Ubushakashatsi: Guhorana umutima uhagaza ni icyago ku mutima cyane cyane ku bagabo

Ubushakashatsi: Guhorana umutima uhagaza ni icyago ku mutima cyane cyane ku bagabo

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Boston University School of Medecine bashize ku mugaragaro inyigo bari bamaze igihe bakora aho barebaga ihuriro riri hagati yo guhorana umutima n’indwara z’umutima bakaba barasanze guhorana umutima uhagaze byongera ibyafgo byo kwibasirwa n’indwara z’umutima zirimo Coronary heart disease ,stroke ,hypertension na Diyabete.

Ubu bushakashatsi bukaba bwaratangajwe mu kinyamakuruu cya Medical News Today aho bwasesenguraga imikorere y’umutima ,cardiometabolic harebwa uburwayi bufata umutima nka stroke ,hypertension heart disease ndetse hakiyongeraho n’indwara ya Diyabete.

Mu zindi nyigo nyinshi zakozwe nazo zagiye zigaragaza ko guhangayika no guhorana umutima uhagaze biza ku isonga mu bintu bitera indwara z’mutima.

Umwe mu bashakashatsi bakoze ubu bushakashatsi yatangaje ko basanze ,guhorana umutima uhagaze byongera ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima cyane cyane ku bagabo .ibi bikaba biterwa nuko imihangayiko ihindura imikorere karemano y’umutima ndetse ikanatera ibice by’umubiri byose guhora bikangaranye.

Hari ubundi bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Noramtive Aging ,aho bwagaragaje ibisa nibyavuye muri ubu bushakashatsi tmaze kuvuga.

Aho bwakorewe ku bantu bagera ku 1.561 ,cyane cyane bwibanda ku bagabo ,aho hapimwaga ibipimo fatizo bigaragaza imikorere y’umutima,hapimwa ingano y’ibinure mu mubiri wabo ,hanarebwa niba nta mubyibuho ukabije bafite.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi nuko imihangayiko ,guhorana umutima uhagaze no kutagira gutuza byongera ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima.

Dusoza

Hari ibindi bintu bitandukanye byongera ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima ,aha twavuga nko kunywa inzoga n’itabi ,kutagira gahunda mu buzima ,kudakora imyitozo ngororamubiri ,Stress ihoraho ,kurya ibiryo byuzuyemo amavuta n’ibinure bibi ndetse nibindi byinshi.

Mu buryo bwiza ni ukwirinda ibi byose bivuzwe haruguru ,hanyuma ukongeraho ,kumenya kugenzura amarangamutima yawe no kumenya guhangana na stress ,iyo ibi byose wabigezeho nta kabuza ubuzima bwawe mu ri rusange bugenda neza.

Izindi nkuru

Dore impinduka uzabona ku mubiri wawe nukoresha amavuta ya Elayo

Amoko 8 y’ibiribwa byongera ubushake bwo gutera akabariro

Uburyo bworoshye wakwivuramo indwara y’ibicurane udakoresheje imiti yo kwa muganga

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post