Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Harvard batangaje ko abagore uko bagenda bakura mu myaka ari nako n’ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya Alzheimer byiyongera .
Aba bashakashatsi kandi bavuga ko impamvu abagore aribo benshi bigaragara ko bafite burwayi bwa Alzheimer biterwa nuko baramaba kurusha abagabo .,
Indwara ya Alzheimer ni indwara iterwa niza bukuru ,ikaba ifata ubwonko ,igatera kwibagirwa ndetse abenshi ibatera ibibazo mu mikorere y’ubwonko ,guhuzagurika ndetse uwo yafashe arongera akamera nk’umwana ,akaba yata inkonda ,kwinyarira no kwiyanduza muri rusange ,nibindi byinshi.
Mu bantu miliyoni esheshatu bafite uburwayi bwa Alzheimer ,muribo bibiri bya gatatu byabo ni abagore ,
Iyi ngingo ikaba yarasobanuwe naba bashakashatsi bo muri kaminuza ya Harvard ,aho bavuga ko Abagore babaho igihe kirekire kurusha abagabo ,ndetse ibi bikaba bituma abagera mu za bukuru ari benshi kurusha abagabo.
Kamanuza ya Harvard ivuga ko mu bana b’abakobwa bavutse mu mwaka wa 2019 bitezweho kubaho igihe kirekire kigera ku myaka 81 naho basaza babo bikaba bitezweho kubaho ugenekereje kugera ku myaka 76 ,Bashiki babo bafite amahirwe yo kubaho imyaka irenga itanu ugereranyije n’abasaza babo.
Abantu bane mu bantu 1.000 barwara indwara ya Alzheimer buri mwaka ,kandi akenshi bakaba bari mu myaka ya 65-74 naho mu bageze ku myaka 75 na 84 ,32 mu bantu 1.000 nibo barware indwara ya Alzheimer
Iyi mibare yavuzwe hejuru ikaba igaragaza uburyo iyi ndwara yibasira abantu bageze mu za bukuru ndetse uko imyaka iba myinshi ninako ibyago byo kuyirwara nabyo byiyongera.
Aba bashakashatsi bo jri kaminuza ya Harvard nanone bavuga ko abagore akenshi bakunda kwibasirwa n’indwara zitandukanye ,cyane cyane nko mu gihe batwite ,aho umubiri wabo uba wacitse intege,ibi nabyo bikaba byasobanura impamvu bagira ubwirinzi bw’umubiri bukomeye ndetse bwa burwayi bukaba bwarakoze nk’urukingo rwakanguye umubiri.
Ariko Hari indi mpamvu ikekwako ariyo ishobora kuba ituma abagore benshi bibasirwa na Alzheimer ikaba ari uko mu bwonko bwabo bagira uduce twitwa Amyloid Plaque twinshi kandi bikekwako ariho Alzheimer ifata.
Abantu bagirwa inama yo kugabanya ibyago byo kuba bafatwa n’indwara ya Alzheimer bakora siporo ,byibuze iminota 30 ku munsi kandi bakayikora mu minsi itanu mu cyumweru.
Kwita ku mafunguro yabo no kwibanda ku binyamavuta cyane ndetse bakarya kenshi amafi n’ibiyakomokaho ndetse na avoka.
Kuruhuka bihagije no gusabana n’abandi .
Izindi nkuru wasoma