Ku bagabo ,ngo kumarana umwanya munini n’umukobwa mwiza bishobora kubakururira ibyago bikomeye birimo n’urupfu

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bwagaragaje ko iyo umugabo ari kumwe n’umukobwa mwiza bizamura umusemburo wa Cortisol muri we ,uyu musemburo ukaba utera stress ndetse ukaba n’intandaro ya zimwe mu ndwara z’umutima ari nazo zishobora guhitana uwo mugabo.

Abashakashatsi bo mu gihugu cya Esipanye ,mu nyigo bakoreye ku bagabo byagaragaye ko iyo umugabo yegeranye n’umukobwa mwiza bakamara umwanya bizamura ikigero cy’umuhangayiko muri we no kubura umutuzo.

Ibi akaba aribyo bizamura ku kigero gikabije wa musemburo wa Cortisol uvuburwa n’imvubura dusanga ku mpyiko ,uyu musemburu ukaba urushaho kuzamura no gukabiriza ikigero cy’umuhangayiko muri we ,uyu musemburo hari n’abawita stress hormone.

Uyu musemburo wa Cortisol iyo wabaye mwinshi ushobora gutera indwara z’umutima ndetse ukaba wanatera iturika ry’udutsi dutwara amaraso mu bwonko ari nabyo bishobora gutera urupfu.

Hari ubundi bushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Valencia ,aho bwakorewe ku bagabo 84 ,bakagenda babashyira mu cyumba ,bagakina umukino waSudoku yenda hano iwacu wagereranywa n’igisoro ,muri icyo cyumba harimo abandi bantu babiri umukobwa mwiza n’umugabo.

Iyo uwo mugabo yasohoka hagasigara umukobwa gusa  .kubakorerwagaho ubushaka  umusemburo wa Cortisol warazamukaga cyane,ibi bikaba byaragaragajwe nibizamini bafashwe muri uwo mwanya .

Naho mu gihe umukobwa ariwe wasohokaga hagasigara umuhungu gusa byahindukaga ikinyuranyo nta musmburo wa cortisol wiyongeraga ndetse barakomezaga bakikinira nta kibazo ,ibi nabyo bikaba byaragaragajwe nibizamini.

Abashakashatsi bakoze ubu bushakashatsi bavuze ko uyu musemburo wa cortisol wazamukaga mu mubiri ku kigero cy’uwo umuntu yagira agiye gusimbuka hasi yari mu ndege ,bivuze ko uyu musemburo wazamukaga ku kigero gikabije.

Ikindi cyavumbuwe nuko uyu musemburo uba watangiye ku kurenga umaranye iminota itanu yonyine n’umukobwa mwiza ,ibi bikaba bigaragaza  imbaraga abagore bagira mu mitekerereze y’umugabo ijyana n’amarangamutima ye benshi bahuriza kw’irari.

Ibi bikaba binasobanura kandi impamvu abagabo barangarira abakobwa beza ,bakagenda bakebuka babitegereza .

Umuhanga mu bijyanye n’ubumenyi mu myororokere ya muntu aribo bita Sexologist ,Dr Jessica avuga ko muri kamere y’abagabo bakunda abakobwa beza kandi bakaba bumva bababyatira abana beza ariyo mpamvu buri mugabo aba yifuza umukobwa mwiza.

Abahanga mu buvuzi bavuga ko kuba umusemburo wa cortisol wazamuka cyane nta kibazo bitwaye ,ikibazo kivuka iyo umaze umwanya munini wa musemburo uri hejuru akaba ariyo mpamvu abakoze bwa bushakashatsi batanze inama yo kuva iruhande rwuwo mukobwa niba yakubujije amahwemo muri wowe.

IZINDI NKURU WASOMA

Musore nukora ibi bintu 5 abakobwa bazatangira kugufata nk’umwami

Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo

Dore abakobwa ugomba kugendera kure bakwangiririza ubuzima byoroshye

Urukundo: Imitoma iryoheye amatwi wabwira umukunzi wawe ntazigere akwibagirwa

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post