Dore ibimenyetso byakwereka ko isukari yabaye nyinshi mu maraso

Iyo isukari yazamutse mu maraso ,ikaba nyinshi ,hari ibimenyetso bitandukanye bigaragara ku muntu ufite ikibazo cy’isukari yabaye nyinshi ,cyane cyane bikagaragara ku muntu ubana n’uburwayi bwa Diyabete.

Mu mvuga ya kiganga isukari nyinshi mu maraso babiha izina rya hyperglycemia ,nanaone iki kikaba ari ikimenyetso cy’ingenzi mu gusuzuma indwara ya Diyabete.

American Diabetes Association ,iri huriro rivuga ko bavuga ko isukari yabaye nyinshi mu gihe mu bipimo bipimwa mu maraso bigaragara ko isukari iri hejuru ya 7mmol/l cyangwa ikaba ari hejuru ya 8.5 mmol/l nyuma y’amasaha abiri umaze kurya.

Udukoresho twifashishwa mu gupima isukari mu maraso

Dore bimwe mu bimenyetso bigaragara ku muntu isukari yabaye nyinshi mu maraso

Ibi bimenyetso bikourikira bihita bigaragara ku muntu isukari yazamutse

1.Kwihagarika kenshi

2.Kumva ufite inyota cyane

3.Kureba ibisa n’ibihu

4.Kumva ufite umunaniro ukabije

5.Kubabara umutwe no kumva ufite isereri

Hari n’ibindi bimenyetso bigaragara ku muntu ufite ikibazo cy’isukari nyinshi mum maraso ariko akenshi bikagaragara hashize umwanya munini afite iki kibazo.

1.Kumva ahumeka umwuka ufite impumuro nk’iy’imuto zahiye

2.Kugira iseseme no kuruka

3.Kugorwa no guhumeka

4.Kumagara mu kanwa

5.Gucika intege

6.Gutakaza ubwenge

7.Koma

8.Kubabara mu nda

Ku murwayi wa Diyabete .ikibazo cyo kugira isukari nyinshi mu maraso ,gishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo nko kudafata imiti neza ,kutitaho mu mirire no kutivuza nkuko abisabwa.

Ibyago biterwa no guhorana ikigero gikabije cy’isukari mu maraso(hyperglycemia)

1.Kwangirika kw’imyakura yumva

2.kwibasirwa n’indwara z’umutima

3.Kwangiirika impyiko

4.Kwangirika amaso bizwi nka Retinopathy no kurwara indwara ya cataract(ishaza)

5.Kurwara ibisebe bidakira cyane cyane ku birenge

6.Kubabara mu ngingo

7.Kwibasirwa n’indwara z’amenyo

Niba ubana n’uburwayi bwa Diyabete ,Dore icyo ukwiye gukora ngo wirinde

1.Gukurikiza inama zishyingiye ku mirire no gukurikiza neza amabwiria ngengamirire ahabwa

2.Gukurikiza amabwiriza yo kunywa imiti neza no kwitera umuti wa insuline nkuko byategetswe na muganga

3.Kwipima isukari no kugendera kuribyo bipimo afata imiti ,anagenzura imirire ye.

4.Kubahiriza Rendez Vous zose ahabwa na muganga

5.Gukora imyitoz ngororamubiri itavunanye kandi akabiganiraho na muganga umukurikirana

Izindi nkuru wasoma

https://ubuzimainfo.rw/kanguka-hari-byinshi-tutabwiwe-ku-ndwara-ya-diyabete-sobanukirwa-nimpamvu-iyi-ndwara-igiye-kurimbura-isi/

https://ubuzimainfo.rw/uritondere-ibi-bimenyetso-niba-ubifite-ushobora-kuba-ufite-uburwayi-bwa-diyabete/

https://ubuzimainfo.rw/ibimenyetso-mpuruza-byakwereka-ko-urwaye-indwara-ya-diyabete/

https://ubuzimainfo.rw/waruziko-kurya-ibihaza-ari-byiz-aku-murwayi-wa-diyabete-menya-byinshi-ku-kamaro-kibihaza/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post