Vitamini ni zimwe mu ntungamubiri z’ingenzi zibumbatiye ubuzima bwiza ,Vitamini zifashishwa n’umubiri mu kubaka ubudahangarwa bw’umubiri no kuwurinda uburwayi ,Vitamini nanone zifashishwa n’umubiri muri imwe mu mikorere myiza yawo nko kurema imisemburo ,kurema imikaya nibindi byinshi.
Dore Vitamini z’ingenzi ,akamarao kazo ndetse n’ibiribwa wazisangamo
Vitamini A
Vitamini A ituma uruhu rw’umubiri rusa neza kandi rukanyerera ,nanone ituma tubasha kubona neza aho ifasha amaso ikanayarinda no kwangirika ,iyi vitamini A nanone ni nziza ku magufa kandi igatuma amagufa akomera.
Vitamini A tuyisanga muri Karoti ,indimu imboga za epinari ,amagi ,amafi ,amata n’umwijima
Vitamini B1
Vitamini B1 ifasha mu mikorere myiza y’ubwonko ,ikaba ifasha mu igogorwa ,igatuma imikaya ikomera ,ikanoza imikorere myiza y’umutima no gutuma dusinzira neza.
Vitamini B1 iboneka mu musemburo ,inyama y’ingurube (akabenzi) ubunyobwa ,ingano n’imboga rwatsi
Vitamini B6
Vitamini B6 ifasha mu kuvugurura umubiri ,kubaka imyakura yumva no gutuma imitsi itwara amaraso ikora neza.
Vitamini B6 iboneka mu ngano ,muri salade,amashu ,imineke ,amafi yo bwoko bwa salmon n.inyama.
Vitamini B5
Vitamini B5 ifasha ubwonko mu kubika amakuru no kwibuka ,gutuma umuntu yumva amerewe neza ,kunoza imikorere myiza y’umutima nibindi…
Vitamini B5 iboneka mu nyama y’inkoko ,umuhondo w’igi ,amata n’ibiyakomokaho ,imboga rwatsi ,umuceri n’imboga za brocolli.
Vitamini B2
Vitamini B2 ifasha mu kubona neza no kubaka imikaya izira umuze
Iyi Vitamini B2 iboneka mu mata ,mu magi ,mu bihumyo ,no mu nyama
Vitamini B12
Vitamini B12 ifasha mu kubungabunga ibiro ,mu kubaka ubudahangarwa bw’umubiri ,gutuma tubasha gufata mu mutwe,ndetse no kunoza imikorere y’igogora.
Vitamini B12 iboneka muri Soya ,imboga za epinari ,amafi ,amata .umuhondo w’igi
Vitamini K
Vitamini K ifasha mu komora igisebe ,igafasha mu kuvura kw’amaraso
Vitamini K iboneka mu mboga za epinari ,mu bihwagari ,muri karoti ,mu nyanya no mu cyayi cya green tea.
Vitamini E
Vitamini E ifasha mu gusana umubiri ,igafasha mu mikorere myiza y’imyanya myibarukiro
Iyi vitamini iboneka mu nyama ,mu bihaza ,ndetse mo mu mata n’ibiyakomokaho
Vitamini C
Vitamini C ni nziza ku ruhu ,igafasha mu kubaka abasirikari b’umubiri ,ndetse ni nziza ku musatsi no ku nzara.
Vitamini C iboneka mu ndimu ,mu mashaza ,mu bishyimbo ,mu mbuto za kiwi nibindi…
Vitamini D
Vitamini D ni nziza cyane mu gukomeza amagufa ,mu gutuma amaraso atembera neza ,mu kuvura indwara z’ibicurane no gusohora uburozi
Vitamini D iboneka mu mata .mu muhondo w’igi ,mu mafi ,mu biumba no mu mboga rwatsi.
Izindi nkuru wasoma
ibiribwa-bitandukanye-bibonekamo-vitamini-a-ku-bwinshi
ubuzimainfo.rw/mu-buryo-butangajesobanukirwa-nuko-umubiri-wikorera-vitamini-d-wifashishije-izuba