Kuryama wambaye amasogisi ni rimwe mu mabanga atuma ushobora gusinzira neza ,ubushakashatsi buvuga ko umubiri ushobora kugumana no kubika ubushyuhe bwa nyabwo bufasha umubiri kuruhuka no gusinzira mu gihe uryamye wambaye amasogisi
Ikinyamakuru cya Cleveland Clinic kivuga ko kuryama wambaye amasogisi ari iby’agaciro ku buzima bwa muntu ,bifasha umubiri kubika no kugumana ubushyuhe bwawo ,aribyo bise internal thermostat regulation.
Nanone iki kinyamakuru kivuga ayo masogisi arinda uruhu rwo ku birenge ndetse ngo bikaba binafasha guha umutuzo abari gutera akabariro.
Dore impamvu wacikanwe niba uryama utambaye amasogisi
Dr Michelle Drerup ,umuganga mu ndwara z’umubiri ,yabwiye ikinyamakuru cya Cleveland clinic ko iyo umuntu aryamye ,atambaye amasogisi ,burya ibirenge bye biba bifite ibyago biri hejuru byo gutakaza ubushyuhe.
Iyo bigenze gutya ,imitsi itwara amaraso mu birenge irikanya aribyo bita vasoconstriction ,ibi bikorwa kugira ngo bibashe kubika no kurinda ko ubushyuhe bw’umubiri bwa komeza gutakara ,ibi kandi bikaba byatuma umuntu adasinzira neza ndetse nuwo muraranye iyo umukojejeho ikirenge yumva kimeze nk’ubutita bityo bikaba byamukangura.
Iyo rero uryamye wambaye amasogisi, ibi biba ikinyuranyo ,bya birenge birashyuha ,umubiri ukaba ufite ubushyuhe buhagije ,muri make ntaho butakarira,ibi bituma umubiri ubungabunga ubushyuhe ku kigero gikenewe ngo usinzire neza ,aho imitsi isa n’ibyimba igakora ibyitwa vasodilatation .
Dore akandi kamaro kuryama wambaye amasogisi
1.Kugabanya ibyago byo kurwara uburwayi bwa Raynaud disease
Raynaud disease ni uburwayi bufata ibirenge n’amano , cyane cyane bukibasira imitsi ihajyana amaraso ,bityo amaraso ajya mu birenge no mano akagabanuka. Ibi bikaba bituma uruhu rwo mu birenge rwangirika ,rukanahindura ibara.
2.Kugabanya gushyuhirana bigaragara ku bantu baciye imbyaro (menopause)
Abahanga bavuga ko ku bagore baciye imbyaro ,kuryama bambaye amasogisi ari byiza cyane ,kuri aba bagore iyo baryamye barashyuhirana cyane ,ibi bikaba ari ingaruka ziterwa nuko umusemburo wa esitojeni wabaye muke mu mubiri wabo .
Kuryama bambaye amasogisi bituma umubiri woroherwa no kuringaniza bwa bushyuhe ukora ibyo twavuze ko byitwa vasodilation,aho imitsi ibyimba ,umwanya w’imbere muriyo ukaba munini.
3.Gutuma abatera akabariro baryoherwa
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2005 ,bwagaragaje ko gutera akabariro wambaye amasogisi bituma urangiza vuba , ndetse bikanongera ikigero cyo kuryoherwa.
Ibi bikaba byaratangajwe muri raporo mu gace kayo ku ubuzima ndende y’ikinyamakuru cya BBC
4.Kurinda uruhu rwo ku birenge
Muri rusange kwambara amasogisi uba ugamije kurinda ibirenge ariko burya bigira n’ingaruka nziza ku ruhu rw’ibirenge ,bikaba byiza wambaye amasogisi akozwe mu mwenda wa Cotton ,kuko aya arinda ibirenge ko byatubikana
Ndetse akanarinda impumuro mbi mu birenge ,gututubikana kw’ibirenge burya byangiza uruhu rwabyo.
Dusoza
Kuryama wambaye amasogisi ni byiza kandi bifite akamaro kanini ku buzima bwacu ariko niba utayambaye mu gihe uryamye ntacyo bitwaye ,reba ko ibirenge bitwikiriye bitari gutakaza ubushyuhe .
Izindi nkuru wasoma
https://ubuzimainfo.rw/akamaro-ko-kuryama-wambaye-ubusa/
https://ubuzimainfo.rw/ingaruka-gusinzira-bigira-ku-bwenge-bwumwana-muto/