Mu rwego rwo gufasha abantu kubyara ,umubare w’abana bifuza no gufasha abantu kubyara mu gihe babishaka ,hashizweho uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro .
Ibyiza byo kuboneza urubyaro
1.Birinda gusama inda utifuza
2.bifasha kubyara umubare w’abana wifuza
3.birinda kubyara indahekana
4.Bifasha kumweya impamvu z’ubugumba no kuzivuza
5.Bifasha kwirinda inda zishobora gutera ibibazo
6,Bifasha kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana
7.Byongera ubwisanzure mu gikorwa cy’abashakanye
8.Bituma haba iterambere mu muryango
Dore uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro
1.Agapira gashyirwa mu mura
Ni uburyo bwizewe bukoresha agapira gato ,gashyirwa mu mura imbere ,nta kibazo gatera kandi iyo umuntu atera akabariro ntabwo akumva.
Utu dupira tukaba turi mu moko abiri ,akazwi cyani akadakoresha umusemburo ariko hari n’akandi ubu karimo gukoreshwa kagira imisemburo kandi kakaba gafasha uwagashizwemo kumurinda kanseri y’inkondo y’umura.
Ubu buryo bumara imyaka 10
2.Udupira two mu kaboko
Ni uburyo bukoresha udupira dushyirwa mu kaboko dukoresha imisemburo ,utu dupira tumara igihe cy’imyaka 3 na 5
Ubu ni uburyo bwiza kandi bwizewe ,bukaba butagira ingaruka mbi ku mashereka kandi nta bibazo byinshi buteza
3.Uburyo bwo kwifungisha burundu ku bagore
Ni uburyo bukoreshwa ,aho bafunga imiyobora ntanga , bukaba ari uburyo bwa burundu kandi busaba icyemezo cyatekerejweho neza
4.Uburyo bwo gufunga burundu ku bagabo
Ni uburyo bwa burundu bukoreshwa n’abagabo aho umugabo afata icyemezo cyo kwifungisha burundu.
Ubu buryo bukaba busaba ku butekerezaho neza no gufata icyemezo wabanje kugisesengura.
5.Urushinge
Urushinge ni uburyo bukoresha umusemburo ,kakaba ari agashinge gaterwa ku kaboko ,ku matako nahandi nko ku kibero cyangwa ku mabuno.
Ubu ni uburyo bumara ukwezi kugeza ku mezi atatu kandi bukaba bukoreshwa n’umugore gusa.
6.Ibinini
Ibinini nabwo ni uburyo bukoresha .imisemburo ,bikaba ari ibinini binyobwa buri munsi nabwo bukaba ari uburyo bwiza ariko busaba kudasibana n’umunsi numwe udafashe imiti.
7.Agakingirizo
Agakingirizo nako ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro ,aho hari agakingirizo k’abagabo n’agakingirizo k’abagore.
Agakingirizo gashobora no kurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
8.Urunigi
Abantu bafite ukwezi kudahindagurika bashobora gukoresha ubu buryo ,aho babara bakifata mu minsi y’burumbuke bwabo .
9.Kalendari
Ubu nabwo ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro ,aho umugore akoresha kalendari abara iminsi ye y’uburumbuke.
10.Ururenda
Ubu nabwo ni uburyo bukoresha ggukurikirana imiterere y’ururenda ,ibi bikaba bifasha ubukoresha kumenya igihe yinjiye mu minsi y’uburumbuke.
11.Konsa
Ubu nabwo ni buryo bukoreshwa n’umugore ukimara kubyara,aho yonsa umwana we kugera ku mezi atandatu ,
Kandi ubu ni bumwe mu buryo kamere ,bushobora no gukoreshwa nundi wese imyizerere ye itemera kuboneza urubyaro akoresheje uburyo bwa kizungu.
12,Uburyo bwo kwiyakana
Ubu bukaba aei uburyo ,umugabo iyo yumva agiye kurangiza yiyaka umugore bityo akarangiriza hanze ariko bukaba Atari uburyo bwiza kandi bukaba bushobora kunanira benshi.
Icyitonderwa
Bykuwe mu nyandiko ya Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na USAID
Iyi nyandiko igamije kwigisha gusa
Izindi nkuru wasoma
https://ubuzimainfo.rw/impinduka-zigaragara-ku-mubiri-wumugore-kuva-agisamwa-kugeza-abyaye/
https://ubuzimainfo.rw/impamvu-zishobora-gutuma-umugore-ababara-mu-gihe-atera-akabariro/