Ese Nawe ujya wibaza ku kamaro k’ibishyimbo ku mubiri wa muntu?

Ibishyimbo ni kimwe mu biribwa bikungahaye k ntungamubiri za poroteyine ku kigero kiri hejuru,ibishyimbo nanone bibonekamo amavitamini atandukanye ,ubutare bwa fer, ndetse nzindi ntungamubiri za ngombwa ku buzima bwa muntu.

Ibishyimbo bibonekamo ibintu by’ibanze bigize intungamubiri ya poroteyine bizwi nka amino acids,  poroteyine niyo ifasha mu miterere  y’imikaya ,inyama ,ubwiza bw’uruhu ,imikurire y’umutsatsi ,amagufa ,imiremerwe y’amaraso nibindi…

Ibishyimbo bikaba biboneka mu moko atandukanye yabyo ,bishobora kuribwa bitetswe byonyine cyangwa byavanzwe nandi mafunguro.

Dore akamaro k’ibishyimbo

1.Isooko nziza ya Poroteyine

Ibishyimbo ni isooko nziza ya poroteyine ,hari ababigereranya n’inyama y’abakene ,kubera ko ibishyimbo bihendutse kandi bikaba bibonekamo poroteyinze zijya kungana n’iziboneka mu nyama.

2.Isooko nziza y’Ubutare bwa Fer

Mu bishyimbo dusangamo ku bwinshi ,ubutare bwa fer ,ubu butare nibwo bukoreshwa n’umubiri mu kurema uturemangingo dutwara umwuka tuzwi nka Red blood cells (intete zitukura) ,nanone ubu butare bufasha mu iremwa ry’ubwonko bw’umwana ku mugore utwite.

3.Kunoza imikorere y’umutima no kugabanya ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima

Inyigo yakozwe mu mwaka wa 2017 ,yagaragaje ko abantu barya ibishyimbo ku mafunguro yabo ya buri munsi ,baba bafite ibyago biri hasi byo kurwara indwara z’umutima.

Kuba ibishyimbo bifasha mu kugabanya ingano y’ibinure bibi bya koresiteroli mu mubiri nibyo bihuzwa cyane no kurinda umutima,

Nanone ibishyimbo bikize kuri fiber ,kandi abahanga bagaragaza ko fiber igabanya ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima ku kigero kiri hejuru.

4.Kugabanya ibyago byo gufatwa na kanseri

Abahanga bavuga ko ibishyimbo byifitemo ubushobozi bwo gusukura umubiri bizwi nka antioxidant ,ibi akaba ribyo bituma bigabanya ibyago byo gufatwa na kanseri.

Inyigo yakozwe mu mwaka wa 2016 ,yagaragaje ko ibishyimbo bya nyiramukara ,bigabanya ibyago byo gufatwa na kanserii yo mu kibuno.

5.Kugabanya ingaruka za Diyabete no kugabanya isukari mu maraso

Ibishyimbo bifasha umubiri mu kuringaniza isukari ,igashyirwa ku kigero cyiza ,ibishyimbo bikaba ari amahitamo meza ku mafunguro y’umuntu ubana na Diyabete.

6.Kurinda ko umwijima wazibiranywa n’ibinure

Iyo umuntu arya kenshi amafunguro yuzuyemo amvuta n’ibinure bishobora gutuma umwijima we uzibiranywa n’ibinure aribyo bita fatty liver,

Ibishyimbo bikaba birinda iki kibazo bigabanya isukari nyinshi mu maraso ,bigabanya ibinure bibi mu mubirio binarinda umubyibuho ukabije.

7.Gushyira mu kigero ubushake bwo kurya

Iyo umuntu ariye amafunguro arimo ibishyimbo ,bituma yumva ahaze ndetse bikagabanya ubusambo bwo gukunda ibiryo.

Ibi bikaba ari byiza kuko nibyo bifasha umuntu kugabanya ibiro by’umurengera no gushyira ibiro bye ku kigero cyiza.

8.Gutera imikorere myiza y’urwunga gogora

Bimwe mu byiza by’ibishyimbo ku mubiri wa muntu ni ugutuma amara akora neza ,bigatuma bagiteri nziza za normal flora zifasha mu igogora

Muri rusange ibishyimbo ni byiza ku mubiri wa muntu kandi bifitiye akamaro gakomeye umubiri wacu.

Izindi nkuru wasoma

https://ubuzimainfo.rw/akamaro-kadasanzwe-kibijumba/

https://ubuzimainfo.rw/akamaro-ka-sereri-ku-mubiri-wa-muntu/

https://ubuzimainfo.rw/ibiribwa-ukwiye-kwirinda-bishobora-gutera-ibisebe-byo-mu-gifu-no-mu-mara/

https://ubuzimainfo.rw/impinduka-zigaragara-ku-mubiri-wumugore-kuva-agisamwa-kugeza-abyaye/

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post