Kanseri y’inkondo y’umura ni imwe muri za kanseri ziza ku mwanya wa mbere mu kwibasira igitsinagore ,uyu munsi u Rwanda rutanga urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ku bakobwa b’abangavu ,ndetse uru rukingo rwashizwe muri porogaramu y’gihugu y’inkingo zihoraho.
Ibimenyetso bya kanseri y’inkondo y’umura ,ahanini ntibikunze kugaragar mu gihe umuntu itaramurenga ,ibi bikaba bituma abantu bivuza iyi kanseri bagera kwa muganga yararangije no kugera mu bindi bice by’mubiri .
Abantu b’igitsinagore bakangurirwa gukoresha ikizamini cy’inkondo y’umura kenshi ,byibuze rimwe mu mwaka ,Minisiteri y’ubuzima yahuguye abaforomo bo gupima mu buryo bworoshye iyi kanseri .kuyisuzuma byagereye rubanda cyane.
Ibimenyetso bya Kanseri y’inkondo y’umura bihurirwaho na benshi ni
1.Kuva amaraso mu gitsina ku buryo budasanzwe nko kuva nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina,Kuva cyane na nyuma yo guca urubyaro.Kuva igihe kirekire mu gihe cy’imihango.
2.Kuzana ibintu bidasanzwe mu gitsina bishobora kuba bivanze n’amaraso cyangwa amashyira. Cyane cyane hagati mu kwezi kwawe cyangwa nyuma yo guca urubyaro.
3.Kubabara mu gihe utera akabariro
4.Kubabara mu kiziba cy’inda
Hari n’ibindi bimenyetso bitakirengagizwa byiyongeraho nka
5.Kubabara mu gitsina no kumva hokera
6.Kubabara mu mugongo rimwe na rimwe bivanze no kubabara mu nda
7.Guhorana umunaniro
8.Kwihagarika kenshi
9.Kubyimba mu nda ukumva huzuyemo umwuka
Iyo indwara yamaze ku kurenga usobora kubona nibi bimenyetso
10.Kubyima ibirenge
11.Ibibazo mu kwihagarika
12.Kuzana amaraso mu nkari.
Ibanga ryo gutahura ubu burwayi hakiri kare nuko buri mugore wese asobanukirwa n’umubiri we ,akamenya buri mpinduka yose imubaho ,
Urubuga rwa Cancer.org ruvuga ko ari iby’ingenzi ko buri mugore yakwihutira kujya kureba muganga w’indwara z’abagore mu gihe yumva hari impinduka zidasanzwe yaba afite mu gitsina kandi kwipimisha bihoraho byibuze rimwe mu mwaka akabyubahiriza.
Indwara ya kanseri ni indwara bigoye kuvura cyane cyane iyo yamaze no kwimukira mu bindi bice by’umubiri ,aribyo bita metastasis ,iyo kanseri ibonetse hakiri kare ,amahirwe aba ari menshi ko wakurikiranwa n’abaganga ugakira.
Izindi nkuru wasoma:
Ibimenyetso mpuruza byakwereka ko ufite kanseri yo mu kanwa
Sobanukirwa n’ibimenyetso bya kanseri y’uruhu ,uburyo wayirinda ndetse n’impamvu ziyitera
Amoko y’ibiryo agabanya ibyago byo gufatwa n’indwara ya kanseri