Abagabo nabo baba bagiye gukorerwa ibinini byo kuboneza urubyaro

Abagabo nabo baba bagiye gukorerwa ibinini byo kuboneza urubyaro

Uburyo bwo kuboneza urubyaro bwari bwihariwe n’abagore gusa ,abagabo bagira uburyo bwo kwifungisaha burundu gusa no gukoresha agakingirizo ariko abashakashatsi bavuga ko bamaze gukora ibinini bizifashishwa n’abagabo kuboneza urubyaro.

Mu masuzuma atandukanye yakozwe kuri ibi binini bizifashishwa n’abagabo kuboneza urubyaro ,byagaragaje ubushobozi bwo kuboneza urubayro ku kigero cya 99% ,iki kikaba ari ikigero gihambaye kuko n’uburyo bwari busanzwe ku bagore hari ubutageza kuri iki kigero.

Abagore nibo bari basanzwe bafite amahitamo atandukanye mu buryo bwo kuboneza urubyaro ,bafite uburyo bw’ibinini ,udupira ndetse n’inshinge ,buri mugore agahitamo uburyo akoresha bitewe n’ugushaka kwe ndetse n’amahitamo yifuza cyanga umubiri we ukamutegeka uburyo bwiza buberanye nawo .

Abagabo bari basanganywe gusa ,uburyo bwo kwifungisha burundu ,gukoresha agakingirizo ndetse no kwiyakana ,ubu buryo bw’ibinini kuri bo bukaba ari igisubizo ku babangamirwaga n’uburyo busanzweho cyangwa abafite abafasha bananiwe n’uburyo bwabo busanzweho.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu kanama k’ubushakashatsi ku binyabutabire n’imiti mu gihugu cya Amerika bwagaragaje ko bakoze ibinini byo kuboneza urubayro ku bagabo ,bayatanze icyizere cya 99% ku magerageza yakorewe mbeba kandi ukaba utaragaragaje ingaruka mbi kuri izo mbeba.

Umuhanga mu bakoze ubu bushakashatsi witwa Dr Abdullah Al Noman ,ubwo yabazwaga yavuze ko ibi binini byakozwe bagendeye ku musemburo wa kigabo witwa Testosterone ,mu magerageza y’ibanze byakorwe ku mbeba bikaba byaratanze icyizere bityo biteze no gukomereza amagerageza ya nyuma ku muntu .kandi biteze ko ibisubizo bizavamo ntaho bizatandukanira nibyo babone mu mgerageza ya mbere.

Hari andi magerageza n’abandi bahanga arimo gukorwa bareba uko bakora umuti wakwifashishwa mu kuboneza urubayro ku bagabo ,bhadakoreshejwe imiti irimo imisemburo ,aho bakorera ubushakashatsi bwabo kuri poroteyine yitwa retinoid receptor ,aho bafata Vitamini A bakaayihinduramo ibindi binyabutabire birimo nka retinoid ,mu buryo busanzwe inagira uruhare mu ikura n’iremwa ry’intangangabo

iyo bahuje kiriya kinyabutabire cyo mu bwoko bwa poroteyine cya retinoid receptor kigahuzwa na retinoid acid bibyara ikindi kinyabutabire cyitwa YCT529 ,iyo rero iki kinyabutabire cyavutse gihinduwe mu buryo bw’ibinini byafatwa mu kanwa ,kigahabwa imbeba bigira ingaruka zo kugabanya ku buryo bugaragara intangangabo zayo ,bityo bikaba bikekwa ko no ku muntu arizo ngaruka ryagaragara kuriwe .

Dr Noman .umwe twavuze uri mu ikipe iri gukora ubu bushakashatsi avuga ko mu magerageza yakorewe ku ,mbeba nta ngaruka nimwe babonye yatewe nibibi binini birimo umusemburo nko ku bagore zirimo kubabara umutwe ,isereri no kuba umuntu yabyibuha cyane.

Si ubwa mbere hageragejwe gushakisha imiti yakoreshwa n’abagabo mu kuboneza urubyaro ,Umuganga witwa Satyandra Gupta .inzobere mu kigo cy’ubuhinde cy’ikoranabuhanga ,mu mwaya 25 ishize yakoze bene uyu muti awuha izina rya Styrene Anhydride ariko waje gukurwa kui isoko kubera ingaruka zitari nziza wagaragazaga

Abagabo bamwe bishimiye iyi nkuru ,bavuga ko iki ari igihe cyiza cyo kuruhura abafasha babo bityo nabo bakagira uruhare mu kuboneza urubayro kandi ibi bikaba bizagabanya n’ingaruka zo kuba wabyara abana ku undi muntu utari umugore wawe.

Izindi nkuru wasoma

Uburyo butandukanye bukoreshwa mu kuboneza urubyaro

Ubuzima: Sobanukirwa na byinshi ku kuboneza urubyaro//kuringaniza urubyaro

Niba warabuze urubyaro ,Dore Ibintu 9 ukwiye kureka no kugendera kure bikugabanyiriza amahirwe yo gusama

Akamaro k’imizi ya Acacia ,cyakoreshejwe kuva kera nk’uburyo bwo kuringaniza urubyaro ku bagore b’Abanyafurika

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post