Muri rusange umwana atangira gukambakamba hagati y’amzei 6 na 12 ,ariko ku bana bamwe bashobora kwnjira muri iki cyiro cyo gukambakamba bakiri bato cyane mbere y’amezi 6 ,bi bigaterwa n’umwihariko wa buri mwana.
Gukambaka biba bigaragaza ko umwana arimo gutera intambwe imwerekeza ku kuba yatangira kwiga kugenda kandi ni ikimenyetso cyuko umugongo we ukomeye kandi nta bibazo by’idindira mu bwenge azagira.
Gukambakamba bukaba ari uburyo umwana akoresha ava ku kadomo A ajya ku kadomo B kukaba ari ko kugenda kwe.
Ibimenyetso byakwereka ko umwana agiye kwinjira mu cyiciro cyo gukambakamba
Mu gihe ubona ko umwana ashobora kwihindukiza mu gihe yari aryamishije inda akaryamira umugongo ,iki kikaba ari ikimenyetso cya mbere cyakwereka ko umwana agiye gutangira gukambakamba.
Kuba ashobora gukoresha amaboko n’amaguru ubona ko asa n’ushaka kwihindukiza cyangwa guhaguruka.
Wakora iki kugira ngo utere umwana amatsiko yo gukambaka vuba?
Muhe umwanya uhagije ,
ukure ibintu mu nzira ku buryo abona ko hari umwanya wo kwidagaduriramo ,kandi bituma umwana nta kintu cyamukomeretsa akaba yisanzuye.
Mushukishe udukinisho
Iyo ushize udukinisho kure ye ,bituma yumva ashaka kudusanganira ngo abifate nanone ibi bituma muri we hazamukamo ubushake bwo kujya kubitora aribyo bituma yihatira kujya kubifata .
NB: Hari abana bashobora gutangira kugenda batarigeze bakambakamba .ibi bikaba ari ibintu bisanzwe ndetse ntabwo byagakwiye guhangayikisha umubyeyi
Mu gihe umwana atangiye gukambaka Dore ibyo ukwiye gukora
1.Genzura ko inzira z’amashanyarazi zifunze neza kandi ko zifite ibintu bizifunitseho ntawe zakwangiza
2.Funga igikoni mu gihr nta muntu uri kugikoresha
3.SHyira kure ibintu bikomeretsa cyangwa bikebana ubibike kure
4.Imiti y’uburozi nk’iyica udusimba yibike kure
5.Siba ibinogo n’ibyobo bikikije urugo
6.wikongera kuryamisha umwana ku gitanda kirekire
7.Niba ufite inzu ya Etaje ,ntugasige umwana hejuru wenyine.
8.Bika kure ibintu bimeneka nk’ibirahure nibindi…
izindi nkuru bijyanye
Ni ryari umwana atangirira guseka bwa mbere ?
Ingaruka gusinzira bigira ku bwenge bw’umwana muto
Hagati y’umugore n’umugabo ninde ugena igitsina cy’umwana uzavuka ?