Sobanukirwa na byinshi ku ndwara itera kwipfundika kw’imitsi izwi ku izina rya Varicose Veins

Sobanukirwa na byinshi ku ndwara itera kwipfundika kw’imitsi izwi ku izina rya Varicose Veins

Varicose Veins ni indwara itera kwipfundika kw’imitsi  itwara amaraso ,akenshi na kenshi bikagaragara ku mitsi y’igarura amaraso ku mutima izwi nka veins ,iherereye mu ntege.

Nanone ubu burwayi bushobora gutuma ,iyi nitsi isobekerana ku buryo kureba mu ntege by’uyirwaye ubona hari ibimeze nk’ibiturugunyu birimo.

Indwara yo kwipfundika kw’imitsi ikaba iterwa nuko amaraso agaruka mu mutima a,Atari kuzamuka neza ngo agere mu mutima , ibi bikaba biterwa no gukora akazi gatuma  uhagarara umwanya muremure  cyane kandi bikaba bishobora nuko imitsi ubwayo ifite ibibazo bituma itorohereza amaraso gutembera neza.

Imbuga za internet nka Webmed ,mayoclinic na healthline zivuga ko iyi ndwara ya Varicose veins itera kwipfundika kw’imitsi yo mu ntege ,ku bantu benshi baribwa muri icyo gice ndetse bagenda umwanya muremure bakumva babangamiwe.

Ibimenyetso biranga kwipfundika kw’imitsi

1.Imitsi inyuranyuranamo cyangwa ibimeze nk’ibipfurugunyu bigaragara mu ntege ,

2.Imitsi y’imigarura igaragara ifite ibara ry’ubururu cyane cyane ikagaragara ku bantu b’inzobe.

3.Kubabara mu ntege

4.Gufatwa n’imbwa mu magru

5.Ububabare bwiyongera iyo uhagurutse wari umaze umwanya munini wicaye\

Impamvu nyamukuru itera ikibazo cyo kwipfundika kw’imitsi

Ahanini ubu burwayi buterwa n’imikorere mibi y’imitsi itwara amaraso izwi nka veins ,muri ubu bwoko bw’imitsi haba utuntu twitwa valve ,izi valve zikaba zigereranywa nk’utwugi dufunga iyo amaraso atambutse kugira ngo ataza kugaruka agasubira aho yavuye.

Iyo rero izi valve zidakora neza ,amaraso,ntabwo atembera neza ,ahubwo yigumira mu gice cy’amaguru ,akahaguma umwanya munini ,arinabyo biza kubyara ibi bibazo byo kwipfundika kw’imitsi.

Dore zimwe mu mpamvu zikongerera ibyago byo kwibasirwa nubu burwayi

1.Imyaka y’ubukure

Iyo umuntu ashaje ,imitsi ye igenda itaka umwimerere wayo ,ibi bikaba bituma twa tuntu tumeze nk’utwugi twuzwi nka valve ducika intege,iyo ducitse integer rero uba ufite ibyago byinshi byo kuba wakwibasirwa nubu burwayi.

2.Igitsina

Muri rusange abagore nibo baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa nubu burwayi ,aho biterwa n’impinduka mu misemburo  ya kigore ,aho muri rusange iyo batwise ,iyo bari mu mihango cyangwa bakoresha imiti yo kuboneza urubyaro byose bigira ingaruka mu mihindagurikire y’imisemburo ,

Kandi imisemburo ya kigore itera imitsi itwara amaraso koroha cyane ,bikaba bishobora no kuzamura ibyago byo kwibasirwa no kwipfundika kw’imitsi.

3.Gutwita

Iyo umugore atwite ingano y’amaraso iriyongera cyane,uku kwiyongera kw’amarso nabyo bishobora kuba intandaro y’ubu burwayi.

4.Umubyibuho ukabije

Umubyibuho ukabije uba intandaro yo kongera pression ku mitsi itwara amaraso bityo umuntu akaba yagira iki kibazo.

5.Gukora akazi kagusaba guhagarara umwanya munini

Iyo umara igihe kinini  uhagaze hamwe ,cyane cyane nk’abakora akazi kabasaba guhagarara umwanya muremure cyane ,ibi byongera ibyago byo kuba warwara ubu burwayi.

6.Umuntu ufite ibibazo mu kuvura kw’amaraso

Rimwe na rimwe amaraso ashobora kuvura ,ibi bikaba byatera ibibazo mu kuba akabumbe gato k’amaraso ,kaziba umutsi bityo amaraso nta tembere neza ,ibi  nabyo bikaba byaba intandaro y’ubu burwayi.

Uko bavura indwara ya Varicos veins

Mu buvuzi bugezweho ,ubu biroroshye kuvura ubu burwayi ,aho umuntu ahabwa imiti yabugenewe igabanya ububabare .

Nanone umuntu ashobora kubagwa ya mitsi ,igasobanurwa cyangwa igakurwamo

Hari amasogisi yabugenewe  yambikwa umuntu ufite ubu burwayi amaraso agatembera neza.

Uko wakwirinda kwipfundika kw’imitsi

1.Gukora imyitozo ngororamubiri

2.Kubungabunga ibiro byawe

3.Kurya ibiryo birimo imboga nyinshi kandi ukanarya umunyu muke

4.Kwirinda kwambara inkweto ndende

Izindi nkuru wasoma

https://ubuzimainfo.rw/ibyago-biterwa-no-kwambara-inkweto-ndende/

https://ubuzimainfo.rw/biterwa-niki-kubyimba-ibirenge-nyuma-yo-guhagarara-umwanya-muremure-cyangwa-wakoze-urugendo-umwanya-munini-wakora-iki/

https://ubuzimainfo.rw/akamaro-gatangaje-ko-gushyira-ibirenge-mu-mazi-yakazuyazi-yongerewemo-umunyu/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post