Sobanukirwa: Uburozi bwa Aflatoxin buboneka mu binyampeke ,ingaruka zabwo ku buzima bwa muntu

Sobanukirwa: Uburozi bwa Aflatoxin buboneka mu binyampeke ,ingaruka zabwo ku buzima bwa muntu

Uburozi bwa Aflatoxin ni uburozi buboneka mu binyampeke byatangiye guhuguta cyane cyane ibigori ,ariko bushobora no kuboneka mu ngano ,mu masaka nibindi ..

Uburozi bwa Aflatoxin bukaba buza ku isonga mu bintu bitera kanseri bizwi nka carcinogens,ubu burozi bukaba bushobora gutera ibibazo ku bantu ndetse no ku nyamaswa zariye ibiribwa burimo.

Abana nibo cyane cyane ubu burozi bw’igirizaho nkana ,bukabatera kukwingira ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye bishobora kuzamo n’urupfu.

Uburozi bwa Aflatoxin ahanini imvano yabwo iva mu binyampeke byafashwe n’udukoko twa Aspergillus(ubwoko bwa Fungus).

Ni gute abantu bahura n’uburozi bwa Aflatoxin?

Muri rusange ,umuntu ahura n’ubu burozi iyo ariye .ibinyampeke byahuguse (kubora)cyangwa akaba yarya amagi cyangwa inyama zikomoka ku nyamaswa yariye ibiribwa birimo ubu burozi

Nanone abahinzi bashobora kwanduzwa no gutumukirwa n’ubu burozi buvuye mu myaka yabo yamaze kwangirika.

Ni ubuhe bwoko bwa kanseri buterwa n’uburozi bwa Aflatoxin?

Uburozi bwa Aflatoxin butera kanseri y’umwijima .

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rivuga ko uburozi bwa Aflatoxin bushobora guhindura amwe mu makuru aboneka mu turemangingo ,bityo bikaba byatera ibibazo ku bana bavuka

Nanone iri shami rivuga ko Uburozi bwa Aflatoxin bushobora gutera igabanuka ry’ubudahangarwa bw’umubiri bityo umuntu wahuye nabwo akaba yakwibasirwa n’uburwayi butandukanye.

Iyo umuntu yariye uburozi bwinshi bwa Aflatoxin ,umwijima we urangirika ,ibi bikagaragazwa nuko amaso ye ahinduka umuhondo ,akagira umunaniro ukabije ,akagira iseseme yewe akaba ashobora no gupfa.

Bimwe mu bimenyetso bigaragara ku muntu wariye uburozi bwa Aflatoxin

1.Kugira iseseme

2.Uruhu ruhinduka umuhondo ndetse no mu maso

3.Kubabara ukumva umubiri ukuryaryata

4.Kuruka

5.Kuva amaraso mu myanya y’umubiri

6.Kubabara mu nda

7.Umunairo ukabije

8.Kugagar (convulsion)

9.Koma

10.Urupfu

Kubana n’ubu burozi ku kigero gito kitakwangiza umubiri ako kanya umuntu agira ibi bibazo

ku bana

Kugwingira no gukura nabi

Ku bantu bakuru

Indwara ya kanseri y’umwijima ,aho agaragaza ibimeyetso birimo kunanuka bikabije,kumva mu nda hari ikintu cyibyimbyemo imbere,iseseme,no kuruka.

Izindi nkuru wasoma

Uburyo bworoshye wakwivuramo indwara y’ibicurane udakoresheje imiti yo kwa muganga

Icyayi cya Tangawizi ,igisubizo ku bagabo bagira intege nkeya mu gutera akabariro

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post