Abahanga batandukanye mu bijyanye n’imyitwarire ya Muntu bavuga ko burya imyitwarire ya buri munsi umuntu agira,niyo igena iterambere ndetse n’imibereho ye y’ejo hazaza, nanone burya imyitwaire ishobora kuba indorerwamo ya nyayo yuko muntu ‘imbere mu mutima atekereza cyangwa bikakwereka ibyo we aha agaciro kuruta ibindi.
Umuhanga w’umunyamerika ,akaba yari umwanditsi wamenyekanye cyane kubera igitabo yanditse cyitwa Think and Grow rich ,yitwa Napoleon Hills ,mu bintu bya mbere yavuze kandi aranabishimangira yavuze ko imyitwarire ya muntu ariyo igena iterambere ryose ashobora kugeraho.
Imyitwarire yawe ,niyo ituma urara mu kabari usengera amayoga ,igatuma wishora mu buraya no gusesagura kubo mudahuje igitsina,igatuma utagira gahunda ihamye yo kubungabunga umutungo wawe ,ndetse ikanatuma witwa ruvumwa mu bakuzi.
Kuva kera abahanga muri Filozofi n’imitekerereze ya muntu bo mu Bugiriki bwa kera no mu bwami bw’Abaromani bashimangiraga ku kintu bita imyitwarire ndetse bakagaragaza ko imyitwarire myiza kandi iboneye ariwo muzi n’umusingi wo kugera ku iterambere.
Mu gitabo the Richest Man in babylon cyanditswe na George Classon avuga uburyo butandukanye umuntu ufite intego zo kwizeza imbere no kugera ku bukungu ya koresha ariko byose bigahuzwa n’imyitwarire iboneye aha twavuga nko kwizigamira 10% byibyo winjiza ,uyu ukaba ari umwitozo unanira benshi.
Dore IMyitwarire ikwiye kuranga umuntu wifuza gutera imbere
1.Guhorana intego no gukorera ku ntego
Umuhanga Jim Rohn wamenyekanye kubwo gutanga ibiganiro byahinduye ubuzima bwa benshi ,akaba yari umuntu wabashije kwiteza imbere .yashumangiiye ko kugira intego ariyo ntambwe ya mbere yo gukira.
Uyu mugabo avuga ko umuntu wese wifuza gutera imbere agomba kugira intego zigabanyije ibice bitatu ,intego z’igihe kirekire ,intego z’igihe kigufi n’intego z’igihe gicikirije.
Intego z’igihe gito zigomba kuba intego ushobora kugeraho mu gihe gito kandi ukazipanga ugendeye ku bushobozi ufite kandi ugakora ku buyo ugomba kuzigeraho wakoze iyo bwabaga
Intego z’igihe gicikije zigomba kuba intego zitarenze igihe cy’imyaka 5 ,kandi zikaba ari intego ushobora kugeraho uramutse ukoze iyo bwabaga.
Intego z’igihe kirekire zigomba kuba ari za ntego wifuza kugeraho wagize inzozi nicyo wifuza kugeraho mu buzima bwawe .bikaba ari bya bintu wumva ko aricyo waremewe kandi bikunezeza iyo uri kubikora.
2.Gukorera ku gihe
Biragoye ko watera imbere utazi igisobanuro cya nyacyo cyo gukorera ku gihe ,burya ibanga ryo gukorera ku gihe rijyana no kugira gahunda ihamye n’ingengabihe yo gukoreraho.
Uyu muhanga Jim Rohn yaravuze ngo ntuzigere utangira umunsi utararangiza kuwupangira gahunda yuko uri bukore nibyo uribukore ,uburyo bwiza agira abantu inama ni ukurara upanze gahundaa y’umunsi ukurikiyrho ndetse ugakurikiza iyo gahunda uko wayipanze.
Uburyo bwiza burya ni ukwandika ,si ukubivuga gusa ,ndetse bibaye byiza wagira ikimeze nk’ingengabihe yo gukoreraho ,yaba igeza ku cyumweru ,cyangwa ikageza ku kwezi.
Ubundi ingengabihe niyo iguha umurongo kandi ikaguha gahunda n’umuyoboro ugomba kuganishaho ibyo ukora ,ikaba igaragaza ibikorwa ugomba gukora n’amasaha ukwiye kubikoraho.
3.Kutava ku izima no kudacika intege ku buryo bworoshye
Umuhanga Benjamini Disirael tyaravuze ngo Ibanga ryo kugera kou bukire ni ukumenya kwiziika ku ntego yawe ,ukirinda ibica ntege byose wahura nabyo ,
Kimwe na Napoleon Hills mu nyandiko ze mu gitabo cya Think and Grow Rich avuga ko kutava ku izima ari imwe mu mahame ageza ku bukire ,
Iyo umuntu ari mu nzira y’ubukire n’iterambere rirambye ,burya muri izo nzira ahura n’ibicantege byinshi ,iyo ibyo bicantege ubashije kubirenga burya uba uri mu mwanya mwiza wo kgera kucyo uharanira.
4.kumenya gukorana umurava no guhanga udushya
Burya nta kintu kizigera gisimbura umurimo ,kuva kera kugeza ubu ,umurimo wahoze ari isooko yn’inzira igeza benshi ku bukire ,itandukaniro ry’umurimo wa kera n’umurimo wa none
nuko ubu bisaba gukorana ubuhanga n’ikoranabuhanga bitandukanye na kera byasabaga gukorana ingufu gusa ,muri iyi minsi ubumenyi n’umutwe ukora nea ,wuzuyemo ibitekerezo bishya nibyo bigeza ku iterambere rirambye.
Umwanditsi akaba n’umuhanga mu gutanga ibwirwaruhame Earl Nightingale yavuze ko yizerera mu murimo unoze ,avuga ko uko imirimo yawe ibasha kugera kuri benshi niko n’umusaruro cayngwa inyungu ubona ziba nyinshi mu magambo make “More people you seve ,more income you get”
5.kumenya kubana no kumenya kubaka ubucuti
Iki ni kimwe mu bintu abantu birengagiza ariko burya wicaye ugatekereza neza wasanga umuntu umwe ntacyo yishoboje,uko byagenda kose ukeneye abandi ngo ubeho kandi ngo ugire icyo ugeraho.
Ukeneye gukoresha amaboko n’imbaraga z’abandi .ukeneye ibitekerezo by’abandi ,ni byiza kumenya kubaka ubushuti no kumenya kubana neza n’abandi ,ibi bikaba bizagufasha kugera ku iterambere.
Ubuzima butagira inshuti burabiha kandi buba ari ubuzima bwigunze ,ni byiza kumenya kubana n’abandi kandi ukamenya ko kugira ngo ugere kure ari uko ugendana n’abandi.
6.Kumenya kugenzura amarangamutima yawe no kutayoborwa nayo
Burya biragoye ko wagera ku iterambere mu gihe utazi kugenzura amarangamutima yawe ,iyo uyoborwa n’amarangamutima bituma ufata imyanzuro idahamye kandi ishingiye kuri ya marangamutima yawe .kandi burya si uku byakagenze ahubwo wagafashe imyanzuro ishyingiye kubiri ngombwa kandi ubona bikwiye kugenda uko kabone niyo yaba ikubababje cyangwa ikubangamiye ariko ariyo ya ngombwa.
Burya mu buzima ,gufata imyanzuro ihubukiwe ,itanatekerejweho neza bituma ubaho wicua impamvu wakoze ayo mahitamo ,mubyo dukora no mu myanzuro dufata ni byiza kuatayoborwa n’amarangamutima.
7.Kwita ku mafunguro yawe no kwirinda kuyoborwa n’inzoga
Benjamini Franklin , umwe mu babyeyi bashinze igihugu cya Leta zunze z’Amerika , yari afite amahame ngenderwaho harimo irivuga ko Kunanirwa kugenzura ingano y’amafunguro ufata ndetse no kuyoborwa n’isindwe ,niba ibyo byarakubase ntibishoboka ko watera imbere .
Burya amafunguro urya ni ngombwa ko uyitaho ,ukarya amafunguro akungahaye ku ntungamubiri ,umubiri ukeneye ,kandi za ngombwa kandi ukirinda ko wayoborwa n’inzoga ,ibi ni bimwe mu bizagufasha kuguha imbaraga z’umubiri n’ubwonko bizagufasha kugera ku iterambere.
8.Guhorana umuco wo gushaka ubumenyi bushya
Mu nyigo yakozwe ku bantu bageze ku ntego zabo ,uhereye kuri Bill Gates ,Elon Musk n’abandi benshi bavuga ko mu buzima bwabo ,ihame ryo kuronka ubumenyi bushya riza imbere mu mibereho yabo.
Ibi babigeraho basoma ibitabo bitandukanye ,bakora ubushakashatsi buatndukanye ,ibi bikaba ari ngombwa ku muntu wifuza gutera imbere ,ubumenyi buguha iturufu nziza ndetse bukanaguha ishusho n’umurongo ukwiye gukoreraho ibintu byawe.
Izindi nkuru ukwiye gusoma
mbaza-nkubaze-impamvu-5-iyobokamana-ari-imwe-yubukene-ku-mugabane-wa-afurika/
ibiribwa-ukwiye-kwirinda-bishobora-gutera-ibisebe-byo-mu-gifu-no-mu-mara/