Ibimenyetso mpuruza ku mwana w’uruhinja umaze iminsi mike avutse


Mu gihe umwana akimara kuvuka cyangwa amaze iminsi mike avutse ashobora kugaragaza ibimenyetso  mpuruza byakwereka ko afite ikibazo cy’uburwayi muri we.





Umwana ashobora kuvukana uburwayi cyangwa agahura nabwo akimara kuvuka ,byahura n’umubiri we utarubaka ubudahangarwa bukomeye bityo akaba yazahazwa n’uburwayi niyo bwaba buto.





Dore ibimenyetso mpuruza ku mwana









1.Kutanyara





Ibi ushobora kurebera muri pampex wamwambitse cyangwa mu bindi wamwambitse wabona atabitoheje bigatuma kugenzura  yaba yihagarika.





2.Kutituma mu gihe cy’amasaha 24





Nabwo ibi ugenzura ko yanduje ibyo wamubinze





3.Umuriro                 





Umuriro ni kimwe mu bimenyetso byakwereka ko umwana afite ikibazo cy’ama infection.





4,Guhumeka nabi





Iyo umwana ahumeka cyane ,ahumeka insigane ,akenshi ahumeka inshuro zirenze 60 ku mnota nabwo ni ikimenyetso kibi cyakwerekana ko anakeneye kongererwa umwuka.





5.Guhumekera mu mbavu





Iyo umwana ahumeka ubona imbavu ze zisa naho zikomerewe ,ibi nabyo bigaragaza ko afite ikibazo  cy’ubuhumekero.





6.Agakondo kavamo amashyira cyangwa kanuka





Ibi ni ikimenyetso cyuko umukondo we wajemo uburwayi ,bikaba ari ibintu byo kwitondera no kwihutana kwa muganga.





7.indwara y’umuhondo





Iki nacyo ni ikimenyetso kibi kandi gisaba ubufasha bw’abaganga byihuse





8.Kurira ubudahagarara bigaragara ko asa n’ubabara





Iki nacyo ni ikimenyetso cyakwereka ko ,hari ibitagenda neza muri we.





9.Umwana usinzira cyane ku buryo atanakangurwa no konka





Aha biba bisa no guhondobera kandi umwana ukabona adakangurwa n’inzzara wanamwonsa ukabona nta ntege afite.





10’Ibimenyetso nko gukorora ,guhitwa nibindi





Iyo umwana w’uruhinja agaragaje bene ibi bimenyetso ni byiza kumujyana kwa muganga kuko aba afite ubudahangarwa bufite integer nke bityo akaba yazahazwa n’uburwayi bworoheje.





11.Kunanirwa konka





Iki nacyo ni ikimenyetso kibi cyane ,ni byiza ko umwana wakigaragaje yihutanwa kwa muganga.





12.Kuruka





Kuruka nabyo nio ikimenyetso kibi ariko bikaba bibi cyane iyo umwana aruka ibisa n’umuhondo cyangwa ubururu.





Burya umwana muto w’uruhinja ni ngombwa ko umubyeyi agenzura buri kanyu kose,kari ku mubiri we ,n’impinduka zose zamugaragaraho zikagenzurirwa hafi ,ibi bikaba bituma umenya ikibazo cyose umwana yagize ,bityo ukanafata ingamba zo kumufasha vuba.





Izindi nkuru wasoma:





https://ubuzimainfo.rw/sobanukirwa-nicyakwereka-ko-umwana-wuruhinja-yavukanye-indwara-zumutima/





https://ubuzimainfo.rw/ni-ryari-umwana-atangira-gukambakamba/





https://ubuzimainfo.rw/uburyo-bwiza-kandi-bworoshye-umubyeyi-yafashamo-umwana-kugenda-vuba/





https://ubuzimainfo.rw/wakora-iki-mu-gihe-umwana-atwitswe-nikintu-kikamutera-ubushye/


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post