Buri muntu wese ,uko byagenda kose ntiwabura ikitaragenze neza mu buzima bwawe ,ukaba ufite umutima ugushinja ukubwira ko uba warabigenje gutya cyangwa kuriya ,ukaba warakoze biriya cyangwa gutya ariko ukaba atariko wabigenje ,hanyuma kugenda nabi kwicyo kintu bikaba byarakunaniye kubyikuramo.
Ibi si umwihariko wa runaka cyangwa wa kanaka ,twese turabigira ,akenshi bikaba byanatwambura ibyishimo byacu cyangwa bikaba byatubuza amahirwe runaka ,
Ikintu cy’ingenzi ukwiriye gukora ni ugushaka uburyo watandukana n’ibashize ,ntibigene uko ubaho muri ako kanya ,ahubwo ukitoza kubana n’amateka yawe yaba amabi cyangwa ameza bityo ntuyoborwe nibitaragenze neza mu buzima
Dore uburyo bwagufasha kuruhura umutima
1.Gerageza kutabaho mu gihe cyashize
Uko bucya nuko bwira ,umuntu aba anyuze muri byinshi ,kandi burya turi abantu ,hari igihe uko twapanze ibintu atariko bigenda ,bityo icyo tuba dukwiye gukora ni ukwigira kubitagenze neza ,tukabikuramo isomo ariko ntibitegeke uko tubaho ,komezanya umunezero wawe ,wikwishinja amakosa kandi wigira nuwo uyagerekaho.
2.Wikwigaragura mu makosa yawe cyangwa ngo utindane nayo
Ikosa niba ryabaye ryabaye ,ikitagenze neza ubwo nyine ntcyagenze neza ,kuramo isomo ,wirinde kongera kugwa muri rya kosa ,hanyuma ukomeze urugendo rw’ubuzima.
3.Ibabarire
Fata umwanya wiyumvishe ko ko wakoze ,uko wabigenje ariko wari ubifitiye ubushobozi kandi ko uko byagenda kose mu bikorwa bya muntun ntihaburamo kwibeshya ,hanyuma wibabarire ,ubirengeho kandi uruhure umtima wawe.
4.Iyakire ahubwo ufate ingamba zikwiye
Ibyabaye byigireho ,ufate ingamba nshya kandi wumva ko zikwiye ,wibona byose mu ishusho mbi ,ahubwo hari na byinshi wagezeho ndetse hari na byinshi uzageraho ,rero wituma agakosa gato kangiza ubuzima bwawe bwose.
5.Zirikana ko hari n’abandi baguye muri ayo makosa cyangwa andi ajya gusa nayo
uKo byagenda kose ,burya hari abandi nabo baba barakoze nkuko ibyawe byakozwe cyangwa byagenze .ukwiye kureka kumva ko ishyano ryacitse umurizo ,ahubwo umva ko kugira ngo umuntu aronke ubumenyi bushya akora amakosa.
6.Ikuremo ibitekerezo bibi byo kwiyima agaciro
Hindura ,uvane intekerezo mbi mu mutwe wawe ,zo kumva ko udashoboye ahubwo uzisimbuze intekerezo nziza ,zikubaka ,zigutera imbaraga ,za zindi zikubaka zikanakumvishako ushoboye ,burya abanyarwanda baca umugani ngo intekerezo zirarema ,kandi burya icyiza nuko ntabitekerezo bibiri bishobora guhurira mu mutwe icyarimwe ,rero wishyiramo intekerezo mbi.
7.zirikana ko Burya kumara umwanya wicuza bikwambura imbaraga zo gukora ibifite akamaro
Gutinda mu kwicuza ku bitaragenze neza ,burya bikwambura ikintu cy’ingenzi aricyo igihe ,kandi burya mu gihe nicyo abantu bakoramo ibibateza imbere ,nanone burya mu gihe wicuza ntushobora kubona imbaraga zo gutangira ibindi bishya.
8.Reba amasomo byagusigiye ,ubundi ufate ingamba
Baca umugani ngo ikitakwishe ,gisiga kikubatse kandi ngo we learn from mistakes aho ni mu ndimi z’amahanga ,ubuzima niko bumera ,turakora ,tugakosa ,tukiga ,tugakomeza urugendo .
Izindi nkuru wasoma
ubushakashatsi-kafeyine-yibeshyweho-ntitera-indwara-zumutima-ahubwo-iraziturinda/
waruzi-ko-burya-isombe-irinda-gusaza-imburagihe-sobanukirwa-na-byinshi-wibaza-ku-kamaro-kisombe/
ibimenyetso-byakwereka-ko-ushobora-kuba-ufite-indwara-yagahinda-gakabije/