Akamaro k’icyinzari ku mubiri wa muntu ,Dore ibanga ry'icyinzari

Akamaro k’icyinzari ku mubiri wa muntu ,Dore ibanga ry'icyinzari

Icyinzari  gifite akamaro gatandukanye ku mubiri wacu ,karimo ku kurinda no gutera imikorere myiza y’umubiri n’umutima

Ibi bikaba biterwa n’intungamubiri zitandukanye dusanga mu cyinzari cyane cyane izwi nka Curcumin

Kuva mu myaka ya kera ,abahinde bakoreshaga icyinzari mu buvuzi bw’indwara ndetse no kunoza imirire yabo ,kugeza ubu ,kimwe no mu bindi bice by’isi ,icyinzari kiracyakoreshwa mu buvuzi no mu guteka.

Ikinyabutabire cya Curcumin dusanga mu cyinzari ni ingenzi cyane mu kuvura inflammation no gusukura umubiri kirwanya ,kikanasohora uburozi.

Akamaro k’icyinzari

1.Icyinzari  gikoreshwa mu buvuzi gakondo

Kubera ikinyabutabire cya Curcumin dusanga m cyinzari ,bituma  kiba amahitamo mu buvuzi gakondo kuko Curcumin yifitemo ubushobozi bwo kurwanya uburozi mu mubiri no kuvura inflammation.

2.intungamubiri ziboneka mu Icyinzari zifasha mu kuvura no gusana uturemangingo n’imikaya byangiritse

Kubera cya kinyabutabire cya Curcumin dusanga mu cyinzari ,bituma kiba umuti mu gusana imikaya y’umubiri yangiritse.

3.Icyinzari kirinda ubusaza no gusaza imburagihe

Kubera za ntungamubiri dusanga mu cyinzari ,bituma kigira uruhare runini mu gusukura umubiri no gusohora ibinyabutabire bito bizwi nka free radicals bigira uruhare runini mu kwangiza umubiri.

Kubera  icyo gikorwa cyo kugabanya ibinyabutabire bibi byo muu bwoko bwa free radical bituma umubiri n’uturemangingo bidasaza vuba.

4.Kunoza no gutera imikorere myiza y’ubwonko

Abahanga mu mikorere y’ubwonko bavuga ko icyinzari kigira uruhare runini mu mikorere myiza y’ubwonko ,

Ibi bigaterwa n’intungamubiri yo mu bwoko bwa poroteyine ,izwi nka BDNF (Brain Derivative Neurotrophic factors)

Kubera iyi BDNF bituma ubwonko bukora neza ,ntibwibasirwe n’indwara z’ubusaza nka Alzheimer na Parkinson ,ndetse ikanatuma ubushobozi bwo gufata mu mutwe bwiyongera ku kigero kiri hejuru.

5.Kugabanya ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima

Indwara z’umutima ziza ku mwanya wa mbere mu ndwara zihitana rubanda nyamwinshi ,ubushakashatsi bugaragaza ko icyinzari kigabanya ku kigero gishimishije ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima.

Ikinyabutabire cya Curcumin dusanga mu cyinzari gitera imikorere myiza y’akanyama gato kari mu mitsi imbere itwara amaraso kazwi nka endothelium

Ibi rero bikaba bitera imikorere inoze y’imitsi itwara amaraso ,umubiri ukabasha kugenzura umuvuduko w’amaraso .

6.Icyinzari kigabanya ibyago byo kurwara kanseri

Mu nyigo yakozwe ,byagaragaye ko ikinyabutabire cya Curcumin kigira uruhare runini mu kwica uturemangingo twa kanseri tuzwi nka cancerous cells ,kurinda ko ikibyimba gisanzwe cyazavamo kanseri  no gutuma kanseri idakwirakwira mu bindi bice aribyo bita metastasis.

Abahanga bagaragaza ko cyane cyane ,icyinzari kikurinda ko wakwibasirwa na kanseri ifata mu kibuno no mu mara.

7.Curcumin ishobora kwifashishwa mu buvuzi bw’indwara ya Alzheimer

Alzheimer muri rusange ni indwara yo kwibagirwa ifata abageze muza bukuru bitewe n’ubusaza ,ikaba iterwa n’ibinyabutabire byo mu bwoko bwa poroteyine bigenda bikiteka ku turemangingo tw’ubwonko bizwi nka protein tangles.

Curcumin ikaba yaragaragaje ubushobozi bwo kurwanya iki kibazo no kuvura iyi ndwara ya Alzheimer.

8.Curcumin yifashishwa mu buvuzi bw’indwara y’agahinda gakomeye

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu batandukanye bafite ikibazo cy’indwara y’agahinda ,byagaragaye ko Curcumin ifasha mu kuvura ubu burwayi.

Hari ubundi bushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko Curcumin itera ivuburwa ry’imisemburo ya Serotonin na Dopamine byose by’ingenzi mu mikorere myiza y’ubwonko.

Izindi nkuru wasoma

https://ubuzimainfo.rw/nubwo-abantu-bibwira-ko-igitunguru-ari-ikirungo-gusa-ese-waruziko-gifite-akamaro-kingenzi-ku-buzima-bwacu/

https://ubuzimainfo.rw/vitamini-zitandukanye-akamaro-kazo-nibiribwa-wazisanga/

https://ubuzimainfo.rw/bimwe-mu-bintu-byahishwe-kuri-yawurute-sobanukirwa-nakamaro-kayo/

https://ubuzimainfo.rw/akamaro-kindimu/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post