Ubushakashatsi bwakorwe ku bana ,bukorwa hifashishijwe imashini zifite ikoranabuhanga rihanitse mu kureba no kugenzura imikorere y’ubwonko mu gihe ,hagize igikorwa gito gikorwa nabwo cyangwa hari amakuru bwakiriye ,ubu bushakashatsi bwagaragaje ko kunenga umwana kenshi bigenda byangiza amarangamutima ye cyane cyane ajyana n’ibikorwa byo gushimira no kunyurwa.
Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya Journal of Expermental Child Psychology, aho bafashe ,umubare w’abana bakomoka ku babyeyi bafite ingeso yo kunenga abo bana ku buryo byisubiramo kenshi.
Uburyo umubyeyi areramo abana be ,bugira ingaruka zihambaye mu myitwarire n’imigirire uwo mwana azagira.
Buri gikorwa cyose umubyeyi akoze ,kigira ingaruka nziza cyangwa mbi ku mwana ,kikaba gishobora gutuma umwana yazavamo umuntu w’inyangamugayo cyangwa akazavamo isarigoma.
Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko kunenga umwana ,ukamuhoza ku nkeke bituma azibasirwa n’uburwayi bwa Psychopathatology
Psychopathology ni uburwayi bumunga ubushobozi bwa muntu mu guhitamo ikiza n’ikiba ,mu kumenya kugenzura amarangamutima ye no kuyasanisha n’imimerere y’abamukikije ,akenshi abantu bafite ubu burwayi bakunze kuvamoa amasarigoma ,ibyihebe ,abicanyi nibindi bibi byinshi.
Tugarutse kuri ubu bushakashatsi ,bukaba bwarakozwe hagamijwe kwiga no gusesengura imyitwarire umwana agira iturutse ku ngaruka z’ibikorwa yakoreweho mu mirererwe ye.ndetse no kureba isano iri hagati yo kunengwa n’imyitwarire ye imbere y’ibintu runaka.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana 202 ndetse n’ababyeyi babo nabo bagombaga kubugiramo uruhare.
Aba bana bari mu kigero cy’imyaka 7 na 11 ,aba bana bagombaga gukora amahitamo yo guhitamo umwe mu muryango ,mu miryango ibiri yari yateganyijwe ,abagombaga kwinjira mu muryango wa mbere bariguhemwa ,abandi bari kwinjira mu muryango wa kabiri bari kudahembwa,
Nyuma ababyeyi bagombaga kuvugisha abana babo iminota itanu ,babashimira cyangwa babanenga kubw ‘amahitamo mabi cyangwa meza bakoze.
Ibisubizo byavuyemo nuko nyuma yo gupima imikorere y’ubwonko byagaragaye ko ababyeyi bakoresheje imvugo inenga ku bana ,abana babo bagaragaje umuhangayiko no kutishimira ibihembo bahawe ,byaba kuba babonye igihembo cyangwa batakibonye.
Biza kuba ikinyuranyo ku bana batanenzwe byagaragaye ko ubwonko bwabo bwagize umutuzo ndetse banyurwa n’umusaruro babomye baba bahembwe cyangwa batahembwe .
Abashakashatsi banzuye ko uko umubyeyi arera umwana we ,bigira ingaruka zikomeye ku buryo yitwara ,ku buryo abona ibintu ndetse no ku buryo yakira ibyo anyuramo.
Uburyo umwana arerwa bigira ingaruka mbi (negative consequences) cyangwa ingaruka nziza ku myitwarire ye
Abanyarwanda baca umugani ngo uwiba ahetse aba yigisha uri mu mugongo ,icyo baba bavuga nuko buri gakorwa ku mubyeyi kagira ingaruka ku mwana zaba nziza cyangwa mbi.
Inama yatanzwe nuko Umubyeyi Atari umupolisi ku mwana we ,mubyo umwana byose yakora byaba byiza cyangwa bibi ,iga ku mukosora utamunenze kandi no kumushimira.igikorwa cyose cyakomeretsa amarangamutima ye ,bibaye byiza yacyirinda
Izindi nkuru wasoma
uburyo-bwiza-kandi-bworoshye-umubyeyi-yafashamo-umwana-kugenda-vuba/
sobanukirwa-nicyakwereka-ko-umwana-wuruhinja-yavukanye-indwara-zumutima/
uburyo-bwiza-kandi-bworoshye-umubyeyi-yafashamo-umwana-kugenda-vuba/