Indwara y’umuhondo ni indwara mbi cyane irangwa nuko uruhu rw’uruhinja ruhinduka umuhondo ndetse no mu maso hagahinduka umuhondo ,ni indwara ishobora gutera ibibazo bitandukanye ku mwana .
Mu buryo busanzwe ,ibi ntibyakabaye indwara kubera ko iki kinyabutabire gihindura umubiri wabo umuhondo kiba gikomoka ku isenywa ry’intete z’amaraso zitukura (Red blood cells ) ,umwana aba yavukanye ,uko zigenda zisaza umubiri uba uzishwanyaguza ,
Kubera umwijima w’uruhinja uba utarakura neza ngo utangire gukora neza ,unanirwa gutunganya ikinyabutabire cya Bilirubin ,cya kindi gikomoka ku ntete zitukura zashwanyagujwe ,bityo uko icyo kinyabutabire cya bilirubin kiba cyinshi mu maraso bituma ,umwana ahinduka umuhondo ,ibi bigaterwa nuko bilirubin igira ibara ry’umuhondo.
Urubuga rwa healthline.com ruvuga ko inkuru nziza nuko abana benshi bahuye nikl kibazo cy’umuhondo nyuma yo kuvuka ,gikira nta buvuzi na buke bahawe.ibi bigakira mu byumweru bitarenze bitatu ariko kinavuga ko iyo iyi ndwara y’umuhondo irengeje ibyumeru bitatu itarakira biba bigaragaza ko hari uburwayi buyiherekeje.
Ishyirahamwe rihuza abaganga b’Abana muri Leta zunze ubumwe z’amerika rivuga ko ikinyabutabire cya Bilirubin mu mubiri gishyira umwana mu byago byo gupfa amatwi kwangirika ku bwonko aribyo bita cerebral palsy.
Ni iki gitera indwara y’umuhondo ku bana
1.Kuvuka igihe cyo kuvka kitaragera
Umwana wavutse mbere yuko yuzuza ibyumweru 37 ari mu nda aba afite ibyago byinshi byo gufatwa n’indwara y’umuhondo.
2.Umwana utari kubona amashereka ahagije ,wenda bitewe nuko umubyeyi atarayabona menshi
3.Umwana wavukanye ubwoko bw’amaraso adahuza namaraso ya nyina aribyo bita incompatible blood type.
4.Ibibazo by’umwijima ,umwana yavukanye
5.Ubwandu mu mubiri we (infection)
6.intete zitukura zifite ibibazo
7,Indwara itera imvubura ya Thyroid kudakora neza
8.Kubura umwuka avuka
9.Indwara ya syphilis na rubella kuri nyina
10 Kwifunga kw’agasabo k’indurwe
11.Kuvukana kanseri yo mu maraso
12.nibindi…..
Ibimenyetso bigaragara ku mwana ufite uburwayi bw’umuhondo
Uruhu no mu maso by’umwana bihinduka umuhondo ,bikaba bigaragarira buri wese umureba ko yabaye umuhondo ,ahanini ibi bitangira hagati y’umunsi wa 2 na 4 umwana avutse akenshi bigatangirira mu maso mbere yo gukwirakwira mu bindi bice.
Ibindi bimenyetso birimo
Kunanirwa konka
Gucika integer
Umusarani ujya kweruruka
Gutakaza ibiro
Inda ihinduka umuhondo
Inkari zirabura
Iyo ubona
Iyi ndwara y’umuhondo irimo gukwirakwira vuba vuba
Umwana arimo kugira umuriro wa dogere 38
Umwana arimo kunanirwa konka
ni byiza guhita wigutira kwa muganga ako kanya
Uko bavura indwara y’umuhondo
Iyo ubu burwayi budakabije buba bushobora kwikiza nta zindi nkurikizi ,konsa umwana kenshi ,akijuta byihutisha gukira vuba.
Ariko iyo ubu burwayi bukaze ,mu buvuzi bwabwo bifashisha itara risohora urumuri rw’ubururu aribyo bita phototherapy
Ubu bukaba ari uburyo bukoreshwa hose kandi buvura iki kibazo ,ur rumuri rusohorwa niri tara ruragenda rukinjira mu ruhu ,rugasenya cya kinyabutabire cya Bilirubin.
Hari n’igihe ,abaganga bafata umwanzuro wo kongerera amaraso umwana ,hagamijwe gusimbuza intete zitukura zangiritse ndetse no guca integer ikinyabutabire cya bilirubin.
Dore icyo ukwiye gukora ukimara kubyara
1.Konsa umwana ,ukamuha amashereka ahagije ,ku munsi ntugomba kujya munsi y’inshuro 8 niba bishoboka wanazirenza,
Ugomba gukora uko ushoboye umwana ntahure n’umwuma ,agahorana amazi ahagije mu mubiri we,
2.Mu gihe umwana ahabwa insimburabere yenda hari impamvu zatumye nyina atamwonsa ni byiza kumugenzurira hafi no kureba ko nta burwayi bw’umuhondo yazanye.
Izindi nkuru wasoma
https://ubuzimainfo.rw/sobanukirwa-nicyakwereka-ko-umwana-wuruhinja-yavukanye-indwara-zumutima/
https://ubuzimainfo.rw/impamvu-zitandukanye-zitera-umuhondo-ku-bana-bakivuka/
https://ubuzimainfo.rw/ni-ryari-umwana-atangira-gukambakamba/