Ikizamini cya PCR ni kimwe mu bizamini byizewe kandi bitanga ibisubizo byizewe iyo bapima bareba ko umuntu afite indwara ya Covid-19, kikaba aricyo kizamini rukumbi ,abantu biajya n’abava mu mahanga bategekwa gukoresha.
Iyo ikizamini cya PCR kigaragaje ko afite ubwandu bwa koronavirusi nta kabuza uba uyifite icyo gihe bavuga ko icyo kizamini cyabaye Positive ,nanone iyo ubaye negative ku kizamini cya PCR nta gushidikanywaho ako kanya wapimweho nta koronavirusi uba warufite.
Ikizamini cya PCR kikaba gifatwa mu nkanka ,hari n’ababyita mu muhogo bitandukanye n’ikizamini cya Covid-19 Rapid test gifatwa gusa mu mazuru ,akaba ari nacyo burya aabantu benshi bakoresha ,dore ko kidahenze kandi ugahita ubona igisubizo ako kanya.ariko burya na PCR nayo ishobora gufatwa mu kizamini cyakuwe mu mazuru.
PCR mu magambo arambuye bivuga Polymerase Chain Reaction kikaba ari ikizamini gikoresha ikoranabuhanga rihanitse mu kureba tumwe mu turemangingo tugize virusi.iyo ufite ubwandu bwa koronavirusi ,iki kizamini gishobora no kubona utwo duce twayo no mu gihe waba warigeze kurwara ikaba yarakize .
Cleveland Clinic ivuga ko iki kizamini gikoreshwa mu kumenya ubwoko bwa virusi yewe nizi zahinduye imiterere kirazitahura ,bivuze ko umuntu wagikoresheje bamenya ko arwaye omicron cyangwa Delta ndetse nubndi bwoko .
Uko gikora
Muri rusange PCR test ifasha mu gupima virusi zo mu buhumekero kikaba ari ikizamini gisesengura ikizamini cyafashwe muri izo nzira z’ubuhumekero aho iki kizamini kireba tumwe mu turemangingosano twa virusi (genetic material :Ribonucleic acid) twa SARS-Cov-2
Abahanga bakaba bagikoresha ngo bakuremo RNA yakuwe mu kizamini cyafashwe ihindurwemo DNA aribyo bifasha SARS-Cov-2 kuba yaboneka ,Iki kizamini kikaba cyarabaye inking ya mwamba mu bipimo byose bikoreshwa kuva mu kwa kabiri 2020 cyakwezwa nka test yizewe .
Ninde wemerewe gukoreshwaho ikizamini cya PCR
Muntu wese ufite ibimenyetso ashobora gukorerwa iki kizamini ibi bimenyetso twavuga nko
Umuriro
Gukorora
Guhumeka bigoranye
Umunaniro ukabije
Kubabara imikaya no mu ngingo
Kubabara umutwe
Gutakaza uburyohe
Kubabara mu mihogo
Ibicurane
Iseseme no kuruka
Gucibwamo
Ibi bikaba ari ibimenyetso bya Covid-19,ariko nundi muntu wese wifuza kujya mu mahanga cyangwa avuyeyo asabwa kwipimisha ,agakoresha iki kizamini nkuko amabwiriza abisaba nubwo bwose yaba nta kimenyetso afite.
Iyo wakoresheje ikizamini cya PCR ubona igisubizo nyuma y’igihe kingana gute?
Nkuko byatangajwe iki kizamini ntikirenza amasaha 24 utarabona igisubizo ,gusa bishobora gutinda bitewe n’igihe cyamaze ngo kigere muri laboratwari yabigenewe ,dore ko gikorerwa hake.
izindi nkuru wasoma
Byinshi byagizwe ubwiru ku muti wa Favipiravir wifashishwa mu kuvura indwara ya Covid-19
Covid-19: Umwana w’uruhinja w’amezi 4 yahitanywe na Covid-19 ,abarwayi bashya ni 1066