Ubuzima butangaje bwa Craig Lewis wabashije kubaho nyuma yo gukurwamo umutima

Uko iterambere rikataje,niko n’ubuvuzi bugenda butera imbere ku muvuduko utangaje, muntu yabashije kwikorera imiti ivura indwara nyinshi zitandukanye ,abasha kwikorera imashini zivura ,izisuzuma ndetse n’izifasha umuntu kubaho zisimbura ibice by’umubiri bidakora neza.

Icyizere cyo kubaho cyariyongere cyane ,Mu mwaka wa 2021 ,Abahanga mu buvuzi babashije gukora imashini ,isimbura umutima ,ikabasha gukora neza ,ikohereza amaraso mu mubiri hose mbese umuntu agakomeza kubaho nubwo bwose ,nta mutima utera yaba afite.

Nyuma y’imyaka  10 y’amagerageza y’imashini ,Aba bahanha babashije kurema iyi mashini ,ikoze neza kandi nta bibazo iteza ku mubiri,

Abahanga bo mu kigo cya Texas Heart Institute babashije gukora iyi mashini ,ikaba yikoresha ubwayo ,nta bibazo byo kuvura kw’amaraso iteza ,mbese byagaragaye ko ari ubuvumbuzi budasanzwe mu buvuzi .

Dr Billy Cohn na Dr Buz Frazier nibo ba mbere basuzumiye iyi mashini bari bamaze gukora ku mwana wa amezi 8 ,witwaga Abigail wari waravukanye indwara z’umutima ,nyuma yo kumubaga umutima ,ugasimbuzwa niyo mashini nta kibazo yigeze agira ubuzima bwe bwarakomeje nk’ibisanzwe.

Nyuma yo kubaga uyu mwana ,ubwo umunyamakuru yabazaga Dr Cohn wari wabaze uyu mwana yavuze ko ari igikorwa gihamabye bakoze ariko ko bakigenzurira hafi ubuzima bw’umurwayi ngo harebwe ubuzima bwe nyuma yo kubagwa .

Aba baganga ,Umurwayi wa kabiri bagombaga kuvura ni Bwana Lewis Craig,Uyu Lewis Craig akaba yari yarazonzwe  n’indwara ya Amyloidosis .iyi ikaba ari indwara yangiza cyane umutima ,impyiko n’umwijima ,ikaba ishyirwa mu cyiciro cy’indwara za Autoimmune. Aho umbiri ariwo wisenya ubwawo.

Nyuma yo gusuzumwa byagaragaye ko Umutima wa Lewis wari warangiritse bikabije ku buryo yari asigaranye amasaha 12 gusa yo kubaho ,

Umugore wa Lewis niwe wisabiye ko ,umugabo we ashyirwamo umutima mukorano ,byibuze ngo arebe ko yasunika iminsi y’umugabo  we.

Mu kwezi kwa gatatu 2011 nibwo uyu mugabo yabazwe ,agashyirwamo uyu mutima mukorano Nyuma yo kubagwa ,uyu mugabo yabayeho ,ubuzima burakomeza asunika iminsi.

Igitangaje ku muntu washizwemo uyu mutima nuko ,nta mutima wumva utera ,kwa kundi uba wumva umutima utera ,cyangwa wakora ku mitsi itwara amaraso ya Artery ukumva itera ,ntibibaho .

Aba baganga bakoze uyu mutima mukorano washizwe muri Lewis bavuze ko ,umwihariko w’uyu mutima nuko ubasha gukora igihe kirekire ,ugereranyije nindi miti mikorano yakozwe.

Aba baganga babazwa impamvu ,umutima wakoze udatera nk’umutima  usanzwe ,bashubije ko Atari ngombwa ko umutima mukorano utera ,ahubwo ko gutera ari buryo umutima uba ugira ngo winjize amaraso mu mikaya yayo ,aya maraso niyo aba arimo intungamubiri zitunga umutima ,ku mitima mikorano nta mikaya zigira ,nta n’intungamubiri uba ukneye ngo ukore.

Tugarutse kuri Bwana Lewis ,nyuma yo kubagwa bikagenda neza ,yarahagurutse abasha kwicara no kuganira n’umuryango we ariko kubw’ibyago impyiko ze n’umwijima byari byarangijwe na bwa burwayi bwa Amyloidosis ,byaje kumuhitana nyuma y’ukwezi abazwe.

Umutima w’umukorano, igitekerezo cyawo ni icya kera cyane , bwa mbere umutima wa mbere wa kozwe mu mwaka wa 1940 ariko uwabashije gushyirwa mu muntu bwa mbere byabaye mu mwaka wa 1982, uyu mutima wari wahawe izina rya Jarvik-7.

Ariko mu mwaka wa 1937 ,hari Umurusiya  witwaga  Vladimir  Demikhov yabashije gukora umutima bwa mbere ,usuzumirwa ku mbwa ariko nyuma iza gupfa.

Izindi nkuru wasoma

https://ubuzimainfo.rw/sobanukirwa-nicyakwereka-ko-umwana-wuruhinja-yavukanye-indwara-zumutima/

https://ubuzimainfo.rw/amabanga-wakoresha-ukigarura-umutima-wumukobwa-wihebeye/

https://ubuzimainfo.rw/dusobanukirwe-imiterere-yumutima/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post