Ibanga mu guhangana n'uburwayi bwo kwibagirwa bya hato na hato

Ibanga mu guhangana n'uburwayi bwo kwibagirwa bya hato na hato

Indwara yo kwibagirwa yibasiye benshi hirya no hino ,ku isi yose hari abantu babarirwa muri miliyoni 50 bafite ubu burwayi ,abantu bagera kuri miliyoni 10 biyongera kuri uyu mubare buri mwaka ,ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rya OMS rivuga ko mu mwaka wa 2030 ,uyu mubare uzikuba gatatu.

Inkuru nziza nuko hari ibintu bito bito umuntu yakwitoza gukura bikamurinda ,ubu burwayi bwo kwibagirwa ,

Dr Ronald Petersen ,Umuyobozi mu kingo cya MayoClinic Azheimer Research Center avuga ko hari imyitwarire ya buri munsi umuntu yakwitoza ikamurinda kuba yafatwa n’ubu burwayi cyangwa ikaba yagabanya umuvuduko ubu burwayi bwakamufatiyeho

Muri ibyo bintu akwiye gukora ,harimo kwita ku mafunnguro afata ,kugira imyitwarire iboneye ,kwirinda inzoga n’itabi ,kwirundurira mu bikorwa byo gusabana no kubana n’abandi.

Dore ibyo ukwiye gukora bikurinda uburwayi bwo kwibagirwa

Dore ibyo ukwiye gukora bikurinda uburwayi bwo kwibagirwa

1.Gukora imyitozo ngororamubiri

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2019 ,bukaza gutangazwa mu kinyamakuru cya Psycho med buvuga ko abantu bakora siporo baba bafite ibyago bike byo kwibasirwa n’uburwayi bwo kwibagirwa ugereranyije n’abatayikora.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rya OMS rivuga ko byibuze umuntru agomba gukora imyitozo ngororamubiri iminota 150 mu cyumweru.

2.Kurya amafunguro arimo intungamubiri nkenerwa

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 bukorwa na Radd-Vagenas et Al bwatangaje ko kurya amafunguro arimo Omega- 3 fatty acid cyane cyane amafi n’ibiyakomokaho bifasha ubwonko guklora neza.

Kurya amafunguro arimo intungamubiri nkenerwa bigabanya iki kibazo ndetse bikanatera imikorere myiza y’umubiri muri rusange ,bityo ni byiza kurya amafunguro arimo ibitera imbaraga ,arimo imboga ,imbuto ,ibikomoka ku matungo nibindi …

3.Kwirinda kunywa itabi

Itabi ni rimwe mu bintu byangiza ubwonko ku kigero kiri hejuru ,aho ritera igabanuka ry’ubushobozi bw’ubwonko mu gutekereza .

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rya OMS rivuga ko nta muntu wagakwiye kunywa itabi ,buretse kwangiza ubwonko ahubwo rinaherekezwa no kwangiza umutima ,gutera kanseri yo mu bihaha nibindi bibazo by’ubuzima byinshi.

4.Kunywa inzoga gake no kuyireka burundu kubabishoboye

Kunywa inzoga z’umurengera nabyo biri mu bintu byihutisha indwara yo kwibagirwa ,ni byiza kugabanya ingano y’inzoga umuntu anywa .

Ku gitsinagore bivugwa ko batakagombye kurenza ikirahuri cy”inzoga ku munsi naho ku bagabo bikaba ibirahuri bibiri ku munsi ariko mu gihe umugore atwite ntabwo aba agomba kunywa na gake kuko inzoga zigira ingaruka mbi ku mwana.

5.kubana no gusabana n’abandi

Mu nyigo yashizwe ku mugaragaro na Lancet Commission on Dementia Prevention, Intervention, and Care. ivuga ko gusabana n’abandi ari urukingo rwa kurinda kwibagirwa .

Kujya mu bikorwa biguhuza n’abandi ,mukaganira ,ukareka kwigonga ,ndetse ukanabigiraho na byinshi bigufasha guhangana no gukerereza indwara yo kwibagirwa

izindi nkuru wasoma

imwe-mu-myumvire-mibi-kandi-itariyo-abantu-bafite-kuri-kafeyine

ubushakashatsiabagore-baba-bafite-ibyago-byinshi-byo-kwibasirwa-nuburwayi-bwa-alzheimer-kurusha-abagabo

sobanukirwa-indwara-ya-silicosis-indwara-yibihaha-ifata-abantu-bakora-mu-birombe-byamabuye-yagaciro

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post