Covid-19: Virusi nshya yabonetse mu bufaransa ihangayikishije abahanga batandukanye

Mu gihe isi ihangayikishijwe na virusi nshya ya Omicron yabonetse bwa mbere muri Afurika yepfo ikagaragaza ubushobozi bwo kwandura cyane ku kigero kiri hejuru kurusha virusi ya Delta nayo yari yaragaragaje ubushobozi bwo kuzahaza abafite ubwandu bwayo

Abahanga mu buvuzi mu gihugu cy’ubufaransa bavumbuye ubwoko bushya bwa koronavirusi buhita buhabwa izina rya IHU ,Iyi ikaba ari virusi yahangayikishije inzego z’ubuzima mu bufaransa no ku isi yose muri rusange,

Virusi nshya ya IHU ifite Code ya B.1.6.40.2 imaze gufata abantu bagera 12 ,babonetse mu majyepfo agana iburasirazuba bw’ubufaransa ,bikaba byaragaragaye ko bamwe muri abo bantu bari barakoreye ingendo mu bihugu bya Cameroni , ibi bikaba byaratangajwe mu kinyamakuru cya Medrxiv.

Mu isesengurwa ry’iyi virusi byagaragaye ko ifite ubwihinduranye bugera kuri 46, ibi bikaba byaragaragaje ko ifite umwihariko ugereranyije nizindi virusi za koronavirusi twabonye.

Abahanga batangiye kuvuga ko ubu bwoko bushya bufite ubushobozi bwo kwandura ku kigero kiri hejuru kurusha ubwoko twari tumaze kumenyera bwa Omicron,iyi Omicron nayo yari yagaragaje ubushobozi bwo kwandyra ku kigero kiri hejuru.

Ahanini izi virusi za koronavirusi byagaragaye ko ,uko zagiye zihindura imiterere ariko n’ubushobozi bwazo bwo kwandura cyane bwagiye bwiyongera nubwo kuri zimwe zagiye zigaragaza ubukana buke mu kurembya abantu bensh ,ugereranyije nizazibanjirije.

Abahanga bo mu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rya OMS,batangiye gukora ubushakashatsi bwimbitse bareba ubukana bwa nyabwo bw’ubu bwoko bushya bwa koronavirusi ndetse hanakusanwa andi makuru ayerekeyeho.

Kubera ubwihinduranye bwayo bugera kuri 46 ,hari abatangiye kuvuga ko izi nkingo zidashobora kuyikoraho ariko ibyo bikaba bitaragaragazwa mu buryo bwa gihanga ndetse ntibirakorerwaho n’ubushakashatsi buhagije .

izindi nkuru wasoma

Ibiribwa ukwiye kwirinda bishobora gutera ibisebe byo mu gifu no mu mara

Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ibimenyetso byazo

Ibimenyetso byakwereka ko ushobora kuba ufite indwara y’agahinda gakabije

Byinshi ku muti wa Remdesivir wifashishwa mu kuvura indwara ziterwa n’amavirusi

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post