Abantu benshi bibaza byinshi ku ifu y’ubugari aho abantu bazi ko ari mbi kandi ishonora kwica kubera uburuzi bwa Cyanide (soma siyanide) buyibonekamo ku bwinshi ariko burya iyi fu n’ubugari bwayivumo nta ngaruka bishobora gutera uwaburiye nubwo bwose iba irimo ubu burozi bwa Cyanide
Nubwo bwose bivugwa ifu y’ubugari iba ikennye ku ntungamubiri ,sibyo ahubwo tuyisangamo amavitamini y’ingenzi .imyunyungugu itandukanye n’ibitera imbaraga.
Ifu y’ubugari ikorwa bamaze gusya imyumbati yumishijwe neza ,hanyuma bakayisya ikavamo ifu arinayo bita ifu y’ubugari cyangwa ifu y’imyumbati
Mu bice bimwe na bimwe cyane cyane ibice bidashyuha cyane ,hari aho bisaba kwinika imyumbati bateganya kuzakuramo ifu kugira ngo ubukayuke bugabanuke (aside) bikaba ari na byiza cyane kuko bigabanya ya Cyanide.
Kuva mu myaka miliyoni 800 ,iki gihingwa cy’imyumbati cyahozeho ,ndetse ari ikiribwa gifatiye runini rubanda nya mwinshi ,kikaba gikunze guhingwa cyane muri bino bice byegereye Koma y’isi.
Akamaro k’ifu y’ubugari ku mubiri wa muntu
Kubera intungamubiri dusangamu ifu y’ubugari bituma igira ingaruka nziza ku mubiri (akamaro) karimo
1.Kubungabunga no kunoza imikorere myiza y’amara
Ubugari bufasha amara kubungabunga udukoko twiza two mu bwoko bagiteri dufasha mu igogora tuzwi nka normal flora.
Ibi bigatuma igogora rigenda neza ,amara agakora umurimo wayo neza nta nkomyi, ndetse bikanarinda uburwayi butandukanye burimo : impatwe, impiswi,indwara ya crohn na diverticulitis.
2.Kongera ubushobozi bw’umusemburo wa Insuline
Umusemburo wa insuline ni umwe ugabanya isukari y’umurengera mu maraso ndetse abarwayi ba Diyabete baba bawufite muke cyangwa ntanawo aribyo bitera isukari kuzamuka.
Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 ,bwagaragaje ko kurya ubugari bituma umusemburo wa insuline ukora neza ,nanone ubugari bukaba ari ikiribwa cy’amahitamo ku barwayi ba Diyabete bitewe nuko yifitemo amasukari make ugereranyije nibindi binyamafufu.
3.Kugabanya ibiro
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 ,bwagaragaje ko kurya ubugari bifasha mu kugabanya ibiro , mu bantu bakoreweho ubushakashatsi byagaragaye ko kurya garama 30 z’ubugari buri munsi mu gihe cy’ibyumweru 6 ,bigabanya imkisemburo ituma umuntu yumva ashonje.
Nanone kurya ubugari bituma umuntu yumva ashonje ari nabyo bigabanya ingano y’amafunguro umuntu yakariye.
Dusoza
Kurya ubugari bwateguwe neza nta ngaruka bishobora gutera uwaburiye ,ubugari ni ifunguro ridahenze abantu benshi bashobora kubona .
Izindi nkuru
https://ubuzimainfo.rw/ni-iki-cyagufasha-mu-gihe-wariye-amafunguro-akakugwa-nabi/
https://ubuzimainfo.rw/amafunguro-yingenzi-umugore-utwite-akwiye-kwibandaho/