Ubushakashatsi: Kafeyine yibeshyweho ntitera indwara z’umutima ahubwo iraziturinda

Ubushakashatsi: Kafeyine yibeshyweho ntitera indwara z’umutima ahubwoiraziturinda

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko amakuru abantu bari bafite kuri kafeyine ko yaba ari intandaro  y’indwara z’umutima  kuri benshi ,ngo siyo ahubwo abahanga bavuze ko iturinda indwara z’umutima.

Mu gihugu cya Amerika honyine ,abantu barenga miliyoni 18 barengeje imyaka 20 bafite zimwe mu ndwara z’umutima ,stroke na hypertension ,mu mwaka wa 2019 mu gihugu cya Amerika abantu bagera ku 361 bahitanywe n’izi ndwara z’umtima.

Si ugushidikanya ko indwara z’umutima zimaze kwibasira benshi mubatuye isi ,haba mu bihugu bikize no mu bihugu bikennye nubwo bwose bitibasiwe kimwe .

Hakaba hakekwa impamvu zitandukanye ko zaba arizo nyirabayazana ryo kwiyongera kudasanzwe kw’indwara z’umutima ,muri izo mpamvu twavuga .imibereho iteye imbere ,imihangayiko n’ibibazo by’ubukungu kuri benshi,akazi kadaha abantu umwanya wo kwiyitaho no gukora siporo .kwiyongera ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga ,kunywa itabi no kuba abantu basigaye banywa ku bwinshi ibinyobwa birimo kafeyine.

Gusa iyi mpamvu ya nyuma yo yakuweho n’ubu bushakashatsi bwashize amakuru mashya hanze Atari asanzwe.

Muri rusange indwara z’umutima ziterwa n’ibinure bibi bya koresteroli bigenda bikaziba imitsi itwara amaraso ndetse hari n’ibizibiranya umutima ubwawo ,si ibyo gusa ndetse n’munyungugu wa karisiyumu kimwe na poroteyine ya fibrin (ifasha mu kuvura kw’amaraso ) byose bishobora kugira uruhare mu kuzibiranya imitsi itwara amaraso .

Iyo ibyo binure bimaze kuzibiranya imitsi nibyo bita atheroscrelosis ,imitsi ihita itakaza ubushobozi bwayo bwo gukweduka ,umwanya amaraso anyuramo ukagabanuka ndetse umuntu agatangira akibasirwa nindwara za hypertension ,stroke ,indwara z’umutima ,kuvura kw’amaraso imbere nizindi ….

Kugeza ubu ,abahanga bizera ko indwara ya hypertension ,diyabete ,kunywa itabi n’ibinure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli aribyo biza ku mwanya wa mbere m bintu byangiza imitsi itwara amaraso.

Ubu bushakashatsi bushya bugaragaza ko kunywa ikinyobwa cyangwa icyayi kirimo kafeyine ku ngano ya miligarama 600 ku munsi bigabanya ibyago byo kuba wafatwa n’indwara z’umutima ku kigero gishimishije.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Mcmaster mu gihug cya Canada ,nibo bakoze ubushakashatsi ku ngaruka za kafeyine ku mikorere y’umutima ,ubu bushakashatsi bwabo bwatangajwe mu kinyamakuru cya Nature of Communication .

Ibyavuye mu bushakashatsi nuko byagaragaye ko ku bakoreweho ubushakashatsi ,kunywa kafeyine byagabanije ibyago byo kuba ibinure bibi byagenda bikaziba imitsi itwara amaraso ndetse bikanongerera umwijima wabo imbaraga zo kugogora no gusohora mu mubiri  ibinure bibi .

Ubu bushakashatsi bwatumye hatekerezwa ikorwa ryundi munti wahawe izina rya Xanthine uzaba ukora nka kafeyine ariko wo nta zindi ngaruka namba mbi ushobora gutera ku mubiri

Dr Jacob Magolan .inzobere muri iyi kaminuza ya McMaster akaba n’umushakashatsi mu gashami k’Ibinyabuzima n’ibinyabutabire  avuga ko banejejwe n’ubu bushakashatsi kandi byabateye imbaraga zo gukora umuti uzafasha abantu mu kwirinda no mu buvuzi bw’indwara z’umutima.

Umusozo

Kayefine yafatwaga nk’ikinyabutabire giteza ibyago byinshi ku mubiri wa muntu ariko ubu  bushakashatsi bwakuyeho ibisa n’igihu ahubwo bugaragaza ko kafeyine ari nziza ku mikorere y’umutima.

Izindi nkuru wasoma:

imwe-mu-myumvire-mibi-kandi-itariyo-abantu-bafite-kuri-kafeyine

ibanga-mu-guhangana-nuburwayi-bwo-kwibagirwa-by-hato-na-hato

ubuzimainfo.rw/vitamini-zitandukanye-akamaro-kazo-nibiribwa-wazisanga/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post