Bavuga Gufatwa ni imbwa mu gihe ku buryo butunguranye imikaya y’umuntu ihise yikanya ,ikananirwa kurambuka neza ,ibi bikaza biherekejwe n’ububabare bukabije bwuwo mukaya wafashwe.
Bikaba bikunze kubaho mu gihe umuntu arimo akora siporo nko mu kibuga mukina,mu gihe umaze umwanya munini urimo gukora akazi kavunanye.ariko bishobora no kukubaho mu gihe uryamye bitewe n’impamvu turibuze kubona.
Ibimenyetso bigaragara ku muntu wafashwe n’imbwa
Muri rusange,bitunguranye uyu muntu yumva hari ikintu kimufashe ako kanya ,kikamufata mu mikaya ,iyi mikaya ikananirwa kwirambura neza ,akumva bimubabaza cyane ku buryo ataka. Iyi mikaya ikunze kuba iherere ku maguru mu mpfundiko .
Biba ikibazo gikomeye cyane ryari ?
- Iyo bitera ububabare butihanganirwa
- Iyo biherekejwe no kubyimba amaguru cyangwa ibirenge
- Iyo bica integer imikaya ku buryo bukabije
- Iyo biza kenshi
- Iyo bitoroha mu gihe uhawe ubufasha
- Iyo iyo bigenze gutya ni byiza kwihtira gusaba ubufasha bw’abaganga.
Impamvu nyamukuru zitera gufatwa n’imbwa
Gufatwa n’imbwa bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo
1.Amaraso adatembera neza ngo agree muri icyo gice
Ibi bikaba biterwa nuko imitsi y’imijyana izwi nka arteries umwanya wayo imbere aho amaraso anyura wagabanutse ku bizwi nka arteriosclerosis ,iyo rero amaraso atagera bihagije mu mikaya bitewe niyi mpamvu .
Bituma umuntu yumva ububabare bw’imikaya bwatewe nuko umwuka mwiza wa ogisigeni utagera muri icyo gice neza.ariko nkiyo wakoraga siporo ,imbwa zagufata bitewe niyi mpamvu ,ugahita uzihagarika bihita bishyira.
2.Imikorere mibi y’imyakura yumva
Umuntu ashobora nanone gufatwa n’imbwa bitewe nuko imyakura yumva itari gukora neza ,ibi bikaba bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye.
3.imyunyungugu yabaye mike mu mubiri
Iyo umunyungugu wa potasiyumu cyangwa umunyungugu wa karisiyumu wabaye muke mu mubiri ,ibi bitera imikorere mibi y’imikaya ,bityo ukaba ushobora kurwara imbwa.
Iyi myunyungugu iba mike bitewe nuko utarimo kurya amafunguro ibonekamo cyangwa ngo ukaba ri ku miti izwi nka diuretics ,ifasha mu kuvura indwara z’impyiko n’umuvuduko w’amaraso.
Dore zimwe mu mpamvu zikongerera ibyago byo gufatwa n’imbwa
1.Imyaka
Iyo umuntu ageze mu za bukuru atakaza igice kinini cy’imikaya bityo bikaba byoroha kuba yakwibasirwa n’uburwayi bwo gufatwa n’imbwa.
2.Umwuma
Iyo umunt afite umwuma cyangwa arimo gukorera siporo ku izuba cyangwa ahandi hantu hashyushye bituma ashobora gufatwa n’imbwa kubera ko uko amazi akamuka mu mubiri bituma imikaya nayo ishobora kugira imikorere mibi .
3.Gutwita
Urubuga rwa mayoclinic rwandika ku nkuru z’ubuzima ruvuga ko iyo umuntu atwite aba afite ibyago byinshi byo kuba yakwibasirwa n’ibibazo byo gufatwa n’imbwa.
4.Kuba uri gufata imiti imwe nimwe
Abantu bari ku miti ivura diyabete ,imyakura,umwijima na thyroid baba bafite ibyago byinshi byo kuba bafatwa n’imbwa.
Uburyo bwiza bwo kwirinda gufatwa n’imbwa
Kwirinda umwuma
Kunywa amazi menshi kandi ahagije ku munsi ,ugahorana umubiri ufite amazi ahagije ,ugakora ku buryo usimbuza ayo watakaje mu gihe wakoraga siporo .
Mu gihe uziko ufite akazi kavunanye cyangwa witegura gukora siporo zigoranye bitegure unywa amazi ahagije.
2.kurambura imitsi bihoraho
Mu gihe cyose ,waba ukibyuka ni byiza kurambura imikaya ,niba ugiye no gukora siporo banza ukore bya bindi bita kwishyushya.ukora gake gake ,hanyuma umubiri numara kumenyera ubone kongeza imbaraga.
Izindi nkuru wasoma
sobanukirwa-na-byinshi-ku-indwara-ya-vitiligo
uko-wafasha-umuntu-warumwe-nimbwa
sobanukirwa-na-byinshi-ku-ndwara-itera-kwipfundika-kwimitsi-izwi-ku-izina-rya-varicose-veins