamo ikinyabutabire cya selenium ,iki kinyabutabire kikaba gitera ikorwa rya Vitamini E ,iyi vitamini nayo ikaba ifasha mu buvuzi bw’ubu bwoko bw’indwara bufata amaso ,burya no mu miti y’ibitonyanga imwe nimwe ivura amaso hari ikorwa bagashyiramo igitunguru.
10.Kongera akabaraga ku bagabo ko gutera akabariro
Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya Biomolecules buvuga ko igitunguru gifasha mu kongera umusemburo wa testerone ku bagabo ,ibi bikaba bituma akabaraga ko gutera akabariro byiyongera ku bagabo.
Izindi nkuru wasoma
Ibyago bihambaye indwara ya Toxoplasmosis iteza ku mugore utwite