Niba ufite ibi bimenyetso uri mukuru ,ntagushidikanya byatewe n’ibikomere wagize ukiri muto

Niba ufite ibi bimenyetso uri mukuru ,ntagushidikanya byatewen’ibikomere wagize ukiri muto

Umwana muto wahuye n’ibintu byamuteye ibikomere akiri muto ,nyuma y’igihe runaka  bigira  ingaruka mbi mu myitwarire ye no mu buryo abana n’abandi ndetse rimwe na rimwe ibyo abandi bana batahuye nibyo bikomere bashoboye bikamunanira cyangwa ibyo baha agaciro ntabihe agaciro.

Ikinyamakuru cya Psychology today nicyo dukesha aya makuru ,aho kivuga ko umuntu urera umwana bya hafi ,yaba umubyeyi ,umukozi basigira umwana nundi wese ,urera umwana umunsi ku munsi ,iyo adafite imyitwarire iboneye ,akaba afite ingeso yo kuvuga nabi ,kurenganya umwana ,kumukubita bya hato na hato  ndetse nizindi ngeso mbi zose yagira ,ibi bigira ingaruka mbi cyane ku mwana ,ndetse  bikagaragara mu gihe abaye mukuru.

Ibi nanone bikaba byaratangajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na Kvarnstrom mu mwaka wa 2018 ,buvuga ko imyitwarire yacu mu myaka y’ubukure  ,ikura imizi mu bwana bwacu ,ndetse ingeso nziza cyangwa ingeso mbi ,zikaba zigaragazwa nuko abatureraga batwitwaragaho.

Dore  ingaruka zigera ku  9  zigaragara ku muntu wahuye n’ibikomere akiri muto 

1.Ubwoba bwo gutabwa (kugusiga wenyine)

Umwana watawe cyangwa wirengagijwe ,iyo ageze m za bukuru ahora yiyumva ko ashobora gusigwa n’umufasha,akumva afite umutekano muke ,ubu bwoba ashobora kuba abwiyiziho cyangwa abuzwiho nuwo babana .

Nanone ubu bwoba bwo gutabwa bushobora kurangwa no kugira ishyari ,kumva ufite umutekano muke ,no kwikubira ibintu byose .

2.Kurakazwa n’utuntu duto no kunanirwa kwihangana

Iyo umuntu amaze gukura ,asobanukirwa nuko kunengwa ,kubwirwa nabi  no kugawa ari ibintu bisanzwe kandi ko ari bimwe mu bituma turushaho kwiga no guhindura ibitagenda neza mu buzima bwacu.

Iyo rero uyu muntu yabaye n’abantu  bameze  nk’umugozi ukweze akiri muto ,akantu kose bavuza induru ,batagira kwihangana ,nawe agaragaza bene ibi bimenyetso mu myaka y’ubukure.

3.Kumva kenshi ukeneye umwanya munini uri wenyine n’abandi bantu ukuva bakubangamiye

Iyo umutu yakuriye ,mu bantu bafite akavuyo ,ibyabo byose nta nakimwe kiri ku murongo ,ndetse akaba rwose yarakuriye ahantu hateye stress ,ibi bimugiraho ingaruka mu myaka y’ubukuru.

Izi ngaruka zikaba zaratewe n’impinduka ziremye mu bwonko zimusaba kumva agira umutekano iyo ari wenyine ,ku buryo abandi bantu bamubangamira ,bakamubuza n’umutuzo.

Iyo rero uyu muntu wahuye n’ibikomere byo kuba mu buto yarabaye ahantu hatamuhaye umutekano ,bituma yumva afite umutuzo iyo ari wenyine ,ndetse abenshi unasanga babangamirwa no kuba aho abandi bari ,ibyo umuntu yakwita social  anxiety.

4.Kutigenga  mu bijyanye no gucunga no gukoresha neza umutungo cyangwa kugundira.

Bitewe nuko warezwe mu buto bwawe ,bishobora kugaragarira mu buryo ucunga umutungo wawe,iyo wabanye n’abantu batagutoza ko umutungo ukoreshwa neza kandi bakawubyaza undi ,nanone kandi ntubagutoze ko ari byiza gusangira n’abandi.

Iyo uyu mwana abaye mukuru ,agira ingeso yo gukoresha nabi umutungo ,nanone  hari abagira ikibazo cyo kumva batarekura ,ahubwo nta muntu numwe bashobora kuvungurira ku mutungo wabo .

5.Kwizirika ku muntu kabone niyo waba ubona ataguknda cyangwa yaraguhemukiye 

Ibi nabyo bikaba bigaragaza igikomere ,gishobora kuba cyaratewe nuko mu bwana watawe ,hanyuma ukaba ufite ubwoba bwo kuba wenyine no kumva  utakwihanganira  icyo gihe cyo kuba wenyine.

6.Guhora mu makimbirane nuwo mwashakanye cyangwa bagenzi

Ibi bikaba bigaragara ku muntu wagize igikomere cyo kubana n’abantu bahora mu ntonganya ,hanyuma akabura uwamutoza kubaho nta makimbirane no kurangiza ukutumvikana mu biganiro ,aho kuburangiza mu ntonganya.

7.Kutamenya kwiyunga nuwo mwagiranye amakimbirane no kutamenya akamaro kabyo

Burya kumenya kwiyunga no kwihohora kuwo twahemukiye ni impano nziza kandi ni ingeso n’indangagaciro ikwiye ,abantu ntibakwiye kubaho barakaranya ,kumenya kurangiza amakimbirane no gusaba imbabazi ni byiza .

Ariko ibi bikaba bitozwa ,umuntu akiri muto ndetse akabyigira kubamurera ,dore ko burya aba aribo byitegererezo byawe.

8.Kumva ukeneye kubaho wenyine aribyo bikunejeje ,abenshi bagashyingiranwa n’inyamaswa nk’imbwa

Nanone ibi bikaba bigaragaza ubwoba bwo gutabwa no kuba wahemukirwa ,bishobora kuba byarakomotse ku buryo wafashwe ukiri muto ,cyangwa ukaba warabikomoye ku bikomere abandi bantu baguteye.

Bityo ukaba waratakaje icyizere ,ugirira abandi ,ukumva kuba wenyine aribyo byiza kandi ukaba wumva wowe ,ubwawe utakwigambanira cyangwa ngo wihemukire.

9.Gushaka ko abafasha bacu bahinduka aho kugira ngo twe duhinduke

Iyo umwana ari muto cyane ,nta bushobozi aba afite bwo guhindura umuntu umwitaho ,bityo akaba yitoza kumwakira uko ameze ndetse nibyo amukorera akabimenyera .

Iyo rero amaze gukura biba ikinyuranyo akumva ashaka gutegeka no kuba ibintu byaba uko abishaka ,ibi bikaba  byanatera amakimbirane mu rugo.

Nanone iki ni ikimenyetso cyuko mu bwana nta ruhare yigeze agira mu byemezo byamufatiwe ndetse ko yashikamirwaga cyane ku nyungu z’abamurera .

Umusozo

Kuva kera ,abanyarwanda bari bafite imigani, igaruka ku burere bw’umwana ,muriyo twavuga “Igiti kigororwa kikiri gito “ “Umwana  apfira mu iterura” “ Uwiba ahetse aba atoza uwo mugongo  nindi myinshi.

Abahanga bavuga ko imyitwarire y’umubyeyi ,cyangwa iy’undi muntu wese urera umwana ,imugiraho ingaruka zikomeye mu mikurire ye ,

Bityo tugirwa inama yo kwita ku mibereho ya buri munsi y’abana bacu kandi tukirinda gukora ibigayitse batureba .kuvugana nabi no kurwana nibindi mu maso yabo.tukabatoza imico myiza nizindi ndangagaciro ziboneye.

Izindi nkuru wasoma

https://ubuzimainfo.rw/kunenga-umwana-kenshi-byangiza-ubushobozi-bwo-gushimira-no-kunyurwa-nibyo-abona/

https://ubuzimainfo.rw/sobanukirwa-nicyakwereka-ko-umwana-wuruhinja-yavukanye-indwara-zumutima/

https://ubuzimainfo.rw/ibimenyetso-byakwereka-ko-umwijima-wawe-wangijwe-ninzoga/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post