Ibyago biterwa n’ibura rya Vitamini D mu mubiri , byaba biterwa niki? Ni ibihe bimenyetso bwakwereka ko ufite Vitamini D nkeya mu mubiri?

Vitamini D ni imwe muri Vitamini nkeya mu mubiri zikenerwa kandi n’umubiri ushobora kwikorera ubwawo ariko iyo zabuze zigatera ibibazo bikomeye cyane

Vitamini D ni ingenzi cyane ku buzima bwiza bw’amagufa ya muntu ,iyi vitamin ya D ifasha umubiri gukoresha neza no kwinjiza umunyungugu wa karisiyumu  bityo iyo yabaye nkeya umuntu ahura n’ibibazo bikomeye birimo kwibasirwa n’indwara zifata amagufa nka rickets ,ubumuga ,kuvunika byoroshye nibindi byinshi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko Vitamini D ibumbatiye imikorere myiza y’umubiri wa muntu kuva kugukomeza amagufa kugera kugutera ubuzima bwiza muri rusange.

Ibimenyetso byakwereka ko ufite Vitamini D nkeya mu mubiri

Nkuko byanditswe n’urubuga rwa webmed.com ruvuga ko ikimenyetso cya mbere cyakwereka ko Vitamini D yabaye  nkeya m mubiri ari ukugira amagufa yoroshye ,ukaba ushobora kuvunika ku buryo bworoshye

Mu bindi bimenyetso harimo

1.Kwibasirwa n’indwara z’umutima biherekezwa Ibyago bikabije byo kwicwa nazo

2.Gutakaza ubushobozi mu mbaraga z’umubiri

3.Kwibasirwa n’uburwayi bwa Asima no kuzahazwa nabwo

4.Kanseri

Ubushakashatsi buvuga ko Vitamini D igira uruhare runini mu kurwanya ,mu kurinda no kuvura indwara zitandukanye harimo indwara nka Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ,umuvuduko w’amaraso n’indwara yitwa multiple screlosis.

Impamvu zitera ibura rya Vitamini D mu mubiri

1.Kutabona umwanya uhagije wo kota akazuba

Burya umubiri ubwawo wifitemo ubushobozi bwo kwikorera Vitamini D wifashishije izuba ,iyo uruhu rwa muntu ruhuye n’imirasire y’izba ,ubwawo uhita wiremera Vitamini D ,bityo rero bikaba ikinyuranyo iyo hari impamvu zituma utajya ku izuba umwanya uhagije ,

Aha twavuga nk’abantu bakorera mu mazu afunze cyane ,badahura n’urumuri ,abantu batuye mu bice bikonja bitavamo izuba ,aba bose baba bafite ibyago byo kwibasirwa n’ibura rya Vitamini D mu mubiri.

soma:
https://ubuzimainfo.rw/ibimenyetso-byakwereka-ko-ufite-vitamini-d-mu-mubiri-nkeya-wakora-iki-mu-gihe-vitamini-d-yaba-nkeya/

2.Abantu bafite uruhu rwirabura

Muri rusange abantu bafite uruhu rwirabura ,baba bafite Melanine nyinshi mu ruhu rwabo bityo bakaba bakenera ingano nini y’imirasire y’izuba yinjira mu ruhu kugira ngo umubiri ubashe gukora Vitamini D ihagije bityo nabyo bikaba byaba intandaro yibura rya Vitamini D ,iyo batabona umwanya uhagije wo kujya ku kazuba.

3,kuba Urwaye impyiko

Iyo impyiko zirwaye ,ubushobozi bwazo bwo gutunganya Vitamini D buragabanuka bityo bikaba bishobora no kugera ku rwego zitagishoboye no gutunganya na Vitamini D na nke ku buryo yakoreshwa.

4.Iyo amara yawe atagishoboye kwinjiza Vitamini D

Hari uburwayi butandukanye butera amara gutakaza ubushobozi bwayo mu kwinjiza Vitamini D ,aha twavuga nk’uburwayi bwa Crohn disease,Cystic fibrosis na Celiac disease

5.Mu Gihe ufite umubyibuho ukabije

Umubyibuho ukabije nawo ushobora kuba intandaro ry’ibura rya Vitamini D mu mubiri ,aho byagaragaye ko muri rusange abantu bafite umubyibuho ukabije baba bafite Vitamini D keya mu maraso.

6.Kutarya amafunguro akomoka ku nyamaswa

Muri rusange abantu bahisemo kwirira ibikomoka ku bimera gusa,bashobora guhura n’ikibazo cya Vitamini D nkeya mu mubiri ,bitewe nuko ibikomoka ku nyamaswa nibyo biba bikungahaye kuri Vitamini D ku bwinshi ,aha twavuga nk’inyama n’amagi.

Icyo ukwiye Gukora

Niba ufite ikibazo cya Vitamini D nkeya mu mubiri ,burya hari ibintu ukwiye kwitaho nko kurya amafunguro akungahaye kuri iyi vitamin

Gufata umwanya wo kota akazuba kugira ngo umubiri ubashe kwikorera ubwawo Vitamini D

Gukora imyitozo ngororamubiri no kwita ku mirire yawe muri rusange

Izindi nkuru wasoma

mu-buryo-butangajesobanukirwa-nuko-umubiri-wikorera-vitamini-d-wifashishije-izuba

akamaro-ka-vitamini-b-ndetse-nibiribwa-wayisangamo

akamaro-ka-vitamini-a-nibiribwa-wayisangamo

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post